Uwicwa n’agahinda namubwira iki - Kagame agaruka ku banenga u Rwanda

Umukandida wa FPR Inkotanyi ubwo yari i Nyamagabe, kuri uyu wa Kane tariki 27 Kamena 2024, yagarutse ku banenga iterambere u Rwanda rwagezeho, avuga ko bashatse babivamo kuko mu myaka 30 bamaze babikora nta cyo byabamariye.

Yagarutse ku iterambere ry’Akarere ka Nyamagabe kagezeho, avuga ko hari ibikorwa remezo nk’imihanda n’icyayi ariko by’umwihariko ibigiye kuza bikazaba byiza kurushaho.

Paul Kagame uri kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika yagarutse ku byo FPR Inkotanyi ikora. Ati: "Guhitamo uko muzahitamo, bivuze guhitamo umutekano, amajyambere n’ibindi. Ibyo ntabwo tubitezukaho kuko ndabona mwarabirangije rwose".

Yakomeje agira ati: "Uwicwa n’agahinda namubwira iki. Abo barahari ariko bashatse bacisha make. Ariko wamara imyaka 30 udacisha make, ntacyo bakuramo ugakomeza? Niba tudacibwa intege n’ibikomeye ibyo ntibyaduca intege".

Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika ibyo yabivugaga agaruka ku banenga ibyagezweho, yerekana ko mu myaka 30 hari ibyakozwe Abanyarwanda bafatanyije ariko barangajwe imbere n’uyu muryango ku buryo iyo haba nta gikorwa utakabaye ukiri ku butegetsi.

Yasabye abitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwe, ko amateka yaranze igihugu adakwiye kubaherana ahubwo ko bakwiye kubaka u Rwanda rushya rukubiyemo ibyiza gusa bijyanye n’aho isi igeze kuko aribyo abifuriza.

Site ya Nyamagaye yajeho abaturage batuye muri aka Karere ndetse n’abandi bahegereye barimo aba Nyaruguru na Nyanza.

Uyu ni umunsi wa Gatanu Paul Kagame amaze atangiye ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka itanu.

Paul Kagame yabwiye abamushyigikiye muri Nyamagabe ko umuco wo gusabiriza no gutega amaboko, u Rwanda rwawusize inyuma bityo ko ahazaza harwo ari amahirwe gusa. Ati:"Ibyo kuba ba bandi basabiriza cyangwa babwirwa ibyo bagomba gukora twabisize inyuma, u Rwanda imbere yarwo ni amahirwe gusa".

Yababwiye ko umukandida bazatora cyangwa se batoye akazi ke koroshye cyane kuko abaturage bakarangije ababwira ko agasigaye ari bo bazagakora. Ati: "Umukandida muzatora, mwatoye akazi ke karoroshye cyane mwarakarangije n’agasigaye rero nimwe muzagakora".

Paul Kagame yasoje ijambo rye abifuriza ihirwe Ati: " Bantu ba Nyamagabe, Nyaruguru, Nyanza na Huye mbifurije amahirwe".

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka