Uwazunguye Richard Kandt arishyuza ubutaka bwe bwarengerewe n’abaturage

Sett Manfred, umudage wo mu muryango wa Dr Richard Kandt utuye mu kagari ka Shangi, umurenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke ararega abaturage baturanye kumurengera ariko abo baturage nabo bamurega kuba ariwe wabarengereye.

Manfred wazunguye ubutaka bwa Kandt buherereye i Shangi avuga ko abaturage bagiye barengera butaka bwe, bikaza guhumira ku mirari ubwo bashakaga kumwica muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 agahunga bagahita babwigabiza.

Iyo ugereranije igishushanyo cyapimiweho ubu butaka (fiche cadastral) mu gihe cyo kubuhabwa ndetse n’igishushanyo cyapimiweho ubu butaka mu mwaka wa 2011, byose Manfred afitiye kopi, usanga koko ubu butaka bwararengerewe.

Umuyobozi w’ibiro by’ubutaka mu karere ka Nyamasheke, Ntezimana Aphrodis, avuga ko ikipe y’akarere yapimye ubu butaka yasanze bwararengerewe kuko fiche cadastral bwatangiweho yerekana ko bwari hegitari 10 nyuma yo gukuraho metero zisigara ku nkengero z’ikiyaga cya kivu, ariko bakaba barasanze hasigaye hegitari 9,8.

Ntezimana avuga ko basanze Manfred yarengerewe ku ruhande rwo haruguru bakaba bagomba kumusubiza igice cya metero kugira ngo hegitari ze 10 zuzure ariko Manfred abyanga avuga ko ubutaka bwarengerewe ari bunini ugereranije n’ubwo bashaka kumuha, gusa nawe yemera ko ubwe ari hegitari 10.

Kuri uyu wa kabiri tariki 22/05/2012, ikipe iturutse ku karere ka Nyamasheke iyobowe n’umuyobozi w’akarere wungiririje ushinzwe imari, ubukungu n’iterambere, Bahizi Charles, yari yagiye kureba uko icyo kibazo giteye.

Hemejwe ko bazazana abahanga mu gupima ubutaka baturutse mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubutaka maze nabo bagafata ibipimo byabo.

Ubutaka Sett Manfred aburana bwahoze ari ubwa Dr Richard Kandt akaba yarabaye Rezida w’u Rwanda, akaba ari nawe washinze umujyi wa Kigali, umurwa mukuru w’u Rwanda.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese buriya ubutaka buracyari ubwe? Singirango buriya yari yarabukodesheje imyaka 90 cg hasi yaho,nonese ahubwo ntirashira.Niyihereho abaturage dore hari n’igihe kinini gishira atabukoresha.

yanditse ku itariki ya: 24-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka