Uwatewe inda ku bw’amayeri akajya kuyikuramo ntaryozwa icyaha
Umunyamategeko w’Umuryango urengera Ubuzima (HDI), yagaragaje uburyo Amategeko yemerera umuntu watewe inda atifuza ku bw’amayeri yashyizweho n’uwayimuteye, yemererwa kuyikuramo kandi ntaryozwe icyaha.

Nyampinga Ishimwe Marie ari we munyamategeko wa HDI waganiriye na Kigali Today, avuga ko hari abantu bashobora kuba bajya gukurirwamo inda n’abatarabiherewe uburenganzira nyamara amategeko abemerera kujya kuzikuriramo kwa muganga.
Ingingo ya 125 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu watewe inda ariko udashobora kuryozwa icyo cyaha ari uwatwite ari umwana, uwatewe inda yarakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, uwayitwaye nyuma yo kubanishwa n’undi nk’umugore n’umugabo ku gahato, uwayitewe n’uwo bafitanye isano ya hafi kugera ku gisanira cya kabiri, ndetse no kuba inda ibangamiye ubuzima bw’utwite cyangwa ubw’umwana atwite.
Iyi ngingo igakomeza ivuga ko gukurirwamo inda bikorwa na muganga wemewe na Leta, kandi ko ibigomba kubahirizwa kugira ngo muganga akuremo inda bigenwa n’Iteka rya Minisitiri ufite ubuvuzi mu nshingano ze.
Umunyamategeko Nyampinga Ishimwe Marie yakomeze asobanura ko hari benshi bashobora kuba bahohoterwa ariko batazi ko bahohotewe, kubera iyo mpamvu bakaba batinya kujya gukurirwamo inda na muganga wemewe ahubwo ngo bayoboka inzira y’ibyatsi n’ibindi bituma ubuzima bwabo bujya mu kaga.
Yakomeje asoma ingingo ya kabiri y’Itegeko rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina, rivuga ko guhohotera umuntu ari ukumufata ku ngufu kandi ibi bikaba bivuze gukoresha undi imibonano mpuzabitsina nta bwumvikane bubayeho, hakoreshejwe imbaraga, iterabwoba, amayeri n’ibindi.
Nyampinga yakomeje agira ati “Iyo tugeze ku mategeko ahana ho hazamo n’ububasha umuntu afite ku wundi, ni ingingo isa nk’iyagutse kubera ko hari ubwo umuntu yakoraga imibonano mpuzabitsina nta bushake bwabayeho ariko uwamufashe avuga ko nta ngufu yashyizemo, ariko atabasha kugaragaza ko wa muntu wafashwe ku ngufu yari yamwemereye”.
Nyampinga avuga ko amayeri ari uburyo bwose bujyanye no gushukashuka umuntu, byaba ibyo uhohotera aha uwo ashaka guhohotera cyangwa ibyo yamubwiye bishobora gutuma akora ibyo adafite ku mutima.
Uyu munyamategeko avuga ko umuntu wifuza gukurirwamo inda atifuza, ari we wenyine ufite amahitamo yo kubwira umuganga uburyo yahohotewemo butari ubwo gutsikamirwa gusa, ahubwo ngo harimo n’uko aba yacunagujwe, yagawe cyangwa ahozwa ku nkeke.
Umuryango HDI uvuga ko n’ubwo amategeko yemerera abantu bamwe kutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda, ngo hakiri imbogamizi z’uko ingimbi n’abangavu badafite uburyo bwose bwo kuboneza urubyaro no kwemererwa gukuramo inda, nyamara ngo ari bo bafite ikibazo gikomeye cy’ubuzima bw’imyororokere.
Izo gahunda zose ariko imiryango y’abizera Imana ikagaragaza ko ari ibyaha, ku buryo ibitaro bigengwa na yo nta serivisi zo kuboneza urubyaro no gukuramo inda bigira.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|