Uwasomye Korowani neza ntagaragara mu dutsiko tw’iterabwoba - Mufti w’u Rwanda

Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim, avuga ko gufata mu mutwe igitabo gitagatifu cya Korowani ari ingenzi cyane ku bayisilamu, kuko ibikubiyemo ari ryo zingiro ry’imyemerere yabo n’imyitwarire myiza.

Abahize abandi mu gusoma Korohani bahembwe
Abahize abandi mu gusoma Korohani bahembwe

Yabitangaje ku Cyumweru tariki 15 Gicurasi 2022, ubwo hasozwaga amarushanwa mpuzamahanga y’urubyiruko yo gusoma Korowani (Musabaqa) , yari amaze iminsi ine abera mu Rwanda.

Ni amarushanwa yitabiriwe n’urubyiruko rusaga 50 rwaturutse mu bihugu 31 byo ku Mugabane wa Afurika, akaba yari abaye ku nshuro ya cyenda.

Mufti w’u Rwanda avuga ko abiyitirira idini ya Islam mu bikorwa by’iterabwoba n’ubuhezanguni, ari abadasobanukiwe ibikubiye mu gitabo gitagatifu cya Korohani.

Agira ati “Iki gitabo ni igitabo gitagatifu. Ni igitabo kituyobora nk’abayisilamu, iyo ugisomye hari imigisha n’inema ugisangamo”.

Mufti Hitimana avuga ko nta muyisilamu wasomye neza Korohani, ushobora kugaragara mu bikorwa by’iterabwoba.

Ati “Umuntu wasomye Korowani mu mutwe we no mu gituza cye, ntushobora kumubona muri turiya dutsiko. Abo mushobora kuba mubonamo cyangwa munumva, ni abaza bakihisha muri ubu butumwa bwiza no muri aya mahoro meza y’idini, bakayakoramo ibikorwa by’ubwangizi, ariko abayisilamu bafashe igitabo gitagatifu mu mutwe, baba abantu beza bafitiye akamaro abandi”.

Mufti w'u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim
Mufti w’u Rwanda, Sheikh Hitimana Salim

Uwineza Latifah, witabiriye aya marushanwa aturutse mu Karere ka Rwamagana, yavuze ko amaze imyaka itanu yiga Korowani, kandi yishimiye umusaruro w’ubumenyi yakuyemo.

Yagize ati “Ubumenyi mfite nzabwifashisha nigisha abandi kugira ngo bagere aho ngeze. Kuyiga byagiye bimfasha kwitabira amarushanwa nk’aya, kuko si ubwa mbere nyitabiriye”.

Uyu mukobwa ni umwe mu batsindiye ibihembo, aho yegukanye miliyoni y’Amafaranga y’u Rwanda.

Abanyarwanda batanu bari mu begukanye ibihembo muri aya marushanwa ngarukamwaka, ahuriza hamwe urubyiruko rutandukanye rwo mu Idini ya Islam.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntabwo Gusoma Korowani cyangwa Bible aribyo bigira umuntu mwiza.Interahamwe nyinshi zari zarasomye ibyo bitabo.Nawe uzi neza abapadiri n’aba Sheikhs bakoze genocide.Kumvira imana bituruka ku mutima w’umuntu.Ijambo ry’imana ryerekana ko abantu bayumvira aribo bacye.Abo nibo bonyine bazaba mu bwami bw’imana.

mazimpaka yanditse ku itariki ya: 17-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka