Uwashaka guhungabanya umutekano wacu ajye abanza atekereze kabiri – Perezida Kagame

Ubwo yasozaga uruzinduko rw’iminsi itatu yakoreraga mu ntara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, Perezida Kagame yabwiye abatuye Rubavu na Rutsiro ko umutekano uhari ndetse ko uwashaka kuwuhungabanya akwiye kubanza agatekereza neza kuko bishobora kurangira abyicuza.

Perezida Kagame yavuze ibi nyuma yo kuganiriza abatuye aka karere gafite amahirwe yo kuba gaturanye n’ibice bitandukanye birimo n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ibintu byatuma banoza ubucuruzi bwacu, bakareka gukora ubucuruzi buto gusa.

Yagize ati “Iyo ukora business; iyo business igirira abantu benshi akamaro. Ni ukuvuga ngo muri abo bantu benshi ushyiramo ubushobozi, nibo bazagaruka bakagura ibyo ucuruza. Naho kuba wishoboye, ugakora business n’abantu bake cyangwa ibintu bike ukaba ari byo ucuruza, ugakura inyungu nini ku tuntu duke; ubwo wahenze abantu, ibintu byabuze ntibabibone nk’uko bakwiye, ntabwo ari byo.”

Perezida Kagame yagarutse no ku ibara ry’umugezi wa Sebeya usa nabi cyane, avuga ko hakwiye kugira igikorwa ngo ubutaka bw’abaturage bukwiye kuba bubagirira akamaro budakomeza gutwara n’amazi.

Ati “Ubundi ntabwo ari kuriya amazi asa. Ntabwo wamenya niba ari amazi cyangwa ari ubutaka bugendamo amazi. Biriya nabyo ntabwo twabana nabyo kuriya gusa ngo duterere iyo.”

Perezida Kagame yagarutse kandi ku by’amavuriro, imihanda, amashanyarazi, itumanaho n’ibindi, avuga ko bikwiye gukemuka cyane ko hari ibimaze ighie kinini kandi atishimira ko bihora bigaruka. Ati “ibyo nabyo turaza kubihagurukira ariko ntabwo numva merewe neza kubivuga gutyo, kuko hari ibigarutse kenshi.”
Perezida Kagame yavuze ko atari butinde cyane ku mutekano w’igihugu, avuga ko ntawe ufite uburenganzira bwo guhungabanya u Rwanda, ndetse ko uwabitekereza atakwihanganirwa.

Ati “Uwashaka guhungabanya umutekano wacu we, ngirango ajye atekereza kabiri mbere y’uko ashaka kubijyamo. Ababitekereza bagarukira mu mvugo gusa, barasakuza kurusha uko bashobora kubikora. Uko twubaka igihugu cyacu, uko tubanisha abaturage, amateka yacu aho tuva n’aho tujya turabizi.”

Kuri iyo mpamvu, yasabye abaturage guhugira mu bijyanye n’iterambere ryabo n’igihugu muri rusange aho kurangazwa n’abavuga gusa ariko badafite ubushobozi bwo guhagarika umurongo igihugu gifite.

Ati “Ubutabera burakora hano mugihugu, hari bumwe tumenyereye bukurikiza amategeko, hari n’ubundi butabera iyo wigize urutare tubagezaho. Nabwo turabufite. Abantu bareke kurangara rero dukore ibishoboka twiteze imbere, twikorere dukorere hamwe igihugu cyacu gikomeze kibe intangarugero, kuko henshi kimaze kuba intangarugero mu gutera imbere.”

Perezida Kagame yavuze kandi ku burezi, ubuzima, avuga ko amavuriro yagaragajwe hari uburyo ashobora kuzamurwa agatezwa imbere, ati “byose turashaka kubikurikirana duhereye kubyo dufite hari ikiza gukorwa.”

Yasoje agaruka ku kibazo cyagaragajwe mu myaka yashize cy’abana bata amashuri bakajya mu mirimo itabagenewe, avuga ko bidakwiye ndetse uzafatirwa mu makosa yo gukoresha abana azabibazwa haherewe ku bayobozi bakwiye kuba babikurikirana.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Prof Shyaka Anastase, yibukije ko ibijyanye n’iterambere rya Rubavu bihabwa agaciro na guverinoma kuko muri uyu mwaka aka karere kagenewe agera kuri miliyari 9,5, mu gihe myaka ine ishize yari miliyari eshatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka