Uwari ushinzwe ubworozi mu murenge wa Uwinkingi yitabye Imana azize impanuka
Mwizerwa Patrick w’imyaka 28, wari ushinzwe ubworozi mu murenge wa Uwinkingi mu karere ka Nyamagabe yitabye Imana mu ijoro rishyira tariki 27/06/2013 mu masaha ya saa tatu n’igice azize impanuka.
Iyi mpanuka yabereye mu mudugudu wa Gakoma mu kagari ka Nyamigina mu murenge wa Tare ubwo moto TVS ifite nomero RAB 580 K yari atwaye yagonganaga n’imodoka itabashije kumenyekana kuko yakomeje ikigendera.
Iyi mpanuka kandi yakomerekeyemo umukobwa w’imyaka 17 witwa Nyirabakwiye Godelive wari uhetswe kuri moto na nyakwigendera Mwizerwa, akaba yahise agezwa ku bitaro bya Kigeme naho uwitabye Imana akagezwa mu buruhukiro bw’ibyo bitaro.
Nk’uko amakuru dukesha umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Uwinkingi, Niyonsaba Anaclet abivuga, ngo aba bari kuri moto bavaga Nyamagabe berekeza aho umugabo yakoraga mu murenge wa Uwinkingi.
Uyu Mwizerwa amakuru avuga ko asize umugore n’umwana umwe.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana imwakire mubayo,yari intwari kandi yakundaga abantu bose,tuzakomeza tumusengere,adusigiye irungu!!
Rest in peace!
UWO MUYOBOZI WITABYE IMANA IMANA IMWAKIRE MUBAYO
UWO MUYOBOZI WITABYE IMANA IMANA IMWAKIRE MUBAYO
Imana imuhe iruhuko ridashira.
Imana imwakire
Imana imuhe iruhuko ridashira !Yakundaga abantu,kandi nzineza ko hari imirimo myiza ya koze izamuherekeza akajya mu juru!Betty ihangane!