Uwari umuyobozi w’urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe yitabye Imana

Yaramba Jean Marie Vianney wari umuyobozi w’urukiko rwisumbuye rwa Nyamagabe ruherereye mu murenge wa Gasaka mu karere ka Nyamagabe yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 13/08/2013 aguye iwe mu rugo.

Amakuru agera kuri kigalitoday avuga ko yagiye mu bwiherero mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri nyuma bakaza kumusangamo yitabye Imana, icyo yazize kikaba kitaramenyekana hakaba hategerejwe ko umurambo we usuzumwa ngo hamenyekane icyaba cyamuhitanye.

Yaramba yari iwe mu karere ka Kamonyi kuko yari ari mu kiruhuko gisanzwe cy’abacamanza akaba atari ari ku kazi.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo   ( 8 )

Niyigendere YARAMBA JMV nta kibi muziho yaranyigishije muri secondaire 2004 ubwo nigaga mu ishuri ry’amategeko I Nyanza. Hamwe nabo twiganye bose twihanganishije umuryango we cyane Imana imwakire.

Fanny yanditse ku itariki ya: 20-08-2013  →  Musubize

Imana imwakire yaramba yarumusaza ukunda abantu kdi Agira ukuri Mana umuduhembere kdi umuhe iruhuko ridashira tuzahora iteka tukwibuka.

rose yanditse ku itariki ya: 17-08-2013  →  Musubize

UWO YARAMBAJ.M.V NIYIGENDERE NTAKURI KWE MU MANZA YARYAGA RUSWA KUBURYO YASOMAGA IMANZA SAA MBIRI Z’IJORO YABUZE UKO ARUHENGEKA KUMANYWA Y’IHANGU

ALIAS yanditse ku itariki ya: 15-08-2013  →  Musubize

ubwo se nta ndwara y’umutima cg

ndugu yanditse ku itariki ya: 14-08-2013  →  Musubize

Yari inyangamugayo rwose, kdi yakundaga ukuri.famille y’iwe yihangane ntibyoroshye.

Divine yanditse ku itariki ya: 14-08-2013  →  Musubize

RIP Yaramba JMV, yari umusaza ugira ukuri, kandi ushyira mugaciro. Imana imwakire mubayo.

Kamaliza Annet yanditse ku itariki ya: 14-08-2013  →  Musubize

Ni Uko Mwajya Mutugezeho Amakuru Avugwa Hanze y’urwanda.

Ruzindana Kalebu yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

Imana imwakire mu bayo.

Bitos yanditse ku itariki ya: 13-08-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka