Uwari Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke yakuwe mu nshingano
Inama Njyanama y’Akarere ka Nyamasheke yafashe umwanzuro wo kwirukana Umuyobozi w’Akarere, Appolonie Mukamasabo, mu nshingano ze zo kuyobora Akarere biturutse ku myitwarire n’imikorere idahwitse mu kazi ashinzwe.
Meya Mukamasabo wirukanywe mu kazi ku wa Mbere tariki 28 Kanama 2023, akurikiye Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba François Habitegeko na Madamu Mukamana Espérance wari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka, bakuwe ku mirimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe.
Kuri uyu wa 28 Kanama 2023, Inama Njyanama y' Akarere yafashe icyemezo cyo gukura mu nshingano uwari Umuyobozi w' Akarere Madame Mukamasabo Appolonie. pic.twitter.com/DzvsKjdnl4
— Nyamasheke District (@Nyamasheke) August 28, 2023
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|