Uwamahoro abonye ababyeyi be nyuma y’imyaka 28

Uwamahoro Angélique wiswe n’ababyeyi be Munganyinka, nyuma y’imyaka 28 atazi umuryango avukamo, yongeye kubona se na nyina batandukanyijwe na Jenoside mu 1994.

Uwamahoro ahoberana na nyina, babonanye nyuma y'imyaka 28
Uwamahoro ahoberana na nyina, babonanye nyuma y’imyaka 28

Uwamahoro ubu afite imyaka 33, akaba avuka mu cyahoze ari Komini Mugambazi (ubu ni mu Karere ka Rulindo) ariko mu bihe bya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, yabaga kwa sekuru, baza kubica ariko we ararokoka ahungana n’abandi bantu.

Abamuhunganye bamujyanye muri Zaïre (RDC y’ubu) ariko ntibamugarukana bamuha undi muntu wamuhungukanye.

Mukagatana Jacqueline wareze Uwamahoro, avuga ko uwamumuzaniye yamumusangishije muri Komini Kanama (mu Karere ka Rubavu) aramwakira aramurera.

Nyina w'Uwamahoro yatindanye umwana we mu maboko
Nyina w’Uwamahoro yatindanye umwana we mu maboko

Agira ati "Umuntu yanzaniye umwana ndamwakira, gusa nagiye mu cyumba nsenga Imana ngo imfashe kumwakira no kumukunda kandi namufashe neza, mushyira mu ishuri."

Mukagatana avuga ko Uwamahoro yabaye mu rugo nk’umwana we, yiga amashuri abanza, ayisumbuye na Kaminuza, nyuma arangije aramushyingira. Avuga ko mu myaka 28 yamubereye umwana mwiza.

Ati "Nabyaye abana icyenda nawe yari uwa cumi niwe wari umwana mukuru, ntakibazo nagiranye nawe kuko namukundaga nk’abo nabyaye." Mukagatana avuga ko atarakira ko Uwamahoro yabonye umuryango.

Uwamahoro ahoberana na se
Uwamahoro ahoberana na se

Uwamahoro Angélique aganira na Kigali Today, avuga ko yishimye kubona umuryango yari yarabuze.

Ati "Ntanga amakuru navugaga Mugambazi kubera ntabyibukaga, ariko nyuma yo gutanga amakuru ko nabuze umuryango, umuntu yarampamagaye ambwira ko umuryango wanjye wabonetse”.

Jenoside yabaye Uwamahoro ari kwa sekuru, agasobanura uko byabagendekeye kugeza ahungiye muri Zaïre ajyaywe n’umuntu wamukuye aho biciye abandi.

Uwamahoro hagati y'ababyeyi be
Uwamahoro hagati y’ababyeyi be

Ati "Yaraduhunganye, ndetse njye akampeka tugeze muri Zaïre, gusa uwo mubyeyi yarapfuye ansigira umuturanyi we, ariwe twatahanye nsanga atuye i Rubavu. Narahabaye ariko undi muturanyi akambaza niba abo bantu ari ababyeyi banjye mubwira ko aribo, yakomeje kumbaza mubwira ko atari ababyeyi banjye ansezeranya kuzanshakira umuryango kugeza anjyanye kwa Mukagatana Jacqueline. Narahakuriye nishimye ariko natekereza iwacu nkumva simpibuka."

Uwamahoro ubu afite abana babiri, nyuma yo gutandukana n’uwo bashakanye nibwo yatangiye gutekereza umuryango we, ndetse Mukagatana yajyana amubwira ati "Ngurishe ihene mfite tujye gushaka umuryango wawe?" Uwamahoro akabyanga.

Mukagatana Jacqueline wareze Uwamahoro Angélique
Mukagatana Jacqueline wareze Uwamahoro Angélique

Uwamahoro avuga ko yishimiye kubona umuryango we, kuko yagiye kuwushaka adafite icyizere cyo kuzawubona.

Ati "Nagiye ku binyamakuru gutanga amakuru yo gushakisha umuryango wanjye, kuko numvaga hari abandi babikora bakababona, nanjye naragerageje ariko nta kizere, none ndababonye."

Muganwa Epimaque, se wa Uwamahoro, avuga ko yabyakiriye nk’ibitangaza kandi yabonye Uwamahoro abona ni umwana we koko.

Ati "Namubonye ni umwana wanjye, ikimenyetso ni umwotso namushyizeho ari umwana, nawubonye. Twatandukanye kubera Jenoside, yari kwa sekuru barabica. Twari tuzi ko nawe yapfuye." Muganwa yongeraho ko ashimira Imana n’umuryango wamwakiriye.

Mukamulisa Liberata, nyina wa Uwamahoro, yavuze ko yishimye kuko yongeye kubona umwana yari azi ko yapfuye, ati "Najyaga murota, none ndamubonye kandi ngendeye ku bimenyetso yari afite akiri umwana niwe."

Ababyeyi ba Uwamahoro Angélique bagiye guhura na we, baherekejwe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo ndetse bakirwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu.

Uwamahoro agiye kwakira ababyeyi be
Uwamahoro agiye kwakira ababyeyi be
Se wa Uwamahoro ateruye umwuzukuru we
Se wa Uwamahoro ateruye umwuzukuru we
Nyina w'Uwamahoro asuhuza umwuzukuru we
Nyina w’Uwamahoro asuhuza umwuzukuru we
Ubuyobozi bw'Akarere ka Rulindo bwaherekeje ababyeyi b'Uwamahoro
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo bwaherekeje ababyeyi b’Uwamahoro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka