Uwakoze Moto n’abandi bafite impano bagiye gufashwa kuziteza imbere - Minisitiri w’Intebe

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yatangarije Inteko ko Guverinoma igiye kwikubita agashyi, ikamenya aho urubyiruko rufite impano zo gukora udushya ruherereye, kugira ngo rufashwe kunoza iyo mishinga no kuyigeza ku isoko.

Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente

Minisitiri w’Intebe yabitangarije Inteko Ishinga Amategeko (Imitwe yombi) kuri uyu wa Kane tariki 22 Nyakanga 2021, ubwo yagaragazaga ibikorwa bya Guverinoma byo guteza imbere amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro.

Mu mishinga ifite udushya dutangaje harimo iy’abana biga mu rwunge rw’amashuri GS St Pierre-Nkombo, bakoze imashini ibikurizwaho amafaranga ATM, mu rwego rwo kurinda abantu guhererekanya amafaranga mu ntoki banduzanya Covid-19, ndetse n’umushinga wo gukora moto itwarwa n’amazi avanze n’umunyu.

Muri uku kwezi kwa Nyakanga ubwo Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, François Habitegeko yasuraga ikirwa cya Nkombo, yishimiye iyo mishinga y’abanyeshuri ndetse abasha no kubikuza amafaranga 2,000 ku mashini ya ATM bakoze.

Bamwe mu Badepite barimo Nizeyimana Pie, basabye Guverinoma guherekeza abarangiza kwiga imyuga n’ubumenyingiro bafite impano, kugira ngo ibyo bakora bijye bitezwa imbere bibashe kuziba icyuho cy’ibitumizwa mu mahanga.

Depite Nizeyimana yatanze urugero rw’uwo munyeshuri wakoze Moto igendeshwa n’amazi avanze n’umunyu (mu mwanya wa essence), hamwe n’abandi ngo yumva ko bakoze radiyo cyangwa televiziyo, akaba yabajije Minisitiri w’Intebe icyo Leta ikora kugira ngo ibateze imbere.

Depite Nizeyimana yagize ati “Izi mpano tugenda tubona hirya no hino mu bana b’Abanyarwanda cyane cyane muri aya mashuri, Leta iziteza imbere gute? Ko usanga bamwe mu bazifite nta bushobozi bwo kuziteza imbere, ni gute tuzibungabunga bityo tukazarushaho gukwiza isi yose ibikorerwa mu Rwanda biturutse kuri izi mpano?”

Mu kumusubiza, Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko Guverinoma yari isanzwe yarashyizeho Politiki iteza imbere abahanga udushya, ndetse hakaba n’ibigega byo gutera inkunga iyo mishinga.

Dr Ngirente yagize ati “Ikigega cya mbere kibafasha kubinoza neza mbere y’uko bijya ku isoko, ikigega cya kabiri cyashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri iheruka kikabafasha kubicuruza no kubimenyekanisha. Ikibazo ahubwo cyaba uburyo tumenya buri mwana aho aherereye, turongera twikubite agashyi”.

Minisitiri Ngirente avuga ko abafite imishinga irimo udushya bose bagiye gushakishwa hakarebwa niba bitabira kwimenyekanisha, kugira ngo Leta ibashe kubakurikirana no kubaherekeza kugeza ubwo ibikorwa byabo bigaragara ku isoko.

Yakomeje avuga ko Leta ari yo izajya iha amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro ibikoresho byo gukorerwaho igerageza, aho kugira ngo ishuri ribe ari ryo risaba abanyeshuri gutanga icyo kiguzi.

Dr Ngirente yakomeje avuga ko ibihugu byose byateye imbere byafashijwe n’uko byigisha imyuga n’ubumenyingiro igice kinini cy’abaturage babyo, kandi ko abiga ubu burezi batajya barangiza ngo babe abashomeri.

Yatanze urugero ku nyigo yakozwe mu mwaka wa 2019 igaragaza ko abarangije kwiga amashuri yisumbuye y’imyuga n’ubumenyingiro 66,099 (bangana na 70% by’abize ubwo burezi bose muri uwo mwaka) bahise babona akazi batarengeje amezi icyenda bavuye ku ntebe y’ishuri.

Ni yo mpamvu Minisitiri w’Intebe avuga ko abanyeshuri biga imyuga n’ubumenyingiro hamwe n’abarimu, ngo barimo gushakirwa ibisubizo byatuma bagira umuhate, ari na ko hongerwa ibikorwa remezo n’ibikoresho bizabafasha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka