Uwakoze ibyumba ahishamo inzoga za magendu mu modoka yatawe muri yombi

Mu Karere ka Rubavu Polisi yataye muri yombi umusore w’imyaka 21 wahimbye imyanya itamenyerewe mu modoka agashyiramo inzoga zihenze akazambutsa umupaka aizana mu Rwanda.

Yakoze imyumba mu modoka agahishamo inzoga za magendu
Yakoze imyumba mu modoka agahishamo inzoga za magendu

Prince Trésor Kayigire yafatanywe n’imodoka irimo amacupa 61 y’inzoga zihenze, ariko avuga ko imodoka atari iye ahubwo asanzwe akora ibikorwa by’ubukerarugendo yarimo gushaka kujyana abazazamuka ikirunga cya Nyiragongo, agarutse mu Rwanda asanga umugore i Goma utwite, ufite imodoka amusaba kuyimwambukiriza.

Agira ati "Nari mvuye kureba umuntu dukorana mu bijyanye n’ubukerarugendo, ndimo ntaha nasanze umugore utwite ansaba kumwambukiriza imodoka, ambwira ko ninyigeza mu Rwanda nsanga umuvandimwe we akampa amafaranga. Namusabye nimero y’umuvandimwe ambwira ko ninambuka uwo muvandimwe anyibwira kuko azi imodoka ndetse ansaba nimero ya telefoni yanjye. Narambutse njya guteza cash ngeze kuri Polisi barampagarika, basatse basanga imodoka ifite inzoga."

Kayigire avuga ko atuye i Kigali atari asanzwe azi uburiganya buba mu kwambutsa magendu, icyakora yemera ikosa ryo kudakoresha ubwenge ngo agire amakenga, akavuga ko yiteguye gutanga amakuru yose Polisi yakenera abamukoresheje bagafatwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, avuga ko ibyo Kayigire avuga ari amatakirangoyi, kuko imodoka akazi ko gutwara magendu ikamazemo igihe harebwe n’uko yongewemo imyanya yo gushyiramo ibicuruzwa, akavuga ko imodoka yafashwe kubera abaturage batanga amakuru.

Agira ati "Turasaba abantu bambutsa magendu kubireka kuko amayeri bakoresha twarayamenye, baba abahimba ibyumba mu modoka bidasanzwe kugira babone aho bahisha magendu, baba abanyura izindi nzira zitemewe hamwe n’abanyura mu nzira z’amazi, byose turabizi kandi iyo bafashwe bahanwa n’amategeko bakanahomba."

Yafatanywe inzoga nyinshi kandi zihenze
Yafatanywe inzoga nyinshi kandi zihenze

Inzoga Kayigire yafatanywe ku itariki 26 Ukwakira 2021, yari yashyizemo amacupa 61 y’inzoga zihenze zirimo Hennessy 9, Gordon’s 25, Absolute vodka 9, Sandman 10, Champagne 5, Cointreau imwe na Jack Daniel’s 2.

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rikorera ku mupaka rishinzwe kurwanya magendu, rivuga ko izo nzoga zifite agaciro k’Amafaranga y’u Rwanda 606,500 naho imisoro yazo ifite agaciro ka 797,335, yose hamwe akaba 1,403,835.

CIP Twizere avuga ko itegeko rihana magendu mu Rwanda ritegeka ko ifashe itezwa cyamunara kimwe n’imodoka imodoka iyitwaye, mu gihe umushoferi acibwa amande y’ibihumbi bitanu by’Amadolari ya America.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uyu muntu simushyigikiye ariko nanone nibajije gute umusoro uruta igiciro ibi byo ntibikabije mugerageze rwose nibura imisoro ijye iba icyakabiri cy igiciro kuko abanyarwanda rwose ubukene buranuma bitavuze ko abayafite nabo badahari ariko rubanda nyamwinshi rurakennye

Peace yanditse ku itariki ya: 29-10-2021  →  Musubize

Uyu muntu simushyigikiye ariko nanone nibajije gute umusoro uruta igiciro ibi byo ntibikabije mugerageze rwose nibura imisoro ijye iba icyakabiri cy igiciro kuko abanyarwanda rwose ubukene buranuma bitavuze ko abayafite nabo badahari ariko rubanda nyamwinshi rurakennye

Peace yanditse ku itariki ya: 29-10-2021  →  Musubize

Kuki itegeko ryacu ryashyize amande mu madorali?Kuki atabazwe mu manyarwanda ngo bibe ariko byandikwa?Bikwiye guhinduka!

Alias yanditse ku itariki ya: 28-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka