Uwahoze ayobora Rutsiro yasobanuye iby’umubano wihariye wavuzwe hagati ye na Minisitiri Gatabazi

Murekatete Triphose wahoze ayobora Akarere ka Rutsiro, kuva yatangira izo nshingano yakunze kuvugwaho ko afitanye umubano wihariye n’uwari Minisitiri w’Ubutegtsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, ndetse bikavugwa ko uwo mwanya wo kuba Umuyobozi w’Akarere ari Gatabazi wagize uruhare mu kuwumushyiraho. Murekatete avuga ko ibyo atari ukuri kuko yabaye mu buyobozi kuva kera, akaba abumazemo imyaka 15.

Murekatete Triphose
Murekatete Triphose

Murekatete Triphose aherutse kugaragara mu itangazamakuru asobanura ayo makuru yamuvuzweho we na Gatabazi. Mu kiganiro cyatambutse kuri Ukwezi TV, Murekatete avuga ko ayo makuru na we yamugezeho ndetse agera no ku mugabo we, bituma mu rugo rwe habura umunezero hagati yabo.

Ati “Ibyo byaravuzwe cyane cyane ndetse bigera no ku wo twashakanye ku buryo natahaga nagera mu rugo yankubita amaso akarira amarira akagwa kandi icyo gihe yari arwaye bikomeye”.

Murekatete avuga ko atashyizwe ku buyobozi bw’Akarere ka Rutsiro n’uwahoze ari Minisitiri Gatabazi, kubera ko inzego z’ibanze azimazemo imyaka myinshi.

Murekatete Triphose avuga ko icyo ashingiraho ari uko yagiye atorwa mu nzego zitandukanye zirimo mu yahoze ari Segiteri (Umurenge ) aho yatorewe kuba ushinzwe imibereho myiza, ndetse nyuma aza no kuba umuhuzabikorwa wungirije w’Inama y’Igihugu y’abagore mu Karere ka Rubavu.

Nyuma yo kuva mu nama y’Igihugu y’abagore, yagiye mu nama njyanama yo mu Karere ka Rubavu, atorwa nk’umujyanama.

Izo manda zose yatorewe, avuga ko atari azi Gatabazi, ko yamumenye ubwo yoherezwaga gukorera mu Karere ka Musanze ari Umuyobozi w’Igenambigambi mu Karere (Planning Director), Gatabazi na we ari Guverineri.

Murekatete Triphose yavuze ko yagiye ahura n’ingorane ubwo yageraga mu Karere ka Musanze muri ako kazi k’ushinzwe igenamigambi.

Ati “ Batangiye kunyanga kuko ntahavuka.”

Ngo yagerageje kwaka raporo z’imyaka yabanje, ibikoresho azifashisha mu kazi, n’amahugurwa ahabwa abinjiye mu kazi, ariko yaje gutungurwa n’amagambo y’urucantege yabwirwaga, ko ategereza akazabihabwa.

Murekatete yakuwe ku buyobozi bwa Rutsiro muri Kamena 2023, asimburwa by'agateganyo na Mulindwa Prosper
Murekatete yakuwe ku buyobozi bwa Rutsiro muri Kamena 2023, asimburwa by’agateganyo na Mulindwa Prosper

Murekatete avuga ko mu kazi kose yakoze yagiye ahuriramo n’ingorane zitandukanye zirimo no kuba yarategwaga imitego mu rwego rwo kumwirukanisha, aho yatanze urugero rw’uburyo yoherejwe gukorera mu Murenge uzwiho urugomo n’ibyaha, hagasohoka inkuru z’ibinyoma, babeshya ko hari umuturage wapfiriye ku muhanda mu gihe cya COVID-19, kandi ntawapfuye bitanabayeho.

Ku buyobozi bwe hagaragaye impaka z’umushoramari Rwamucyo Juvenal bigizwemo uruhare n’uwahoze ari Guverineri Habitegeko François.

Rwamucyo Juvenal ufite ikigo cya Quarrying Company Ltd, yashinjaga Murekatete Triphose wahoze ayobora Akarere ka Rutsiro na Habitegeko François kumwimisha uruhushya rwo gucukura umucanga mu mugezi kandi yari yujuje ibisabwa.

Murekatete Triphose yavuze ko ntacyo apfa na Rwamucyo, ahubwo yakagombye kuba ari n’inshuti ye cyane.

Ati “Buriya Rwamucyo ni umurinzi w’igihango muri Rutsiro, nanjye nkaba umurinzi w’igihango wambikiwe umudari muri Rubavu. Ikibazo cyabayeho hagati ya dosiye ya Rwamucyo n’ibyo banyitirira.

Ati “Dosiye y’imicanga yari irenze urwego rwanjye kandi hejuru hari urwego rwagombaga kubikemura.”

Mbere y’uko ku wa 28 Kamena 2023 ibiro bya Minisitiri w’Intebe bisohora itangazo risesa Inama Njyanama y’Akarere ka Rutsiro, mu biro by’aka Karere habanje guhwihwiswa amakuru y’imikorere n’imikoranire mibi hagati mu babikoreramo.

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe byasobanuye ko impamvu Inama Njyanama ya Rutsiro yasheshwe ari uko ubuyobozi bw’Akarere bwateshutse ku nshingano.

Murekatete Triphose yatorewe kuyobora Akarere ka Rutsiro tariki 19 Ugushyingo 2021, akurwa kuri izo nshingano tariki 28 Kamena 2023.

Murekatete ubwo yeguzwaga mu nshingano ze, yanditse kuri Twitter, ashimira Umukuru w’Igihugu wamugiriye icyizere, anasaba imbabazi aho bitagenze neza ngo yuzuze inshingano yari yahawe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndabashimiye kubw’umurimo ukomeye mukora. Gusa biratangaje kubona umuntu ananirwa gushyira itafari kurwatubyaye murwego rwe, ahubwo imbaraga akazishyira mukurwanya abamukuriye.yiyibagizako ubuyobozi bwose bushyirwaho n’Imana.gusa birakwiye gusabira abadukuriye mubuyobozi ndetse n’abo dukuriye kuko uyu munsi ni wowe bosi ejo ninjye .murakoze cyane ndabakurikirana nubwo ntari mugihugu ndabishimira

Alias yanditse ku itariki ya: 16-12-2023  →  Musubize

Murakoze nitwa ELISSA isabato nziza.

0798225148 yanditse ku itariki ya: 16-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka