Uwahoze ari Umuyobozi wa NIRDA yatawe muri yombi

Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubugenzacyaha RIB, cyatangaje ko Dr Mungarulire Joseph wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe ubushakashatsi n’iterambere ry’inganda (NIRDA) n’abandi bayobozi 5 bagikoramo batawe muri yombi n’Ubugenzacyaha.

Dr Mungarulire wahoze ayobora NIRDA yatawe muri yombi
Dr Mungarulire wahoze ayobora NIRDA yatawe muri yombi

RIB yatangaje ko Aba bayobozi batawe muri yombi bacyekwaho imicungire mibi n’inyerezwa ry’amafaranga y’imishinga yo kubaka inganda nto mu Turere.

Amakuru dukesha urubuga raw Twitter raw RIB aravuga ko Iperereza rikomeje, kugira ngo abacyekwaho ibyaha bashyikirizwe Ubushinjacyaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Hage habaho iperereza rikomeye ku cyaha cyo kunyereza ibya Letaimisoro yacu kugira ngo ababikora bose babiryozwe. Usibye aba bo muri iki kigo, n’ahandi niko bimeze benshi bikoreramo.
icyo nsaba n’uko uwafashwe tutajya kumva ngo yarekuwe kubera inyito zahimbiwe ubujura aba yakoze

Kayijamahe yanditse ku itariki ya: 21-09-2018  →  Musubize

Hazabeho gushakisha n’abandi kuko kiriya kigo kikiri IRST cyarariwe cyane kdi na team y’abakozi benshi harimo Nduwayezu, Clément, Bikolimana, Immaculée na ba chefs de station de recherche Zari mu gihugu, amafaranga clément yayagendanaga mu isakoshi na Audits zagiye zikorwa zarabigaragaje n’imiti yakorwaga yanyerezwaga n’uwari ushinzwe kuyikora. Iyi affaire ije isozera kuko imari ya leta yanyerejwe kuva hambere

Byago yanditse ku itariki ya: 20-09-2018  →  Musubize

Hazabeho gushakisha n’abandi kuko kiriya kigo kikiri IRST cyarariwe cyane kdi na team y’abakozi benshi harimo Nduwayezu, Clément, Bikolimana, Immaculée na ba chefs de station de recherche Zari mu gihugu, amafaranga clément yayagendanaga mu isakoshi na Audits

Byago yanditse ku itariki ya: 20-09-2018  →  Musubize

Twifuza ko habaho gushaka amakuru ku bihombo IRST

Byago yanditse ku itariki ya: 20-09-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka