Uwahoze ari umucengezi yatashye afite ubwoba ko azicwa ariko yafashijwe gutera imbere

Hakizabose Jean Bosco wo mu Kagari ka Gakingo, Umurenge wa Shingiro i Musanze, arashimira FPR-Inkotanyi yamuteje imbere, nyuma yo gufatirwa mu bitero by’abacengezi aho kwicwa agahabwa amafaranga y’imperekeza.

Hakizabose avuga ko FPR-Inkotanyi azayigwa inyuma kubera ibyiza yamukoreye
Hakizabose avuga ko FPR-Inkotanyi azayigwa inyuma kubera ibyiza yamukoreye

Ni ubuhamya yatangiye mu Murenge wa Shingiro ku itariki 20 Kanama 2018, mu gikorwa cyo kwamamaza umuryango wa FPR-Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Musanze.

Hakizabose wahoze ari umusirikare mu ngabo za Leta yatsinzwe, yari afite ipeti rya Kaporari. Nyuma yo guhunga urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yaje kwinjira mu bacengezi guhera mu 1998.

Avuga ko atashoboraga gutaha ku neza, kuko amagambo babwirwaga n’ababayoboraga yabaga ari urucantege. Ngo bababwiraga ko utashye mu Rwanda bamwica urupfu rubi, ubwo bagahitamo kugaba ibitero by’ubwiyahuzi.

Avuga ko yafatiwe mu gitero abacengezi bagabye muri Nyamutera mu 2001, ngo akimara gufatwa yari azi ko ibye birangiye agiye kuraswa.

Yagize ati “Bakimara kumfata n’abagenzi banjye 15 mu gitero cya Nyamutera, nari nzi ko nta kindi bankorera uretse kuraswa.

"Ubundi mu mategeko y’intambara iyo ufashe umwanzi wawe nta kosa uhita umurasa. Ariko Leta y’ubumwe irangajwe imbere na FPR-Inkotanyi yaravuze iti ‘abo bantu ntimubarase’”.

Abaturage bo mu murenge wa Shingiro bacinye akadiho
Abaturage bo mu murenge wa Shingiro bacinye akadiho

Avuga ko Leta y’ubumwe yabajyanye mu ngando, bafatwa neza bayisoza mu 2001 mu kwezi k’Ukwakira.Bahise bajyanwa mu buzima busanzwe mu gihe bari bazi ko mu ngando ari ho bagiye kurasirwa.

Hakizabose avuga ko bagisoza ingando yatunguwe no kubona ahawe asaga ibihumbi 150Frw amuherekeza mu buzima busanzwe.

Ati “Nkigera mu rugo mu 2002 abaturage birengagije ibyo mvuyemo, kubera ko bari banziho ubunyangamugayo ntorerwa kuba umuyobozi w’akagari mu matora y’abayobozi b’inzego z’ibanze”.

Avuga ko amafaranga yahawe ari yo yahereyeho yubaka ubuzima bushya, ku buryo ubu inka yaguzemo yakomeje kubyara akajya agurisha kugeza atangiye kugura amasambu akaniyubakira inzu abanamo n’abana be biga.

Komiseri Utumatwishima Abdalah na Mpembyemungu Winifride bashimira abaturage uburyo babakiriye
Komiseri Utumatwishima Abdalah na Mpembyemungu Winifride bashimira abaturage uburyo babakiriye

Hakizabose avuga ko yiteguye gutora umuryango wa FPR-Inkotanyi mu matora y’abadepite kugira ngo akomeze awufashe kugeza Abanyarwanda ku iterambere.

Asaba abakiri mu mashyamba ya Congo gutahuka, bakubaka igihugu, birinda ababashuka bababwira ko nta mutekano uri mu Rwanda.

Ati “Natwe ubwo twari twaraheze mu mashyamba, batubwiraga ko ugeze mu Rwanda apfa, ariko twatunguwe n’umutekano n’iterambere twahasanze, ndakangurira abakiri mu mashyamba gutahuka bagafatanya n’abandi kwiyubakira igihugu”.

Komiseri Utumatwishima Abdalah na Mpembyemungu Winifride bashimira abaturage uko babakiriye
Komiseri Utumatwishima Abdalah na Mpembyemungu Winifride bashimira abaturage uko babakiriye
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka