Uwacikishije Abatutsi bikamuviramo kwicirwa umugore n’abana, arasaba urubyiruko kwirinda amacakubiri

Reverien Mutabazi w’i Busanze mu Karere ka Nyaruguru, nyuma y’uko yiciwe umugore n’abana azizwa gucikisha Abatutsi, arasaba abakiri bato kwirinda amacakubiri kuko byanagaragaye ko nta mumaro wayo.

Mutabazi Reverien
Mutabazi Reverien

Mutabazi ni umushoferi, uwo murimo awukora kuva na kera kuko no mu gihe cya Jenoside yawukoraga.

Avuga ko abo yahungishije ari abantu 18 bo mu muryango w’uwitwa Gaspard Rutabagisha wari inshuti ye, bamuhungiyeho nyuma y’uko we yari yamaze guhungira i Burundi.

Rutabagisha uyu ngo hari igihe abaturanyi bajyaga bamutera mu gasantere bari baturiye, bamwita inyenzi. Ubwo indege yari itwaye Habyarimana yagwaga, Rutabagisha yagiye kumureba, amubwira ko atekereza ko nta mahoro aza kugira, kuko na mbere hose ntayo yari afite.

Ubwo iwabo hageraga ibitero by’abicanyi bari baturutse za Mubuga na Mudasomwa, Mutabazi yagiye gushaka ya nshuti ye arayibura, agakeka ko bari bayicanye na bene wabo kuko aho yari atuye ari ho ibitero byari byerekeje.

Ariko ngo yaje kumenya ko yari yahungiye i Burundi, hanyuma abana be ndetse na bene wabo bamuhungiraho, abonye abicanyi bashobora kuza kubamwicana yiyemeza kubaherekeza bakajya i Burundi.

Ati “Uva iwanjye ujya i Burundi ubundi ni iminota 30, ariko twahagenze hafi amasaha ane, kuko twagendaga twihishahisha, uretse ko no mu bo nari mperekeje harimo abakecuru batabashaga kwihuta.”

I Burundi ngo yabashyikirije uwari Chef de zone, ashatse kugaruka mu Rwanda muri iryo joro baramubuza, kugira ngo azabanze abonane na Rutabagisha yazaniye abantu.

Agira ati “Bukeye bwaho twarabonanye, dusezeranaho, ni uko ngaruka mu Rwanda.”

Icyakora abaturanyi bari bamubonye i Burundi ngo baketse ko yagiye kubwira Rutabagisha amakuru y’ubwicanyi n’ababikoze, maze mu nzira agaruka abantu bamubwira ko nagera iwe bamwica, ni ko gusubira i Burundi aho yamaze ukwezi, hanyuma Inkotanyi zafata u Rwanda akagaruka.

Nyuma ya Jenoside ngo yakomeje kubana neza n’abaturanyi, ariko abumva Radiyo Agatashya bakajya bamubwira ko bamuvugaho, bakavuga ko ari icyitso cy’inkotanyi, kandi ko hari igihe bazabonana.

Mu mwaka wa 1997 ngo baramuteye, bamwicira umugore n’umwana mutoya, bica nyirarume wari waje kubasura ndetse n’inka eshanu.

Agira ati “Mu masaa tanu z’ijoro ni bwo baje, bakubita urugi bambwira ngo ninkingure nanjye mbabwira ko ntakingurira abo ntazi. Bamaze amasaha atatu barwana n’urugi, birangira baruciye barinjra. Ni uko bica marume wamfashije guhungira muri pulafo, banyicira n’umugore n’umwana ndetse n’inka eshanu. Bagiye bibwira ko nanjye banyishe kuko no muri pulafo baharashe.”

Icyo gihe ngo yatabawe n’Ingabo z’u Rwanda zaturutse mu kigo cyari ahitwa i Remera, zari ziyobowe na Kapiteni Ruvusha.

Kuri ubu asaba abantu bose, cyane cyane abakiri bato, kubana neza agira ati “Nta muntu ukwiye kuvutsa undi ubuzima. Ubuzima butangwa n‘Imana, bukisubizwa n’Imana. Abantu bajye babana neza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Kwica umuntu,ni nko kwica Imana ubwayo,kubera ko twaremwe mu ishusho y’Imana.Nkuko ijambo ryayo rivuga,abantu twese duturuka ku Muntu umwe,ADAMU.Abicanyi,abajura,abasambanyi,abarya ruswa,etc...bajye bibuka ko batazaba mu bwami bw’imana.

sebanani yanditse ku itariki ya: 5-10-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka