Uturere twa Rubavu na Kamonyi tubonye abayobozi bashya
Nyuma y’amezi uturere twa Kamonyi na Rubavu tutagira abayobozi kuri ubu twababonye nyuma y’amatora yabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Ugushyingo 2017.

Kayitesi Alice yatorewe kuyobora Akarere ka Kamonyi naho Habyarimana Gilbert atorerwa kuyobora Akarere ka Rubavu.
Rubavu
Habyarimana ugiye kuyobora Akarere ka Rubavu, ufite imyaka 44 y’amavuko afite impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza amaranye imyaka umunani, mu bijyanye no gucunga umutungo n’amakoperative.
Abaye umuyobozi w’Akarere ka Rubavu nyuma y’amezi ane nta muyobozi gafite.

Asimbuye Sinamenye Jeremie watawe muri yombi na Polisi y’igihugu ku itariki ya 21 Nyakanga 2017, akegura ku mirimo ye ku itariki 29 Kanama 2017.
Habyarimana yari asanzwe ari umuyobozi mu kigo gishinzwe gucunga amakoperative mu Rwanda (RCA).
Yabaye umwarimu muri Kaminuza ya INES Ruhengeri. Yanakoze mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP).
Avuga ko ashyize imbere guteza imbere ubucuruzi mu Karere ka Rubavu, kuzamura imishinga y’ubuhinzi, kongera imirimo mu rubyiruko no kurwanya ibiyobyabwenge.
Agira ati "Abanyarubavu bazi gukora, ni akarere gafite ubukungu bushingiye ku bukerarugendo. Nifuza ko tuzaba aba kabiri nyuma y’Umujyi wa Kigali."
Habyarimana avuka mu Karere ka Rutsiro ariko yakunze kuba mu Karere ka Rubavu ari naho yize amashuri yisumbuye.
Kamonyi
Kayitesi Alice watorewe kuyobora Akarere ka Kamonyi, ufite imyaka 37 y’amavuko, arubatse afite abana batatu.
Afite icyiciro cya gatatu cya Kaminuza, mu gucunga imishinga. Yari asanzwe ari umukozi wa Leta mu Karere ka Muhanga.

Kayitesi asimbuye Aimable Udahemuka weguye ku buyobozi bw’Akarere ka Kamonyi ku itariki ya 24 Kamena 2017.
Kayitesi avuga ko imigambi azanye ari ugufatanya n’inzego zose by’umwihariko kurushaho gukorana n’abaturage ndetse no gukorana bya hafi n’itangazamakuru kugira ngo bazafatanye gukosora ibitaragenze neza.
Agira ati “Inkingi imwe ntigera inzu, umuturage agomba kugira uruhare mu bimukorerwa dufatanije tuzava ku mwanya udashimishije twari turiho.”
Nzamwita Tharcisse, umuturage wo mu Murenge wa Runda avuga ko icyo ategereje ku muyobozi mushya ari ibikorwa remezo birimo imihanda. Atanga urugero rw’umuhanda ugana ku Mugina uvuye i Rugobagoba.
Agira ati “Umuyobozi ugiyeho wese atwizeza ko uwo muhanda uzakorwa, twagira ngo abyiteho abyihutishe, azabitugereze ku bamukuriye badukorere uwo muhanda.”
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|