Uturere turasinyana imihigo na Perezida Kagame kuri uyu wa Gatanu

Mu Karere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba ni ho habera iki gikorwa cyari kimaze igihe gitegerejwe na benshi.

Ubwo uturere twitwaye neza mu mihigo ya 2017 - 2018 twabishimirwaga na Perezida wa Repubulika
Ubwo uturere twitwaye neza mu mihigo ya 2017 - 2018 twabishimirwaga na Perezida wa Repubulika

Ubusanzwe cyaberaga i Kigali, ariko biravugwa ko kubijyana i Nyagatare ari mu rwego rwo guteza imbere abahafite ibikorwa byakira abitabira bene izo nama kugira ngo na bo ayo mahirwe abagereho.

Ni umuhango wari umaze imyaka ibiri utaba, dore ko waherukaga kuba hahigurwa imihigo y’umwaka wa 2017/2018, icyo gihe habaho no guhiga imihigo ya 2018/2019.

Byari biteganyijwe ko tariki ya 13 Kanama 2019 uturere twose tumenya ibyavuye mu isuzuma ry’imihigo twasinyanye na Perezida wa Repubulika mu mwaka wa 2018-2019, ndetse no kongera gusinyana na we indi mihigo yo mu mwaka wa 2019-2020 ariko ntibyaba.

Icyo gihe abayobozi kuva ku mudugudu kugera ku rwego rw’igihugu bari bahuriye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, baje guhigura imihigo y’umwaka wari ushize ndetse no guhiga iy’umwaka wari ukurikiyeho.

Abo bayobozi bagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, kugira ngo basobanurirwe iby’izo mpinduka ndetse n’uko bagomba gusubira mu mihigo yabo, bityo bazongere guhura itunganye.

Mu kiganiro Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’iyo nama, yagaragaje ibyatumye iyo mihigo idasinywa.

Yagize ati “Perezida wa Repubulika yasabye Minisitiri w’Intebe ko aho gusinya iyo mihigo ahubwo abayobozi babanza kwinjizwamo ibikorwa byibanda ku mibereho y’ibanze y’abaturage. Ibyo bigatuma imihigo iba koko umusemburo w’impinduka nziza ku mibereho y’umuturage aho atuye”.

Ati “Ibikwiye kwibandwaho byadindiraga ni ibihumbi by’abaturage badafite amacumbi ajyanye n’igihe, abaturage benshi badafite ubwiherero bwujuje ibyangombwa ndetse n’abaturage bakirarana n’amatungo. Ibyo bigira ingaruka ku mibereho y’abaturage kubera isuku idahagije”.

Minisitiri Ndagijimana yavuze kandi ko hari n’ibindi bijyanye n’imiyoborere y’abayobozi batandukanye bizagarukwaho, abo bayobozi ngo bakaba bagiye kongera kubireba bityo imihigo ikazasinywa nyuma, gusa ntihatangajwe itariki icyo gikorwa kizaberaho.

Kuri icyo kijyanye n’imiyoborere, Minisitiri Ndagijimana yavuze ko hari ibigomba kunozwa kuko hakiri abaturage bahorana ibibazo.

Ati “Kuba hari abaturage benshi bagitonda umurongo bageza ibibazo kuri Perezida wa Repubulika iyo yabasuye, icyo ni ikimenyetso cy’uko imiyoborere itanoze aho hantu. Abayobozi begereye abaturage bagombye kuba barabikemuye mbere y’uko Perezida ajyayo, cyane ko iyo urebye usanga biba bitanakomeye, wenda baba barabirangayeho cyangwa byarakemuwe nabi”.

Icyo gihe yavuze kandi ko ikigiye gukorwa ari ukongera mu myandikire y’imihigo isanzwe, igika gikubiyemo ibibazo bijyanye n’ubuzima bw’abaturage ndetse no mu gihe cyo kuyigenzura na cyo kikazaba gifite amanota ahwanye n’uburemere bwacyo.

Imihigo yatangiye mu mwaka wa 2006 ibera ku rwego rw’akarere gusa. Byaje guhinduka, muri 2009-2010 guhiga bigera no muri za Minisiteri. Imihigo yaherukaga kuvugururwa mu mwaka w’ingengo y’imari 2017-2018, aho na none hibanzwe ku mibereho myiza y’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Imihigo ikomeze kwimakazwa kuko niwo musingi witerambere rusange, gusa bibaye byiza hatekerezwa uburyo hashyirwaho ikigo kigenga gishinzwe kugenzura uko imihigo yeswa( Rwanda Imihigo management agancy- RIMA)

Magezi yanditse ku itariki ya: 29-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka