Uturere tugiye gufashwa kongerera ubushobozi abakozi
Abakozi b’uturere tugize igihugu bari mu mahugurwa yiga ku buryo utwo turere twafashwa kongera ubushobozi bw’abakozi batwo.
Aya mahugurwa yabereye mu karere ka Huye tariki 15-17/02/2012 yahuje abakozi n’abandi bafatanyabikorwa b’uturere batoranijwe agamije guha ubushobozi amatsinda yo muri buri karere azategura gahunda y’imyaka itanu yo kubaka no kongerera ubushobozi abakozi (District Capacity building plans).
Abitabiriye ayo mahugurwa bararebera hamwe ibikubiye mu ngamba zo kubaka no kongerera ubushobozi inzego z’ibanze, ishyirwa mu bikorwa ry’izo ngamba, amabwiriza ngenderwaho mu itegurwa rya gahunda yo kubaka no kongerera ubushobozi uturere, ibikoresho bizifashishwa kugira ngo icyo gikorwa kigende neza mu turere twose, n’ibijyanye n’ikurikira n’isuzumabikorwa.
Umuyobozi mu karere ka Huye ushinzwe ubutegetsi, Kagabo Joseph, ni umwe mu bitabiriye aya mahugurwa. Yemeza ko uretse gusobanukirwa uburyo iki gikorwa gifitiye akamaro uturere, aya mahugurwa yabaye n’umwanya wo kwibutsa ko inzego z’ibanze zikwiye kugira uruhare mu itegurwa, ishyirwa mu bikorwa n’isuzuma ry’ibikorwa byo kubaka no kongerera ubushobozi uturere n’abakozi batwo, kandi buri mukozi akabigiramo uruhare.
Iki gikorwa cyashimwe n’abafatanyabikorwa b’uturere bavuga ko ubusanzwe ibikorwa byo kubaka ubushobozi mu turere byari bisanzwe bigaragarira gusa mu mahugurwa anyuranye ariko ntibigere ku bantu benshi.
Umukozi wa Care Interanational uyobora komisiyo y’ubukungu n’imari mu ihuriro ry abafatanyabikorwa b’akarere ka Huye, Vincent Munyerari yatangaje ko yiteguye gufasha muri iki gikorwa cyo kubaka no kongerera abakozi abakozi ubushobozi.
Amahugurwa yabereye mu karere ka Huye, yahuje uturere twa Rusizi, Nyamasheke, Nyaruguru, Nyamagabe, Huye na Nyanza.
Biteganyijwe ko andi mahugurwa nk’aya azabera mu karere ka Rwamagana azahuza uturera twa Kayonza, Kirehe, Ngoma, Rwamagana, Gatsibo na Nyagatare. Mu mujyi wa Kigali hazahugurirwa uturere twa Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge, Bugesera, Gicumbi na Ngororero ariko amatariki ayo mahugurwa azaberaho ntaramenyekana.
Amahugurwa narangira hazakurikiraho ibikorwa nyirizina byo gutegura gahunda yo kubaka no kongerera ubushobozi uturere. Biteganijwe ko izi gahunda zizaba zarangiranye n’ukwezi kwa 6 uyu mwaka kugira ngo zizatangire gushyirwa mu bikorwa mu ntangiriro z’umwaka w’ingengo y’imari wa 2012-2013.
Aya mahugurwa yateguwe ku bufatanye bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere imiyoborere myiza (RGB), ishyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali (RALGA) n’ikigo gishinzwe kongerera ubushobozi inzego za Leta ku nkunga y’ikigo cy’Abadage kita ku iterambere (GIZ).
Védaste Nkikabahizi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|