Utugari twose mu gihugu tugiye guhabwa interineti

Abanyamabanga nshingwabikorwa bemerewe kugezwaho umuyoboro wa Interineti kugira ngo bajye batanga serivise nziza ku baturage.

Iki kibazo kiri mu byagarutsweho, ubwo Perezida Paul Kagame yasozaga Itorero rya ba Rushingwangerero, rigizwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bamusaba ko bahabwa interineti kugira ngo bajye batanga serivise yihuse ku muturage.

Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yasubije iki kibazo agaragaza ko inzego z’ibanze zigiye kongererwa miliyoni 500 Frw za interineti igenerwa utugari kugira ngo barusheho gutanga serivisi inoze ku baturage.

Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yavuze ko ikibazo cyatinze kugaragazwa, ariko cyakurikiranywe kandi ko kizakemuka vuba.

Ati "Ngira ngo batinze kukivuga, ariko aho kimenyekaniye ni uko ubu bakeneye miliyoni 500 Frw mu gihugu cyose kugira ngo bongere ku mafaranga bahabwaga, ubundi babonaga miliyari 1,5 Frw mu gihugu hose kugira ngo uturere tuyahe utugari, ubu rero miliyoni 500 Frw bakeneye tuzazitanga muri iyi ngengo y’imari igiye kuza”.

Minisitiri w’intebe Dr Edouard Ngirente avuga ko ikibazo ni uko batakivugiye igihe, ko ba Rushingwangerero bakigaragaje muri icyi cyumweru basanga ari ikibazo kitagoye, kuko bisaba kwishyura gusa.

Ikindi kibazo cyahawe umurongo ni icyo kuvugurura inyubako z’utugari zikubaka mu buryo bugezweho nacyo kizakorwa mu ngengo y’imari itaha.

Perezida Kagame yibukije ba Rushingwangerero ko nubwo ibibazo bafite bishakirwa ibisubizo nabo bagomba gutanga umusaruro mu byo bakora byose.

Ati "Ibyo nabyo mubizirikane, ntabwo ari ukongera gusa ibyo muvuga mukeneye, bishobotse bikabagezwaho ariko umusaruro ukaguma ari wa wundi, ntabwo ari byo. Ibyo mubyibuke."

Perezida Kagame yabasabye ko ibyo bavanye mu itorero bagenda bakabishyira mu bikorwa ariko bakita cyane ku mibereho y’abo bashinzwe ku yobora babakemurira ibibazo uko bikwiye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka