Utugari twose dukora ku mipaka twamaze kubakirwa amavuriro – MINALOC

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), iratangaza ko utugari twose dukora ku mipaka twubakiwe amavuriro y’ibanze (Poste de Santé), akaba ubu akora neza.

Ivuriro rito rya Rwesero mu Karere ka Gicumbi, ritanga serivisi zinyuranye
Ivuriro rito rya Rwesero mu Karere ka Gicumbi, ritanga serivisi zinyuranye

Abaturiye imipaka wasangaga bakunda kujya mu bihugu bituranye n’u Rwanda kuhashaka serivisi zitandukanye zirimo ubuvuzi, uburezi ndetse n’ibicuruzwa bimwe na bimwe bavuga ko bitaboneka mu Rwanda, n’ibihaboneka bikaba bihenze.

Mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi bajyaga gushaka hanze y’igihugu, MINALOC ivuga ko buri kagari kubakiwe Poste de santé, ndetse zinahabwa ubushobozi bwo kuvura indwara bakundaga kujya kwivuza mu bindi bihugu.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, avuga ko utugari twose dukora ku mipaka dufite Poste de Santé kandi zikora neza.

Ati “Twubatse za Poste de Santé mu tugari twose dukora ku mipaka, zikora neza, ndetse ubu turashaka ko hafi ya zose zizamuka ku rwego rwa kabiri, zigatanga serivisi za ngombwa”.

Yongera ati “Ngira ngo kuvura bisanzwe haba amenyo, amaso, gusiramura byo nibyo byari bimaze igihe bisa nk’aho abaturage bakeneraga kwambuka, ariko byose birahari. zanahawe ubushobozi zishakirwa amashanyarazi n’amazi, zijyamo n’abakozi, bashakirwa aho bacumbika kugira ngo batazitwaza ngo ku mupaka ni kure”.

Uretse serivisi z’ubuvuzi, Minaloc ivuga ko abaturiye Imipaka begerejwe serivisi z’uburezi ku buryo ubu uwajya kwiga hanze byaba bitewe n’ubushake bwe, atari uko yaba yabuze aho kwigira nkuko Gatabazi akomeza abisobanura.

Ati “Twari dufite abantu benshi bajyana abana babo ku mashuri, haba muri Uganda cyangwa muri Congo n’ahandi, ku ruhande rwa Uganda n’u Rwanda ku mipaka yacu, amashuri yarubatswe yose ya ngombwa, abanza n’ayisumbuye, ndetse n’ay’imyuga (TVET). Nta kibazo cy’amashuri, uwakenera kujyayo yajyayo kuko abishatse ariko atabuze serivisi mu gihugu”.

MINALOC ivuga ko mu rwego rwo kuyongerera ubushobozi, barimo kuvugana na Minisiteri y’Uburezi kugira ngo haboneke abarimu b’abahanga mu Cyongereza, bongerwe k’ubo basanzwe bafite, kuko hari abavuga ko bajya hanze kwiga Icyongereza.

Ibindi abaturage bakurikiraga cyane mu bihugu by’abaturanyi birimo ibicuruzwa ndetse no kujya gupagasa, Minisitiri Gatabazi avuga ko nabyo Leta yabitekerejeho ku buryo yagize icyo ibikoraho kigaragara.

Ati “Ibicuruzwa abaturage bakenera bya buri munsi, twavuga nk’akawunga, amavuta yo guteka, ibikoresho by’ubwubatsi n’ibindi, ibi byose hakozwe ibishoboka kugira ngo byegerezwe abaturage, no kugabanuka kw’ibiciro bishobora kwihanganirwa n’abaturage, ndetse habonetse n’inganda zikora akawunga ku buryo haboneka ifu ihagije mu baturage. Uyu munsi ibiciro byacu byari hasi ugereranyije n’ibyo hakurya muri Uganda”.

Akomeza agira ati “Ikindi cyari giteye impungenge, n’abantu bajya gupagasa bakora mu mirima n’ibindi bintu biri aho ngaho biciriritse, twagerageje gukora uko dushoboye kugira ngo tubonere imirimo abaturage, ibafasha gutera imbere no kubona amafaranga yabatunga. Tuzakomeza gushyiramo imbaraga, birasaba ingengo y’imari ihagije, ariko ibimaze gukorwa birahari”.

N’ubwo ibi byose bidakuraho izindi gahunda zidasanzwe z’abaturage, zirimo izo kujya gusura abavandimwe, gutabara no gukora ubundi bucuruzi bunyuranye, abaturage barasabwa gukoresha amahirwe bafite mu gihugu cyabo, bakiteza imbere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka