Utubari twashyiriweho amasaha ntarengwa yo gufunga

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yatangaje ko mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, utubari twahawe amasaha ntarengwa yo gufunga mu Mujyi wa Kigali no mu byaro.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Prof. Shyaka Anastase
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase

Mu itangazo ryasohotse kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Werurwe 2020, iyi Minisiteri yavuze ko utubari two mu Mujyi wa Kigali tutagomba kurenza saa tatu z’ijoro tutarafunga, naho utwo mu cyaro tukaba tutagomba kurenza saa moya z’umugoroba tutarafunga.

Mu zindi ngamba zafashwe, MINALOC yavuze ko nta masengesho yemerewe kubera ahantu hatemewe, nko mu byumba by’amasengesho, mu nzu cyangwa mu buvumo.

MINALOC kandi yibukije ko abantu bagomba gukomeza kugira isuku, cyane cyane bita ku gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune, cyangwa bagakoresha imiti yabugenewe isukura intoki, kandi bagakomeza kugira isuku aho batuye, mu masoko, aho abantu bategera imodoka, muri za resitora no mu tubari.

Iributsa abantu kandi kubahiriza intera nibura ya metero imwe hagati yabo mu gihe bari ahantu hahurira abantu benshi nko mu masoko no mu tubari, kandi bakirinda gusangirira ku muheha cyangwa ku icupa.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yasabye inzego z’ubuyobozi gukomeza gufasha abaturage kubahiriza mabwiriza abafasha gukomeza kwirinda, mu rwego rwo guhangana n’icyo cyorezo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Utubari dufunge saa moya naho amasengesho ahagarare burundu?

Amabwiriza ahabwa abanya tubari bakayumvira ubu abanyamasengesho bahawe ayo mahirwe ntibayumvira?

Ababishizwe bongere babitekerezeho Mbona Imana ariyo idufitiye igisubizo

Impano yanditse ku itariki ya: 21-03-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka