Ushyigikira uburezi bw’umwana w’umukobwa aba ashyigikiye Umunyarwanda uhamye - Madamu Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame, aributsa umuryango nyarwanda, ko gushyigikira uburezi n’uburere bw’umwana w’umukobwa, ari imwe mu ntambwe ifatika mu gutuma abasha gutera intambwe ijya imbere, bikanamwubakira ubushobozi bwo kwigobotora icyo ari cyo cyose cyamukoma imbere.

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko kuganiriza umwana w'umukobwa no kumutega amatwi bimufasha kugira amahitamo meza
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko kuganiriza umwana w’umukobwa no kumutega amatwi bimufasha kugira amahitamo meza

Ubu butumwa yabugarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022, mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa, ku rwego rw’Igihugu byabereye mu Karere ka Musanze.

Madamu Jeannette Kagame, yagarutse ku ntambwe imaze guterwa mu guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa, binyuze mu kugana amashuri y’ubumenyi, ikoranabuhanga n’amashuri y’ubumenyingiro. Ibi bikiyongeraho serivisi zorohereza abana b’abakobwa, kugira amakuru arebana n’ubuzima bw’imyororokere, yaba ku bigo by’amashuri n’ibigo nderabuzima.

Icyakora agaragaza ko n’ubwo hatewe intambwe ishimishije, hakiri urugendo rukomeye, yagize ati “Abahungu n’abakobwa baragana ishuri koko, ariko iyo usesenguye neza, ubona umubare w’abakobwa ku kigero cy’abatsindira ku manota ari hejuru ukiri hasi. Yego imyaka abana bose baba bagezemo, ituma bagira impinduka nyinshi mu mikurire n’imitekerereze, baba bahura n’ibishobora kubarangaza; ariko twibuke ko iyo bigeze ku bana b’abakobwa, bo ibagiraho ingaruka z’umwihariko”.

Akomeza agira ati “Haracyagaragara ibibazo bijyanye n’ikoreshwa ry’inzoga n’ibiyobyabwenge kuri bamwe mu bana barimo n’abakobwa. Hari abahohoterwa bikabaviramo kubyara bakiri bato nyamara na bo bagikeneye kurerwa. Mu myaka itanu ishize abahohotewe bavuye kuri 7% ubu bageze kuri 5%. Dukwiye gucukumburira hamwe, impamvu iki kibazo kidakemuka ngo kirangire burundu. Imwe mu ntwaro yo kugera kuri iyo ntego, harimo no kwita ku burezi n’uburere bw’abana bacu, duhereye mu buto bwabo, kuko ari bwo bazakura bakavamo Abanyarwanda bahamye”.

Yanibukije ababyeyi cyane cyane b’abagabo, gushyira imbaraga mu kuba hafi y’abana b’abakobwa, cyane cyane mu gihe cyabo cy’ubwangavu, bakajya babaganiriza kenshi, kubatega amatwi no kubagaragariza ingero zifatika z’amayeri akoreshwa n’abashobora kubashuka, kuko bizagira uruhare rufatika mu kubafasha kugira amahitamo y’ibyiza.

Madame Jeannette Kagame, yashimangiye ko kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa, atari ukwirengagiza umwana w’umuhungu.

Agira ati “Uyu ahubwo ni umwanya wo gusuzumira hamwe intambwe twateye no kugaruka ku mbogamizi zibangamira umwana w’umukobwa, kugira ngo abashe urugendo rumwe na musaza we, ntasigare inyuma. Turashyigikira ibyifuzo by’abana benshi b’abakobwa, twagiye tuganira na bo ku mihigo bifitemo, no kubaherekeza mu rugendo rubaganisha mu kuba Abanyarwandakazi bahamye kandi bashoboye”.

Mu birori byo kwizihiza uyu munsi, Madame Jeannette Kagame, yahembye “Inkubito z’Icyeza” 198, zaturutse mu gihugu hose. Aba bakaba ari abana b’abakobwa batsinze neza mu cyiciro gisoza amashuri abanza, icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye n’icyiciro gisoza amashuri yisumbuye.

Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko ushyigikiye uburezi n'uburere bw'umwana w'umukobwa aba yubatse umunyarwanda uhamye
Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ko ushyigikiye uburezi n’uburere bw’umwana w’umukobwa aba yubatse umunyarwanda uhamye

Abana b’abakobwa bitabiriye ibi birori bishimiye uyu munsi, bemeza ko impanuro bahawe na Madame Jeannette Kagame, zabongereye imbaraga no kubibutsa yuko bagifite umukoro wo kudasubira inyuma.

Amen Gisele Mwizera, wiga muri Rwanda Coding Academy, Ishuri riherereye mu Karere ka Nyabihu ati “Ndashima Leta y’u Rwanda cyane ukuntu ikomeje kudutekerezaho, idushyigikira ikatwereka ko dufite ijambo kandi ko dushoboye. Ubu natwe turaharanira ko icyizere n’ubushobozi yatubonyemo tutabitenguha. Tugomba kurushaho kwitwara neza no kujya dukebura abo tubona batandukira, kugira ngo Igihugu cyacu tuzacyiture ibyiza, tubinyujije mu kugira umurava mu mitsindire n’imyitwarire myiza aho turi hose”.

Mu nsanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti “Ubuzima bwanjye, Agaciro kanjye”; abafashe ijambo bayifashishije berekana inzitizi zigihari n’icyakorwa mu guhangana na zo.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buringanire n’Iterambere ry’Umugore mu Rwanda, Jennet Kem, yashimiye ubushake Guverinoma y’u Rwanda ikomeje kugaragaza, mu gushyiraho inzego, amategeko, porogaramu na politiki zinyuranye, ziteza imbere abana no kubakemurira ibibazo bibugarije, uhereye ku rwego rw’Igihugu kugeza ku nzego zegereye abaturage.

By’umwihariko yashimiye ibikorwa by’Umuryango Imbuto Foundation, Madame Jeannette Kagame, abereye Umuyobozi w’Ikirenga; uruhare rufatika ukomeje kugaragaza mu bikorwa binyuranye biteza imbere umwana w’umukobwa, binyuze mu burezi, ubuzima n’ibindi bimwubakira ubushobozi, akavamo umuntu uhamye mu iterambere rye n’iry’Igihugu.

Umunsi mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa, washyizweho n’Umuryango w’Abibumbye mu mwaka wa 2011, u Rwanda rukaba ruwizihije ku nshuro ya 10.

Abana b'abakobwa batsinze neza bashyikirijwe ibihembo, mu rwego rwo kubashimira no kubashyigikira mu myigire yabo
Abana b’abakobwa batsinze neza bashyikirijwe ibihembo, mu rwego rwo kubashimira no kubashyigikira mu myigire yabo

Reba ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka