Ushaka kukwica ni byiza ko wamurwanya - Perezida Kagame
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yasabye Abanyarwanda kurwanya abashaka kubasubiza mu mateka ya Jenoside, hamwe no gukora cyane bitegura kuziba icyuho cy’ibihano bigenda bifatwa n’amahanga.

Perezida Kagame yabitangarije imbere y’Abanyarwanda barenga ibihumbi 8 bahagarariye abandi, cyane cyane abatuye mu Mujyi wa Kigali, mu rwego rwo kubashimira kuba baramugiriye icyizere bakongera kumutora mu mwaka ushize wa 2024.
Umukuru w’Igihugu avuga ko amahanga akomeje gushinja u Rwanda uruhare mu ntambara ibera muri Congo, akaba yaratangiye kurufatira ibihano yirengagije uruhare rw’abasize bakoze Jenoside mu Rwanda, ndetse ko yemera uburenganzira bwabo ntahe agaciro ibisobanuro by’u Rwanda.
Avuga ko intambara yatangiye muri Congo muri 2022 ntaho u Rwanda ruhuriye na yo, ko atari rwo rwayitangiye ahubwo ngo ifite inkomoko igenda ikagera ku mateka yo guca imipaka nabi, aho abavuga Ikinyarwanda bamwe bisanze bari i Masisi muri Congo, abandi i Kisoro muri Uganda.
Perezida Kagame akavuga ko abashaka kwirukana abo bantu muri Congo bagombye no kubaha ubutaka bwabo batuyeho, kuko ngo biri mu burenganzira bwabo, "iyo utabubahaye baraburwanira."
Perezida Kagame ababazwa n’uko ’interahamwe’ zasize zikoze Jenoside mu Rwanda zongeye guhabwa imbaraga, ndetse amahanga akaba arimo kuziha uburenganzira bwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Ati "Hari izo(interahamwe) ubushize twahawe n’abarwana muri Congo, abo bantu bishe abantu hano. Uwo mwumva witwa Gakwerere yishe abantu, yishe abavandimwe, ariko si we gusa, hari n’abandi baguye ku rugamba, ariko iyo ubavuze barakubwira ngo ’abo ni bangahe?’ Gakwerere wamubaramo abantu benshi, kuko ni ingengabitekerezo yo kwicana."

Perezida Kagame yakomeje avuga ko izo ’nterahamwe’ ari zo zishe abantu muri Goma n’ahandi ku manywa y’ihangu, ariko abaziburanira bakavuga ngo ’bemera uburenganzira bwa muntu (human rights)’ bwa bamwe, bagera ku bavuga Ikinyarwanda n’Abanyarwanda ngo ’bakwiriye gupfa’.
Ati "Ukabona ko wanshyira muri abo ngabo nkabyemera! Washyira abantu mu bagomba gupfa bagategereza ko uza kubica! Byose ko ari ugupfa se nanone! Napfa ndwana na we, ntabwo wansanga ndi aho gusa ngo ntegereje ko uza kunyica, ndakwica nanjye ahubwo!"
Perezida Kagame avuga ko atari mu bemera inyigisho (za Yesu muri Bibiliya) zivuga ngo "Nibagukubita umusaya umwe uhindukize ubahe n’undi’, ushaka kukwica ni byiza ko wamurwanya nawe."
Urugamba rwo kwizirika umukanda
Umukuru w’Igihugu asaba Abanyarwanda kwitegura kurwana urugamba rwo kwiteza imbere bizirika umukanda, haba mu gukomeza kubaka ibikorwa remezo, guteza imbere uburezi, ubuhinzi n’ubworozi, gufasha abatishoboye ndetse n’imibanire n’ibindi bihugu.
Perezida Kagame ati "Biraza kutuvuna, biradusaba icyo bita mu Giswayire ’kufunga mukanda’, ni ukwitegura inzara kugira ngo ipantaro wambaye itagwa kubera ko washonje."

Perezida Kagame avuga ko amateka y’Abanyarwanda agoye ku buryo abitwa inshuti(partners), batangisha ukuboko kumwe bakambura bakoresheje ukundi, "ugasanga ntupfuye cyangwa ngo ukire, aho baba bifuza kuguhorana batyo, ariko ubemereye ukarangara ho gato no gupfa ntacyo bibabatwaye."
Umukuru w’Igihugu avuga ko ubushake butagomba kubura bwo kuziba icyuho cy’ibihano amahanga arimo gufatira Igihugu, binyuze mu gukora cyane no kwirinda uburangare.
Ohereza igitekerezo
|
turashimira umukuru w, IGIHUGU cyacu kumpanuro aha twebwe ayobora zitwubakamo icyizere cyejo hazaza kd ntituzamutenguha . urubyiruko turagushyigikiye