USAID irishimira ibyagezweho mu mushinga wa ‘Rwanda Nguriza Nshore’

Ikigega cy’Abanyamerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (USAID) cyishimiye kurangiza umushinga wa Miliyoni 14.9 z’Amadolari ya Amerika yashowe muri gahunda ya Rwanda Nguriza Nshore, yari igamije kuzamura bizinesi ziciriritse zo mu rwego rw’ubuhinzi, no guhanga imirimo idashingiye ku buhinzi n’ubworozi ku Banyarwanda batuye mu gice cy’icyaro.

Ni umuhango wabaye ku itariki 17 Werurwe 2023, ukaba waritabiriwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Niwenshuti Richard, wari umushyitsi mukuru , n’uhagarariye USAID mu Rwanda Jonathan Kamin ndetse n’abatumirwa basaga 100 barimo abahagarariye ibigo by’imari bito n’ibiciriritse (SMEs), abakora mu rwego rw’ubuhinzi, ibigo bya Leta n’ibyigenga, n’abandi bafatanyabikorwa.

Umushinga wa Rwanda Nguriza Nshore wakoranye bya hafi na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, wibanda ku bice bitatu birimo gufasha imishinga mito n’iciriritse, gukorana n’ibigo by’imari bigaha iyo mishinga inguzanyo ndetse na Leta y’u Rwanda iri kumwe n’urwego rw’abikorera.

Ni umushinga watangiye mu 2018, ukaba waratangiye ufite intego yo gutanga inguzanyo za miliyoni 15 z’amadolari ya Amerika ku mishinga mito n’iciriritse (SMEs), guhanga imirimo ibihumbi 30 no gutanga igishoro cya miliyoni 30 z’Amadolari ya Amerika.

Byagaragajwe ko iyo ntego yagezweho, kuko ibigo bito n’ibiciriritse byahawe inguzanyo ya Miliyoni 64 z’Amadolari ya Amerika bingana na 426%, hahangwa imirimo ibihumbi 41 bingana na 136% ndetse hatangwa igishoro cya Miliyoni 33 z’Amadolari ya Amerika.

Umuyobozi Mukuru wungirije wari ushinzwe gushyira mu bikorwa USAID Nguriza Nshore, Nyirindekwe Callixte, yavuze ko akamaro k’uwo mushinga katari ako gutanga amafaranga gusa, ahubwo wagiraga n’uruhare mu gutuma ba rwiyemezamirimo bagirirwa icyizere n’ibigo by’imari bagahabwa inguzanyo.

Nyirindekwe yagize ati “Nk’ubu twashoboraga gufasha Banki gutegura uburyo butuma ijya mu buhinzi nta gutinya ko izahomba. Bisaba kubanza kwiga umushinga, ni ibintu bihenda cyane. Turabafasha tukishyura inzobere muri urwo rwego, aho bari ku Isi yose bakaza kubibafashamo. Ni cyo ingengo y’imari imara.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka