USA: Amashusho y’urukozasoni yarogoye iburanisha

Urubanza rwabaye hakoreshejwe ikorabuhanga ry’urubuga rwa Zoom haburanishwa umwe mu bakekwaho igitero cyabereye ku mbuga nkoranyambaga hagafatwa imbuga za bamwe mu bakire ku isi, kuri uyu wa gatatu rwahagaritswe n’amashusho y’indirimbo n’andi y’urukozasoni.

Uru rubanza rwari ukugira ngo harebwe uburyo uregwa w’imyaka 17 yagabanyirizwa ingwate akaburana ari hanze, yafashwe ku wa gatanu ushize muri Leta ya California aho atuye.

Amashusho y’indirimbo n’ay’urukozasoni yagumye agaruka kenshi, bituma Christopher Nash umucamazana ahagarika urubanza nk’uko inkuru ya France 24 ibivuga.

Amazina y’uregwa yanze gutangazwa kuko atagejeje imyaka y’ubukure, ariko akekwaho kuba ari we wihishe inyu y’ibyo bitero byo kuri twitter.

Mu batewe bibwa imbuga zabo za twitter harimo uwahoze ari Peresida wa Amerika Barack Obama, Joe Biden wabaye Minisitire w’Intebe wa Amerina n’umukire Elon Musk.

Ingwate yari yasabwe ingana na n’amadolari ya Amerika 725,000, abunganizi mu mategeko bakaba baburanaga ngo bayagabanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Murakoze dukunda inkuruzanyu

Kuramba yanditse ku itariki ya: 17-08-2022  →  Musubize

mumz mt ko abantu nkatwe dufite phone noya ko tuba twaguze meg zokureba ibyo dushaka kuri google cyane video nimubitwereke meg zikaragira nacyo mutwere ?

NIRAGIRE yanditse ku itariki ya: 12-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka