Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bigogwe rugiye kuvugururwa

Imibiri ibarirwa mu bihumbi icyenda ishyinguye mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Bigogwe mu Murenge wa Kanzenze mu Karere ka Rubavu yimuriwe mu Rwibutso rwa Nyundo, mu gihe hitegurwa imirimo yo kuvugurura uru rwibutso.

Urwibutso rwa Bigogwe rugiye kongerwamo ibindi byumba
Urwibutso rwa Bigogwe rugiye kongerwamo ibindi byumba

Urwibutso rwa Bigogwe rushyinguyemo imibiri y’Abatutsi bishwe mu yahoze ari Komini Mutura na Rwerere ndetse tukaba tumwe mu duce twageragerejwemo Jenoside yakorewe Abatutsi kuva mu myaka ya 1990 kugera mu 1994.

Uretse kuba ari urwibutso rushyinguwemo benshi mu Batutsi bishwe mu gihe cy’igerageza rya Jenoside, rushyinguyemo imibiri yimuwe mu Rwibutso rwa Rugerero.

Ubuyobozi bwa IBUKA mu Karere ka Rubavu butangaza ko ruzubakwa mu gihe cy’umwaka kandi rwongerwemo ibindi byumba birimo icyumba cy’amateka, aho ruzuzura hakoreshejwe amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 850.

Umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rubavu Mbarushimana Gerard avuga ko bifuza ko igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30 (ni ukuvuga muri 2024) cyabera ku rwibutso rwa Bigogwe.

Ati “Ni cyo cyifuzo cyacu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 30 turi ku rwibutso rwa Bigogwe, urwibutso rufite amateka ajyanye n’igerageza rya Jenoside.”

Urwibutso rwa Bigogwe uretse kuvugururwa, ruzongerwamo ibyumba aho bazashyiramo ibyumba by’aharuhukiye imibiri y’abishwe muri Jenoside, icyumba cy’amateka ya Jenoside mu bice bya Rwerere na Mutura, icyumba cy’inama n’ibiro byo gukoreramo.

Urwibutso rwa Bigogwe rushyinguwemo imibiri 9,027 hamwe n’indi mibiri 5 yari itarashyingurwa yakuwe mu Murenge wa Busasamana na Kanzenze.

Mbarushimana Gerard avuga ko imva 144 zari zishyinguwemo imibiri mu rwibutso rwa Bigogwe zamaze kugezwa mu rwibutso rwa Nyundo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birakwiye ko urwibutso rwa bigogwe kanzenze ruvugururwa,bityo abacu tukazabibuka bari ahantu hisanzuye Kandi hameze neza,ku nshuro ya 30 tuzaba twibukabacu bazize Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994.

Jean Paul yanditse ku itariki ya: 8-04-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka