Urwego rw’Abanyamakuru rwamaganye Niyonsenga Dieudonné (Cyuma) wiyita umunyamakuru w’umwuga
Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) rwamenyesheje abantu bose ko uwitwa Niyonsenga Dieudonné wiyita Cyuma Hassan, atari umunyamakuru w’umwuga nk’uko abyiyitirira ku muyoboro we uri kuri YouTube witwa ISHEMA TV.

RMC ivuga ko umunyamakuru w’Umunyarwanda, yaba ukora mu kigo cy’itangazamakuru cyemewe cyangwa uwigenga, cyangwa uhagarariye igitangazamakuru cyo mu mahanga akorera mu Rwanda, ahabwa uburenganzira n’urwo rwego rw’Abanyamakuru Bigenzura.
Uru rwego mu itangazo rwashyize ahagaragara rwaboneyeho no kumenyesha abantu bose biyitirira umwuga w’itangazamakuru kandi batarabiherewe uburenganzira kubihagarika kuko bihanirwa n’amategeko.
RMC yibukije abantu ko buri wese afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bye yifashishije murandasi, ariko ko ibyo bidahagije kugira ngo abe umunyamakuru. Icyo gihe iyo mu byo yatangaje habonetsemo amakosa, uwo muntu ngo akurikiranwa n’inzego zibifitiye ububasha zitari iz’itangazamakuru.

Ohereza igitekerezo
|
Ahubwo rwose kuki adakurikiranwa ko ashaka guteza imvururu mubaturage
Ahubwo rwose kuki adakurikiranwa ko ashaka guteza imvururu mubaturage