Urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwasobanuye iby’urupfu rwa Jay Polly

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 02 Nzeri 2021, nibwo hasakaye inkuru y’akababaro ko umuraperi Joshua Tuyishime uzwi nka Jay Polly yitabye Imana aguye mu bitaro bya Muhima.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), rwatangaje ko uyu muhanzi yazize ikinyobwa yikoreye afatanyije na bagenzi be bari bafunganywe muri Gereza ya Nyarugenge iherereye mu Murenge wa Mageragere.

RCS yatangaje ko Jay Polly, afatanije n’uwitwa Gilbert Harerimana, na Jean Clement Iyamuremye, bafatanije mu kuvanga alcool yifashishwa n’imfungwa/abagororwa mu kwiyogoshesha, amazi ndetse n’isukali, maze bakanywa urwo ruvange.

Jay Polly wari ufunzwe akurikiranyweho ibyaha bitandukanye, harimo n’icyo gukoresha ibiyobyabwenge, yajyanywe ku ivuriro rya gereza tarikibya 01/09 ahagana muma saa kumi n’ebyiri za nimugoroba, yitabwaho n’abaganga. Gusa, yakomeje kuremba, ari bwo yahise ajyanwa mu bitaro bya Muhima, gusa birangira yitabya Imana mu rukerera rwo kuwa 02/09 ahagana saa kumi n’igice za mugitondo.

Kuri ubu, Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) hamwe na Rwanda Forensic Laboratory (RFL) bakaba batangiye iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye uru ruphu.

Jay Polly ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakundwaga na benshi, haba imbere mu gihugu ndetse no mu Karere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Hoya muge mureka kutubeshya kuki x hapfuye umwe knd babisangiye ari 3 ngaho namwe muzabinwe ndebeko mupfa

Depay yanditse ku itariki ya: 8-02-2022  →  Musubize

Birababaje ko umuntu ukiri muto kandi w’umuhanzi nka Jay Polly ahitanwa n’ibiyobyabwenge ari nabyo yarafungiye...Alcohol bakoresha mu kwiyogoshesha ntinyobwa...ndumva harimo no kwiyahura!!!

Boscuda yanditse ku itariki ya: 3-09-2021  →  Musubize

Nukuri RCS igerageze ikaze umutekano kuri Guet(portaille) no muri gereza indani kuko kakorerwamo inzoga zidafite ubuziranenge nange narahafungiwe Gusa uriya musaza(Jay polly) arambabaje cyane yansanzemo mbona ari umusore ufite imbaraga ariko ntunguwe niyi nkuru y’incamugongo

Dj Ivan yanditse ku itariki ya: 2-09-2021  →  Musubize

Birababaje kbx nukwihangana Niko ibyisi bimera

Kayitare yanditse ku itariki ya: 2-09-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka