Urwango rwatumye Jenoside iba mu Rwanda si karemano ahubwo ni uruterano - PS MINICOM
Amacakubiri yabibwe n’abayobozi bateguye Jenoside, yatumye bamwe mu banyarwanda bagira urwango rwabashoye mu bwicanyi. Umunyamabanga Uhoraho muri MINICOM, atangaza ko urwo rwango rutari muri kamere ya Muntu kuko yuma y’ibyabaye Abanyarwanda bongeye kubana neza.
Ubwo abakozi ba Minisiteri y’ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) basuraga Urwibutso rwa Mugina kuri uyu wa gatandatu tariki 11/5/2013, Umunyamabanga Uhoraho muri iyo Minisiteri, Emmanuel Hategeka, yagarutse ku buryo ubutegetsi bubi bwabibye amacakubiri mu banyarwanda kuva mu mwaka wa 1959.

Avuga ko n’ubwo hari abitirira Jenoside abakoroni, baba bigiza nkana kuko nta muntu wava hanze akagusanga mu rugo rwa we, akagutegeka gukora ikibi maze ukabyemera kandi fite umutimanama ukubwira ko ari kibi.
Aha arasobanura ko iyo abayobozi batagira uruhare mu kwigisha amacakubiri mu banyarwanda, Jenoside yakorewe Abatutsi itari gushoboka.
Ngo urwo rwango rwabibwe mu banyarwanda, ntago rwari kamere, kuko iyo ruza kuba kamere ntibyari korohera abahagaritse Jenoside kongera kunga abanyarwanda.
Aragira ati « Jenoside yakorewe Abatutsi ni ikimenyetso kigaragaza ko Umuntu yifitemo ubushobozi bwo gukora icyiza cyangwa ikibi ».

Mu buhamya bwatanzwe n’umwe mu barokokeye Jenoside kuri Paruwasi ya Mugina, Mukiga Pascal, yashimangiye uruhare ubuyobozi bwagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko nko ku Mugina uwari Burugumesitiri wa ho Callixte Ndagijimana yabungabunze umutekano w’Abatutsi, kugeza yishwe.
Ngo yanze ko Jenoside ikorwa muri komini ye, bityo n’Abatutsi baturukaga mu yandi makomini bahahungira bahizeye umutekano. Amakuru y’uko uwo muyobozi adashyigikiye ubwicanyi yageze kubamukuriye, bahitamo kubanza kwica Burugumesitiri kugira ngo bagere ku batutsi bari bahungiye.
Umunyamabanga Uhoraho wa MINICOM, arashima ubutwari bw’Ingabo za RPF zahagaritse Jenoside, n’ubuyobozi bwa Leta y’Ubumwe ikomeje guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda no kugarura isura nziza y’u Rwanda mu ruhando rw’amahanga.

Nyuma yo gusura uru Rwibutso, abakozi ba MINICOM basuye abacitse ku icumu rya jenoside batuye mu mudugudu wa Nyagisozi, akagari ka Nteko, babatera inkunga ya Miliyoni y’amafaranga y’ u Rwanda yo gufasha mu gusana amazu atanu yatangiye gusenyuka.
Mu rwego rwo kubafasha kwigira, Umunyamabanga uhoraho wa MINICOM, yabasabye gukora Koperative bagatekereza ku mushinga w’iterambere bakora, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) kikazabibafashamo.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|