Urutonde rw’abakuru b’ibihugu bato ku isi

Mu bakuru b’ibihugu 10 bato mu myaka kugeza ubu, uruta abandi ni Emmanuel Macron w’u Bufaransa ku myaka 46, umuto ni Ibrahim Traoré wa Burkina Faso ku myaka 35.

Abakuru b'ibihugu bato ku isi
Abakuru b’ibihugu bato ku isi

10. Emmanuel Macron w’u Bufaransa (46)

Emmanuel Macron - France
Emmanuel Macron - France

Amazina ye yose ni Emmanuel Jean Michel Frédéric Macron. Yabaye Perezida w’u Bufaransa mu 2017, akaba yarabaye na minisitiri w’ubukungu, inganda n’ikoranabuhanga ku ngoma ya François Hollande kuva mu 2014 – 2016.
Emmanuel Macron yanabaye Umunyamabanga Mukuru wa leta wungirije kuva mu 2012 – 2014 ku ngoma ya François Hollande ari nawe yasimbuye.

9. Nayib Bukele wa El Salvador (42)

Nahid Bukele - El Salvador
Nahid Bukele - El Salvador

Nayib Bukele yagiye ku buyobozi bwa El Salvador mu 2019 afite imyaka 38. By’umwihariko uyu mugabo azwiho gukoresha imbuga nkoranyambaga cyane, dore ko akurkirwa n’abantu miliyoni 4,6 kuri Twitter.

Ubwo yajyaga ku butegetsi muri 2019, yatunguye abantu cyane yirukana abayobozi batandukanye abinyujije kuri Twitter kandi ahita abishyira mu bikorwa.

8. Colonel Assimi Goita wa Mali (42)

Col Assimi Goita - Mali
Col Assimi Goita - Mali

Colonel Assimi akomoka ku mubyeyi nawe wari umusirikare mukuru muri Mali. Amaze kuzamuka mu ntera akagera ku ipeti rya colonel, Col Assimi yiyemeje guhirika ubutegetsi ndetse abigeraho muri Gicurasi 2021 ari bwo yabaye Perezida wa Mali w’agateganyo ahiritse ubutegetsi bwa Bah Ndaw nawe wari umusirikare wacyuye igihe, akayobora Mali kuva muri Nzeri 2020 kugeza muri Gicurasi 2021.

7. Vjosa Osmani wa Kosovo (imyaka 40)

Vjosa Osmani - Kosovo
Vjosa Osmani - Kosovo

Vjosa Osmani ni perezida wa kabiri w’umugore muri Kosovo kuva mu 2021. Ubwo yiyamamarizaga kuyobora igihug. Icyo azwiho by’umwihariko ni uko avuga neza indimi eshyanu: Icyongereza, Igiturukiya, Ikesipanyole, Igiseribe n’ururimi rwo muri Albania.

Nyuma yo kubona impamyabushobozi mu mategeko kuri Kaminuza ya Christina muri Kosovo, yabonye impamyabushobozi y’icyiciro cya gatatu (Master’s) n’iy’ikirenga (PhD) mu mategeko kuri Kaminuza ya Pittsburgh muri Pennsylvania, USA.

6. Irakli Garibashvili wa Géorgie (40)

Irakli Garibashvili - Géorgie
Irakli Garibashvili - Géorgie

Leta ya Géorgie iyoborwa na Minisitiri w’intebe ; Irakli Garibashvili ari kuri uwo mwanya kuva muri Gashyantare 2021. Atarajya muri izo nshingano, Garibashvili yayoboye minisiteri y’umutekano ishinzwe ahanini iterambere ry’akarere kitwa Caucus du Sud kagizwe na Géorgie, Arménie na Azerbaijan.

5. General Mahamat Idriss Déby wa Chad (39)

General Mahamat Idriss Déby - Tchad
General Mahamat Idriss Déby - Tchad

Mahamat Idriss Debby ni umusirikare w’ipeti rya General w’inyenyeri enye washyizwe ku butegetsi n’inama y’inzibacyuho ya gisirikare nyuma y’uko se Idriss Déby aguye ku rugamba yagiye gusura abasirikare be barwanaga n’inyeshyamba zitavuga rumwe n’ubutegetsi muri Mata 2021, zimaze kumenya ko yari afite gahunda yo kongera kuyobora igihugu nyuma y’imyaka 31 ku butegetsi.

Umuhungu we w’impfura General Mahamat akimara kumusimbura, yijeje abaturage ba Chad ko hazaba amatora nyuma y’amezi 18 y’inzibacyuho, ariko ntarakorwa. Gushyirwaho kwe byafashwe nko gufata ubutegetsi ku ngufu kuko itegeko nshinga rivuga ko iyo Perezid apfuye asimburwa n’Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko nk’umukuru w’igihugu w’inzibacyuho.

4. Kim Jong Un wa Korea ya Ruguru (39)

Kim Jong Un - Korea ya Ruguru
Kim Jong Un - Korea ya Ruguru

Kim Jong-UN ni Perezida w’Ikirenga wa Korea ya Ruguru kuva mu 2011, umurimo yatojwe kuva mu bwana kugeza agiye ku butegetsi asimbuye se Kim Jo Il, nawe wabaye Umukuru w’Igihugu w’Ikirenga asimbuye se Kim Il Sung.

Kim Jong Un ni umwe mu bantu b’ibyamamare bashyirwa kenshi ku rutonde rw’ibihembo byashyizweho n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza kitwa New Musical Express (NME Awards) gitangaza amazina y’abantu bamamaye kubera ibikorwa bitari byiza ariko ba nyirabyo bo bakumva ko ari ibigwi. Ni igihembo bise NME Awards for The Villain of the Year.

Kim Jong Un na Donald Trump ni bamwe mu bantu amazina yabo agaragara kenshi kuri urwo rutonde, ahanini kubera imyitwarire hagati yabo ubwabo no guterana amagambo, bikaba byari bigiye guteza intambara y’ibisasu bya kirimbuzi. Gusa ari Trump ari na Jong Un, nta numwe wabaye uwa mbere, nubwo Donald Trump yigeze kwegukana icyo gihembo twakwita ‘icy’ubugwari’ mu 2017. Abasesenguzi ba politike bakunze kwita Trump na Jong Un ngo ni ibyana byavumbutse cyangwa byakuze vuba.

3. Mohammed Bin Salman wa Arabia Saoudite (37)

Mohammed Bin Salman - Arabia Saoudite
Mohammed Bin Salman - Arabia Saoudite

Mohammed Bin Salman bakunze kwita MBS ni igikomangoma na Minisitiri w’Intebe wa Saudi Arabia akaba mwene Salman Bin Abdulaziz.

Uyu mugabo urangwa n’isura ihora yishimye, nta bintu byinshi bimuvugwaho usibye ko mbere yo kujya muri politike, Mohammed Bin Salman yari mu bikorera ari umuyobozi w’ishami rishinzwe ba rwiyemezamirimo n’ubukungu.

2. Gabriel Boric wa Chilie (36)

Gabriel Boric - Chilie
Gabriel Boric - Chilie

Gabriel Boric ni Perezida wa Chilie watangiye kujya muri politike akiri umunyeshuri muri kaminuza. Ku myaka 35 ni bwo yatinze amatora y’umukuru w’igihugu muri Chilie. Muri Nzeri 2022, Boric yagerageje gukoresha amatora ya kamarampaka yo kuvugurura itegekonshinga ku bijyanye na manda ariko abaturage barabyamagana.

1. Ibrahim Traoré wa Burkina Faso (35)

Capitaine Ibrahim Traoré ni we bucura mu bakuru b’igihugu bose bo ku isi. Ari ku butegetsi kuva mu Kuboza 2022, nyuma yo kuvana ku butegetsi Colonel Paul-Henri Sandaogo Damiba, nawe wari wagiye ku butegetsi muri Mutarama 2022 akaza gukurwaho na mugenzi we, kubera kudashyira mu bikorwa ibyo yari yiyemeje nyuma yo guhanantura umusivile Roch Marc Christian Kaboré.

Kaboré wari Minisitiri w’intebe ku ngoma ya Blaise Compaoré, yatorewe kuyobora igihugu mu 2015 mu matora yateguwe akurikira imvururu n’imidugararo yatumye Blaise Compaoré ava ku butegetsi kubera igitutu cy’abaturage batashakaga ko yongera kwiyamamaza nyuma y’imyaka 27 yari amaze ku buyobozi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Uwa Burkina Faso niwe muto kuli bose.Halimo umugore umwe utegeka Kosovo.Gusa tujye twibuka ko ubuto (youth) bumara igihe gito tugasaza ndetse tugapfa.Mu byukuli,umuntu atangira gusaza afite imyaka 45.Nibwo utangira kurwaragulika.Urugero,amaso yacu atangira gusaza ku myaka 40,ukambara amadarubindi (eye glasses).Gusa igihe kili hafi ko isi izaba paradizo.Abazayitura,ni abantu birinda gukora ibyo imana itubuza gusa.Abandi izabakura mu isi nkuko bible ivuga.

gatare yanditse ku itariki ya: 9-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka