Urusaku rw’insakazamajwi za Radio ya Runda rubangamiye bamwe mu batuye ku Ruyenzi
Insakazamajwi za Radio “Icyerekezo” y’umurenge wa Runda, zibangamiye bamwe mu batuye Akagari ka Ruyenzi ho mu karere ka Kamonyi, aho amajwi yazo abangamira umutekano w’ingo zabo harimo kubuza abana gusinzira no kudakurikira neza izindi Radiyo bashatse kumva.
Iyo Radiyo itangira kuvuga Saa Kumi n’ebyeri za mugitondo ikarangiza Saa Mbiri z’ijoro, igacihshaho indirimbo n’ibiganiro bikangurira abaturage kwitabira gahunda za leta n’amakuru y’ibibera mu murenge.
Iyi Radiyo ikoresha insakazamajwi kugira ngo ibivugirwaho bigere kure, yatangiye kuvuga kuwa kabiri tariki 26/6/2012, ariko bamwe mu baturiye n’abakorera muri santeri ya Ruyenzi aho ivugira binubiye urusaku ibateza.
Nyuma y’umunsi umwe itangiye kuvuga, aba baturage bahise binubira uburyo zibasakuriza cyane, nk’uko umwe mu bacuruzi abivuga.
Ati: ”Izi mikoro bamanitse hariya ziradumena umutwe, umuntu arakenera kuvugira kuri telefoni akabura uko yumvikana n’uwo bavugana ndetse no kumvikana n’abakiriya biragorana kubera urusaku”.
Akomeza avuga ko urusaku rw’iyo radiyo rutuma batabasha gukurikirana amakuru ku yandi maradiyo. Agira ati: “Niba bashaka gushinga Radiyo nibayishakire umurongo, buri uyishaka ayumve kandi igihe ashakiye aho guhora baducurangira”.
Abahatuye nabo baragaragaza impungenge z’urwo rusaku bakibaza impamvu bahisemo gushyiraho izo nsakazamajwi, kandi bazi ko ikibuga iyo Radiyo ivugiramo cyegereye ishuri ry’incuke ry’abana, Urwunge rw’amashuri rwa Ruyenzi ndetse n’Ishuri ryisumbuye ry’imyuga rya Runda (ISETAR).
Bongeraho abafite abana bato urwo rusaku rudatuma basinzira ku manywa.
Umunyamakuru w’iyo Radiyo, Tuyishimire Jean Viateur avuga ko bateganya uwo mushinga wo gushyiraho iyo radiyo batari batekereje kuri izo mpungenge abaturage bagaragaje. Akavuga ko bagiye kubijyamo inama n’ubuyobozi bakareba icyakorwa ngo ibyo bibazo bikemuke.
Hagati aho ariko avuga ko mu masaha yo kwiga Insakazamajwi yerekeye ku mashuri, ayihindukiza kugira ngo amajwi atagera mu mashuri.
Radiyo “Icyerekezo” ifite insakazamaajwi eshanu zituma yumvikana mu midugudu yose igize akagari ka Ruyenzi ndetse no mu nkengero za yo.
Marie Josee Uwiringira
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Tujye dutandukanya ibintu. Iyi si radio ni studio ifite umu DJ. radio iba ifite frequences kandi izwi muri Media High Council na RURA na Ministere igenga itangazamakuru mu nshingano. None se n’unyura iruhande rwa salon de coiffure ifite imizindaro hanze uzayita Radio????? Ibyo wise insakazamajwi wabyitiranije. Speakers/imizindaro zitandukanye na Transmitor/emeteur. Umunyamakuru w’umwuga agomba kumenya gutandukanya ibi byose naho ubundi twaba confused
njye ndumva atari radio ahubwo ari studio!!!!
Nyanza nayo radio nk’izo zahasesekaye ariko bo nabwo baratangira kuyinubira kuko ishinzwe mu mugi rwagati kandi ifite micro 2 gusa abo ba Kamonyi bo barakabije pe eshamu zose bisubireho kuko ibyo birimo akavuyo