Ururimi rw’ibanze rwa EBM rwagombye kuba Ikinyarwanda - Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente

Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yasabye Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), ko ururimi rw’ibanze rukoreshwa muri EBM (Electronic Billing Machine) rwaba Ikinyarwanda.

Minisitiri w'Intebe yasabye ko ururimi rw'ibanze rukoreshwa muri EBM rwaba Ikinyarwanda kugira ngo birusheho korohereza abasora
Minisitiri w’Intebe yasabye ko ururimi rw’ibanze rukoreshwa muri EBM rwaba Ikinyarwanda kugira ngo birusheho korohereza abasora

Ni bimwe mu byagarutsweho mu muhango wo gushimira abasora ku rwego rw’Igihugu ,wabaga ku nshuro ya 21, ku wa Gatanu tariki 22 Ukuboza 2023, hanahembwa abasoreshwa babaye indashyikirwa mu gusora, mu mwaka wa 2022/2023, aho muri uyu mwaka insanganyamatsiko igira iti “Saba fagire ya EBM wubake u Rwanda.”

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente, yagize ati “Navuganye na komiseri ko EBM ururimi rw’ibanze rwakabaye ruzamo ari Ikinyarwanda, ushaka gushyira mu zindi ndimi akaba ari we ushyira ahandi, aho kugira ngo EBM ize mu Cyongereza, hanyuma bakubwire ngo niba utumva icyongereza ukande hazeho Ikinyarwanda.”

Yongeyeho ati “Twasabye ko EBM iza mu Kinyarwanda, abenshi turi Abanyarwanda, tuvuga Ikinyarwanda, utumva Ikinyarwanda abe ari we uzakanda ashake Icyongereza, biratuma rwa rwitwazo rwo kuvuga ngo EBM yangoye kuko yari mu rurimi ntumvaga, kiraba kivuyeho tugikemuye, kandi nta kindi bisaba, ariko EBM ihinduke umuco.”

Ubuyobozi bwa RRA buvuga ko ubugenzuzi bw’Ikoranabuhanga bugenda bugaragaza umusaruro ushimishije mu kwiyongera kw’imisoro, cyane cyane uwo kunyongeragaciro n’uwo ku nyungu.

Ngo ishyirwa mu bikorwa rya gahunda ya ‘Digital Transformation’ rizakomeza gufasha abasora bose kubona amakuru yabo agendanye n’imisoro mu buryo bworoshye, biciye mu nzira imwe ya My RRA, kuko hakozwe ku buryo usora yinjirira muri sisiteme imwe akabona amakuru yose, aho gucya mu nzira zitandukanye na sisiteme nyinshi bafite.

Abikorera basabye ko hari ibyanozwa muri EBM
Abikorera basabye ko hari ibyanozwa muri EBM

Umuyobozi w’agateganyo w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) Jeanne Françoise Mubiligi wari uhagarariye abasoreshwa, yavuze ko bashima RRA idahwema kwegera abikorera ikabafasha gusobanukirwa neza amategeko n’amabwiriza agenga imisoro.

Ati “Ibi byorohereza abikorera kumenya uko umusoro utangwa, gusobanukirwa neza ubwoko bw’imisoro, icyiciro usora abarurirwamo, bityo bakabasha kubahiriza amabwiriza n’amategeko agenga imisoro. Turashima ikoranabuhanga mu misoro, riratworohereza nk’abikorera, kuko hari serivisi nyinshi tubona binyuze mu ikoranabuhanga, bigatuma tubasha kubona umwanya no kwihutisha gusorera ku gihe, kandi tukabona umwanya wo gukomeza inshingano zacu zo kwikorera.”

Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Pascal Ruganintwali, avuga ko ikoreshwa rya EBM ryagize umusaruro mwiza kandi ushimishije.

Ati “Umusaruro ku nyongeragaciro wiyongereyeho inshuro hafi eshatu tugereranyije n’uko twawakiraga mu myaka itanu ishize, wavuye kuri Miliyari 259.1 ugera kuri miLiyari 699.8, n’abawutanga biyongereyeho inshuro enye. Byanagize ingaruka nziza ku musoro ku nyungu, kuko wikubye inshuro zigera kuri eshanu, uvuye kuri Miliyari 45.7 ugera kuri Miliyari 259.2.”

Minisitiri w'Intebe yashimiye ababaye indashyikirwa mu gusora
Minisitiri w’Intebe yashimiye ababaye indashyikirwa mu gusora

Akomeza agira ati “Mu myaka ibiri ishize sisiteme yacu ya EBM, yashimwe n’ibigo by’Ibihugu by’imisoro mu bindi bihugu muri Afurika, ubu tumaze guha ibihugu bibiri sisiteme ya EBM kandi irakora neza, ariko hari n’ibindi bihugu umunani nabyo byabisabye, turimo turareba uburyo twabaha ubwo bufasha kugira ngo na bo babone uko bakoresha iyo sisiteme.”

Kuzamuka kw’imyumvire myiza y’abasora, ngo byatumye RRA ibasha gukusanya umusaruro ukwiriye mu myaka yose yatambutse, ndetse bashobora kugera ku ntego bari bahawe na Guverinoma y’u Rwanda.

Muri uyu mwaka wa 2023/2024, RRA yahawe intego yo kugera kuri Miliyari 2237 zingana na 52.4% by’ingengo y’imari.

Nubwo ikoranabuhanga rya EBM hari byinshi rimaze kugeza kuri RRA, ariko haracyagaragara icyuho kinini ku mubare w’abasora badakoresha EBM mu buryo bukwiye, bikabashyira mu bibazo bitari ngombwa.

Bamwe mu basora bagaragaje ko hari ibikwiye kunozwa muri sisiteme za EBM, kuko hari igihe amakuru abari muri murandasi y’umucuruzi, atandukanye nari mu bubiko bwa EBM, ku buryo hari abakurizamo guhabwa ibihano byo kuba bagiye kudekarara ibidahuye n’ibiri muri sisiteme.

Abasora babaye indashyikirwa bahembwe mu byiciro bitandukanye
Abasora babaye indashyikirwa bahembwe mu byiciro bitandukanye

Abasora bahembewe kuba indashyikirwa mu mwaka wa 2022/2023 bari mu byiciro bine, birimo icyiswe icy’umwihariko (Special Category), kigizwe n’abasora barindwi, hakaza icyiciro kirimo abasora banini, n’icy’abato hamwe n’icyiciro cy’ibigo byahize abandi mu biganiro mpaka mu mashuri ya Kaminuza, ndetse n’icyiciro cy’abahize abandi mu gusora mu gice baherereyemo mu Gihugu.

Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Pascal Ruganintwali
Komiseri Mukuru wa RRA, Bizimana Pascal Ruganintwali
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka