Urumogi (Cannabis) rugiye guhingwa mu Rwanda ku mpamvu z’ubuvuzi

Inama y’abaministiri yateranye ku wa mbere tariki 12 yafashe imyanzuro irimo uwo guhinga mu Rwanda ikimera cyitwa ‘cannabis’ mu ndimi z’amahanga (kikaba ari urumogi mu Kinyarwanda).

Urumogi ruzajya ruhingwa rwoherezwe mu mahanga kugira ngo inganda zaho zirukoremo imiti izanwa mu Rwanda kuvura abafite ibibazo byo mutwe n’abafite uburibwe bukabije.

Inama y’Abaminisitiri yabivuze muri rusange ko yemeje amabwiriza yerekeye ihingwa, itunganywa n’iyoherezwa mu mahanga ry’ibimera byifashishwa mu rwego rw’ubuvuzi.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije yahise agirana n’Ikigo cy’Itangazamakuru cy’u Rwanda RBA, yirinze kuvuga ‘cannabis’ mu Kinyarwanda, ariko avuga ko icyo kimera kigomba guhingwa mu buryo bukumira abashobora kugikoresha mu biyobyabwenge.

Dr Ngamije avuga ko urumogi ruzaba ruri mu bihingwa ngengabukungu bisanzwe, rukaba rwifashishwa mu gukora imiti ivura abantu bafite uburibwe bukabije ndetse n’abafite uburwayi bwo mu mutwe.

Yagize ati “iki kimera bamwe bakunze kwita ‘cannabis’, ni ikimera kigiye gihingwa mu buryo butekanye kandi n’abemerewe kubikora bazajya babisabira impushya, bagihinge ahantu hazwi hatekanye, byoherezwe hanze kugira ngo inganda zikora imiti zibone ibyo zikeneye”.

Minisitiri w’Ubuzima avuga ko Leta yari isanzwe itumiza hanze imiti ikozwe muri ‘cannabis’.

Yavuze ko n’ubwo iki kimera kitari gisanzwe gihingwa ku mugaragaro mu Rwanda, bitabuzaga abantu gufatirwa mu cyuho cyo gukoresha ibiyobyabwenge, kugeza ubu ngo atazi aho babivana.

Dr Ngamije avuga ko Itegeko rihana abakoresha ibiyobyabwenge rikomeje kubahirizwa, ariko ko ritazakurikirana abakoresha ‘cannabis’ mu bushakashatsi no kuvura abantu bafite ibibazo bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe.

Umuyobozi w’Urwego rushinzwe Iterambere(RDB), Clare Akamanzi yaje gusobanura ko urumogi rushobora kwinjiriza Leta amadolari ya Amerika miliyoni 10 (ararenga miliyari umunani z’amafaranga y’u Rwanda) kuri hegitare imwe y’umurima rwahinzweho.

Urwego RDB hamwe n’Ikigo giteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi(NAEB), izo nzego zari zisanzwe zarahamagariye ababyifuza bose kandi babishoboye, gutanga imishinga ihatanira gushora imari mu guhinga no gutunganyiriza ’cannabis’ mu Rwanda.

Iryo tangazo rigaragaza ko ababyifuza bagombaga gutanga ubusabe bwabo bitarenze tariki 31 Mutarama 2020, nyuma y’uko hari benshi ngo bari bamaze kugaragaza mbere yaho ko bafite ubushake bwo guhinga ’cannabis’ mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Icyo gihingwa ningenzi kurwanda ahubwo batubwire aho twavana ingemwe kuko kizatwongerera ubukungu ndi muri Rutsiro

Ndatimana yanditse ku itariki ya: 15-01-2021  →  Musubize

Uwomuti nimwiza mugihe ukoreshejwe neza Kandi bitanyuranije namategeko, Kandi ndizerako abaturaRwanda.bamaze,gusobanuka bityo rero,bagomba kuwuhinga,muburyo bwinyungu,zigihugu cyacu,kandi,nabo bubateza imbere Murakoze.

Muhire Israel yanditse ku itariki ya: 18-10-2020  →  Musubize

Uwomuti nimwiza mugihe ukoreshejwe neza Kandi bitanyuranije namategeko, Kandi ndizerako abaturaRwanda.bamaze,gusobanuka bityo rero,bagomba kuwuhinga,muburyo bwinyungu,zigihugu cyacu,kandi,nabo bubateza imbere Murakoze.

Muhire Israel yanditse ku itariki ya: 18-10-2020  →  Musubize

Ni umuti ushobora gukiza bantu benshi kandi ushobora no gukora mu buvuzi bw’amatungo n’inyamaswa ku buryo ushobora kugabanya akayabo katangwaga mu itumizwa ry’imiti gusa ababifungiwemo n’abarengeje doze bihangane ariko ubundi ni umuti bidasubirwaho 200% iyo ukoreshejwe neza .

Nshamihigo Safari Ange yanditse ku itariki ya: 14-10-2020  →  Musubize

Right!
Ibyo uvuga ni ukuri.

Alias Kasa yanditse ku itariki ya: 17-10-2020  →  Musubize

mutubwire uko twabona ibyangobwa kuko jyendashaka guhita mpinga canabis uwabimenya na dufashe

hauchry@ yanditse ku itariki ya: 20-10-2020  →  Musubize

Mubyukuri uwo mushinga ni sawa kuko umusaruro uzavamo uzagirira igihugu na bagituye akamaro, ariko nkibaza niba tujyiye kujya turuhinga kumugaragaro ntibizatuma abaari basanzwe barukoresha muburyo twitaga butemewe na mategeko bitagiye kubaha urwaho rwo kubikoresha ntankomyi koko?ubwose noneho urubyiruko ntirugiye kwangirika cyne koko? murakoze

murakoze amazina yanjje ni alias alias yanditse ku itariki ya: 14-10-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka