Urukundo yakunze Se rwaburijemo inzozi ze zo kuminuza

Abanyamakuru ba Kigali Today baherutse kugirira uruzinduko mu kigo cya Mutobo, ahakirirwa abahoze ari abasirikare batahuka bava muri Congo.

Abo banyamakuru bahasanze umukobwa witwa Ikirenga Mafubo Frida, akaba ari umwe mu bari inyeshyamba za CNRD.

Ikirenga yagiye gushishikariza se gutaha mu Rwanda, ahubwo birangira Se amushoye mu bikorwa bya gisirikare
Ikirenga yagiye gushishikariza se gutaha mu Rwanda, ahubwo birangira Se amushoye mu bikorwa bya gisirikare

Ni umukobwa uvuga ko adakunda kuvugana n’itangazamakuru cyane, ariko yagerageje kuvuga urugendo rwe, ava mu mashuri yisumbuye nyuma akisanga mu mashyamba ya Congo.

Yagize ati, “Ubu ndicuza impamvu ndi hano, sinzi icyo umuryango wanjye, inshuti abo twiganye bazavuga nibamenya ko ndi hano”.

Ikirenga Frida ufite imyaka 26 ni umwe mu barwanyi bafashwe n’ingabo za Congo(FARDC), nyuma bashyikirizwa Leta y’u Rwanda.

Nk’uko bitangazwa na Nyamurangwa Fred, Komiseri muri Komisiyo yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare, iyo komisiyo imaze kwakira abarenga 11.000 kuva igiyeho.

Icyiciro cy’abari muri icyo kigo cya Mutobo muri iyi minsi, harimo abasirikare b’imitwe itandukanye, bagizwe n’abagabo n’abagore ubona bakuze, urubyiruko ndetse n’abana bashyizwe mu gisirikare.

Buri wese muri abo, aba afite inkuru yabara ku buzima yabayeho mu mashyamba,ibyo yabonye ijoro n’umunsi.

Hari abavukiye mu mashyamba bagakura bajya mitwe igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda, hari n’abagiye bajyanwa n’abo mu miryango yabo cyangwa se inshuti.

Ikirenga Mafubo Frida, avuga ko yisanze ari umurwanyi mu mashyamba ya Congo. Mu 2017, ngo yagiye mu kazi ko gukora mu birombe by’amabuye y’agaciro muri Uganda abigiriwemo inama n’inshuti.

Yicuza igihe yamaze mu nyeshyamba kuko byamuvukije amahirwe yo kwiteza imbere
Yicuza igihe yamaze mu nyeshyamba kuko byamuvukije amahirwe yo kwiteza imbere

Ubundi ngo yabanaga na barumuna be batatu na musaza wabo mu Kagari ka Mumena , Umurenge wa Rwezamenyo , Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati, “Hari inshuti yanjye yambwiye ko hari akazi mu birombe by’amabuye y’agaciro mu Karere ka Mubende muri Uganda. Twemeranyijwe kwambuka tukajya gukorayo.Nahakoze umwaka.”

Gusa nubwo yari aho muri Uganda, Ikirenga Frida yahoraga atekereza uko yazamenya amakuru ya Se.
Yagize ati, “Hari hashize imyaka myinshi Data yaradusize, nta mahirwe twari twarigeze tugira yo kumenya aho aherereye, ibyo rero byarambabazaga cyane”.

Ahagana mu mpera z’umwaka wa 2018, Ikirenga yiyemeje kuva ku kazi yariho muri Uganda akagaruka mu Rwanda.Gusa mbere y’uko agaruka mu Rwanda, yahuye n’umugore w’umunyarwandakazi, amubwira ko azi amakuru ya Se.

Yagize ati,“Kuri njye iyo yari inkuru nziza.Twemeranyijwe ko tuzakomeza kuvugana n’igihe nzaza ndi mu Rwanda”.

Ikirenga yagarutse iwabo ku Mumena, nyuma hagati mu mwaka wa 2019, yongeye kuvugana na wa muntu wamubwiye ko azi amakuru ya Se, bemeranya kuva mu Rwanda bakanyura i Goma mu Burasirazuba bwa Congo.

Yagize ati, “Ngeze i Goma, uwo mugore yampuje n’undi mugabo anjyana ahantu hitwa Mweso mu mashyamba ya Congo, aho rero niho nasanze Data”.

Ikirenga avuga ko Se yamutengushye cyane, kuko ngo akimubona yahise amubwira ngo “Karibu mu gisirikare”.

Ikirenga yagize ati “Sinahise numva icyo avuze, kuko nkimubona nasanze yarashatse undi mugore ndetse bafitanye abana barindwi.Yabaga mu nzu ya nyakatsi, akanayivuriramo abasirikare barwaye. Namubwiye ko icyanzanye ari ukumubwira agataha mu Rwanda, we icyo yakoze yaransetse gusa”.

Ikirenga Mafubo Frida yamaranye ijoro na Se, bukeye abona abasirikare baje aho mu nzu ya nyakatsi Se yabagamo.

Yagize ati, “Data yambwiye ko ngomba kujya mu gisirikare. Nagerageje kubyanga, ariko ankangisha ko nintakijyamo nzicwa. Abenshi mu bana be na bo bari abarwanyi, ubwo nahise njyanwa mu myitozo ya gisirikare.Imyitozo twayikoze ukwezi kumwe”.

“Umugoroba umwe rero, FARDC yaturasheho, turiruka birangira turushijwe imbaraga. Baradufata ni uko nisanze aha ”.

Ikirenga afatwa, ntiyari kumwe na Se . Ati “Kuva nahatirwa kwinjira mu gisirikare, sinongeye kubona Data, sinzi niba yarishwe”.

Aba bagore na bo bahoze ari abarwanyi barimo guhugurirwa i Mutobo hamwe na Ikirenga Frida
Aba bagore na bo bahoze ari abarwanyi barimo guhugurirwa i Mutobo hamwe na Ikirenga Frida

Ikirenga ava mu Rwanda ajya gukora muri Uganda, yari arangije amashuri yisumbuye afite n’impamyabushobozi (Diploma) mu ibaruramari (Accounting).

Ati “Nabanje kwiga kuri St. Aloys i Rwamagana nyuma nkomereza kuri St. Patrick Secondary mu Karere ka Kicukiro ari na ho nakuye impamyabushobozi mu ibaruramari. Iyo ntekereje ubuzima bubi nagiriye mu mashyamba ya Congo nicuza icyatumye nkunda Data”.

“Yanyangirije ahazaza, kuko yaburijemo inzozi zanjye zo kwiga.Icyampa gusubira kuri kaminuza nkarangiza amasomo”.

Ikirenga narangiza amasomo bahabwa mu Kigo cya Mutobo, azahabwa amafaranga ashobora no kuzamufasha kwiga iyo kaminuza yifuza.

Nyamurangwa avuga ko nyuma y’amezi atatu bamara mu kigo cya Mutobo, Ikirenga we na bagenzi be bazahabwa amafaranga y’u Rwanda (280.000 FRW) azabafasha mu minsi ya mbere bagisubira mu buzima busanzwe.

Yagize ati, “Ubwa mbere tubaha 60.000 Frw iyo bavuye mu kigo. Ubwa kabiri tubaha 120.000 Frw tukayabashyirira kuri konti zabo, nyuma tukabashyiriraho andi 100.000 Frw. Igituma duhitamo kuyabaha mu byiciro bitandukanye ni ukugira ngo tubafashe kubona umwanya uhagije wo gutegura imishinga y’iterambere bayakoresha.”

Amafoto: Roger Marc Rutindukanamurego

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Yoooooo frida chr.

Umwiza yanditse ku itariki ya: 7-02-2020  →  Musubize

Buriya bariya bagore n’abakobwa bazi igisoda bavuza urusasu, bigishwe neza bazaba inkeragutabara ni Intamenya, nabagira inama yo guhinduka bakaza kubaka u rwanda cyane ko benshi batazi icyo barwaniraga bavutse babisanga bashime Imana yabarinze kuba batarapfiriye Kongo.

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 5-02-2020  →  Musubize

Buriya bariya bagore n’abakobwa bazi igisoda bavuza urusasu, bigishwe neza bazaba inkeragutabara ni Intamenya, nabagira inama yo guhinduka bakaza kubaka u rwanda cyane ko benshi batazi icyo barwaniraga bavutse babisanga bashime Imana yabarinze kuba batarapfiriye Kongo.

DUMBULI yanditse ku itariki ya: 5-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka