Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare rwatesheje agaciro ubujurire bwa CG (Rtd) Gasana

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Ugushyingo 2023, Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, rwemeje ko ubujurire bwa CG (Rtd) Emmanuel Gasana, budafite ishingiro, rwemeza ko icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo cyafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare kigumaho.

CG (Rtd) Emmanuel Gasana, ubushinjacyaha bumukurikiranyeho ibyaha bibiri ari byo kwaka no kwakira indonke ndetse no gukoresha ububasha ahabwa mu nyungu ze bwite.

Kuwa 15 Ugushyingo 2023, ni bwo Urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare, rwafashe icyemezo cy’uko afungwa iminsi 30 kubera ko ngo aramutse afunguwe yabangamira iperereza rigikorwa kuko ari umuntu wabaye umusirikare wo ku rwego rwo hejuru ndetse akanayobora Urwego rwa Polisi kandi afite n’ubunararibonye mu kuyobora iperereza kandi akaba ari n’umunyagitinyiro.

Naho kuba yarekurwa kubera uburwayi, urukiko rwasanze nta shingiro bifite kuko no mu igororero bavura byongeye umugororwa akaba ashobora no kuvurirwa hanze mu gihe bibaye ngombwa.

Ikindi ni uko urukiko ngo rwasanze atari umuntu wakwishingirwa kubera ko nta ngwate yaboneka yakwishingira umuntu nka we ku buryo atabangamira iperereza.

Hejuru y’ibyo ni uko urukiko rwanzuye ko hari impungenge ko aramutse arekuwe yatoroka Igihugu.

Iki cyemezo yarakijuririye ndetse kuwa 22 Ugushyingo 2023, ari imbere y’Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, yavuze atabangamira iperereza kuko abatangabuhamya ubushinjacyaha bwakoresheje yemeranywa n’imvugo zabo uretse umwe gusa (Karinganire Eric), umurega mu rwego rwo kumwihimuraho.

Ikindi ni uko kuba hatagaragazwa ibyaganiriweho igihe ukekwaho icyaha n’umurega bahuraga ubwabyo bituma adakwiye kugikekwaho.

Yongeye gusaba urukiko guha agaciro ubuzima bwe maze akarekurwa akabasha kwitabwaho neza n’abaganga bamukurikirana.

Abamwunganira basanga icyemezo cy’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare cyarashingiye ku mvugo y’ubushinjacyaha gusa kuko n’ubwo umucamanza yashoboraga kubona impamvu zikomeye zituma uregwa ukekwaho icyaha, yaragombaga kugira ibyo amutegeka yubahiriza nk’uko yari yabisabwe.

Ikindi ni uko ngo urukiko rwivuguruje nk’aho rwavuze ko abantu bareshya imbere y’amategeko nyuma rusoza ruvuga ko Gasana atakurikiranwa ari hanze kubera imirimo ikomeye yakoze.

Nanone ngo kuba atakwishingirwa bigaragara nk’igihano kibi cy’imirimo myiza yakoreye Igihugu.

Ku ndwara yagaragarije urukiko ngo nabyo umucamanza yagombaga kubyitaho cyane kuko akiri umwere byongeye zikaba zikomeye zisaba indyo yihariye, gukora siporo no guhora hafi ya muganga.

Nanone banenze urukiko kuba rwarahaye agaciro imvugo za Karinganire kandi afite inenge yo kwambura abaturage byongeye ibyo arega CG Rtd Gasana akaba atarabivuze mu gihe yagezwaga mu rukiko bwa mbere ndetse no mu rwisumbuye rwa Ngoma ahubwo yabivuze hashize umwaka afunze bigaragaza kwihimura.

Abamwunganira basabye urukiko kuzasuzuma aho gucukura amazi mu butaka bwa CG Rtd Gasana bihurira no kwaka indonke ndetse n’inyungu ze bwite.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko umwanzuro w’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare wagumaho kuko ukekwaho icyaha afite igitinyiro mu bantu ku buryo yabangamira iperereza.

Mu isomwa ry’icyemezo cy’urukiko, Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, rusanga ibyagezweho mu iperereza bihagije mu kwemeza ko akekwaho icyaha ndetse no kuba yarahuye na Karinganire Eric kuri EPIC nabyo ari indi mpamvu ituma akekwaho icyaha.

Rwasanze kandi kuba imirimo yakozwe mu isambu ya Gasana itarishyuwe kandi yemera ko hari iyakozwe byafatwa nko kwaka indonke kuko urukiko rusanga nta gihamya koamazi yacukuwe mu isambu yari ay’abaturage.

Ku mpamvu zagaragajwe n’abamwunganira harimo uburwayi n’imitungo imwishingira, urukiko rwasanze zitahabwa agaciro.

Urukiko rwajuririwe kandi rwasanze nta tegeko ryishwe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyagatare mu gufata icyemezo cyo kumufunga by’agateganyo kuko ingingo abamwunganira batanga idashyira ihame ku mucamanza ryo kumurekura ahubwo imuha ububasha bwo gushishoza mu gufata icyemezo.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyagatare, rwemeje ko icyemezo No 00406/2023TB gifunga CG (Rtd) Emmanuel Gasana by’agateganyo kidahindutse, akomeza agafungwa.

Rwemeje kandi ko ubujurire bwa CG (Rtd) Emmanuel Gasana, nta shingiro bufite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka