Urukiko rutegetse ko Nsabimana Callixte afungwa by’agateganyo iminsi 30

Mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo, icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Nsabimana Callixte, cyasomwe atari mu rubanza. Ubushinjacyaha bwo bwari buhagarariwe.

Nsabimana Callixte ubwo yerekwaga itangazamakuru ku wa gatanu tariki 17 Gicurasi 2019
Nsabimana Callixte ubwo yerekwaga itangazamakuru ku wa gatanu tariki 17 Gicurasi 2019

Umucamanza yabanje gusubiramo ibyaha byose Nsabimana aregwa uko ari 16, byiganjemo iby’iterabwoba. Umucamanza yavuze ko ibyaha byose Nsabimana yabyemeye.

Umucamanza yasubiyemo mu nshamake, uko ubushinjacyaha bwaketseho kandi bugashinja Nsabimana ibyo byaha, ndetse n’uburyo Nsabimana n’abo bari bafatanyije bashinze amashyaka akaza kwihuriza hamwe, kugira ngo arwanye Leta y’u Rwanda.

Umucamanza kandi yanagarutse ku byaha ubushinjacyaha bwareze Nsabimana by’ibitero umutwe wa FLN yari abereye umuvugizi wagabye mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe.

Umucamanza yavuze ko urukiko rwasanze impamvu zikomeye ubushinjacyaha bwagaragaje zatuma Nsabimana akekwaho ibyaha, rusanga zifite ishingiro.

Umucamanza ati "Sankara ubwe na we arabyemera. Kuba abyemera, hakaba hari abantu bamushinja, hari amavidewo agaragara uburyo yigambye, rurasanga ari impamvu zikomeye zituma akurikiranwaho ibyaha".

Kuba Nsabimana yakurikiranwa afunze by’agateganyo, umucamanza yavuze ko "urukiko rurasanga hari impamvu zikomeye kandi zidashidikanywaho zituma uregwa akekwaho ibyaha, hakaba hari impungenge ko aramutse arekuwe ashobora gutoroka, akaba yasubira mu ishyamba, kandi hakaba hari impungenge ko aramutse arekuwe yakomeza ubufatanye n’imitwe bakoranaga".

Umucamanza yavuze ko n’ubwo Nsabimana yemera ibyaha akanabisabira imbabazi, mu gutaha kwe atatashye ku bushake kuko yafashwe, hakaba hari impungenge ko aramutse arekuwe ashobora gusubirayo.

Urukiko rukaba rutegetse ko Nsabimana afungwa by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi, iperereza rigakomeza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ntagushidikanya ko SANKARA azakatirwa Life Imprisonment.Agiye kuborera muli Gereza,nyamara yari umusore ukiri muto.
Aho guhangana ngo urashaka impinduka,ibyiza wareka Politics.War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza “akarimi keza”,ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira,kubera ko Imana itubuza kurwana.Intwaro yacu ni Bible.Tuyirwanisha tujya mu nzira tukabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo. Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

munyemana yanditse ku itariki ya: 28-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka