Urujya n’uruza rw’abantu muri Afurika ntirukwiye kwitiranwa n’umutekano mucye - Minisitiri Mushikiwabo
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo yasabye abayobozi b’Afurika kudakumira ubwisanzure bw’abantu bambuka imipaka, bitwaje ko ari bo ntandaro y’umutekano mucye.

Yabitangarije mu nama ihuje inzego zishinzwe iperereza n’ubutasi muri Afurika, iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 kugeza 27 Gicurasi 2017.
Yagize ati "Kuba abantu bava mu gihugu kimwe bajya mu kindi, ntago abantu bakwiye guhita babyitiranya n’ikibazo cy’umutekano. Icyo twebwe twemera nk’u Rwanda ni uko umutekano ari ngombwa. Ugomba kubanza gutegurwa mbere y’uko abantu bafugura imipaka yabo.
Ariko gufunga imipaka ukabuza abandi Banyafurika kwinjira mu gihugu ntago bivuga ko uzaba ufite umutekano ijana ku ijana."
Minisitiri Mushikiwabo yasobanuye ko umuti w’iki kibazo ari uko buri gihugu, cyaba igifite ibibazo by’umutekano n’ikitabifite, bikwiye gukorera hamwe mu kuwubungabunga.
Ati "Ati umutekano ntukwiye kuba urwitwazo cyangwa ikintu kidashobora gukemuka, kugira ngo kizitire abazana iterambere n’ubundi buhahirane."
Brig. Gen. Joseph Nzabamwita, umuyobozi w’Urwego rushinzwe iperereza n’Ubutasi mu Rwanda (NISS), yabisobanuye neza, avuga ko umutekano muke utazanwa n’intambara gusa, harimo nk’ibyorezo n’ikibazo cy’ubukungu.
Ati "Nabizeza ko kuva twafungura imipaka yacu mu 2008, u Rwanda ntirwigeze rugira ikibazo cy’umutekano mucye cyagwa ngo rusubire inyuma mu bukungu. Niba u Rwanda rwarabikoze n’ibindi bihugu byabikora."

Shimsles W. Semayat, umunyamabanga nshingwabikorwa w’ishyirahamwe ry’inzego zishinwe iperereza n’ubutasi muri Afurika (CISSA), yavuze ko aya mahugurwa azafasha ibihugu 51 by’Afurika kumva neza akamaro Afurika ifite mu koroshya urujya n’uruza rw’Abanyafurika.
Ku bizibandwaho cyane, ni uburyo ikoreshwa rya pasiporo Nyafurika ryava mu mpapuro rigishyirwa mu bikorwa.
Ikindi kizibandwaho ni ugutandukanya ibibazo nyabyo biterwa n’urujya n’uruza n’ibibazo abantu bishyiramo mu by’ukuri bidahari.


Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Twizere ko ibyo bitekerezo byiza bitazaba amasigarakicaro, ko bizavanwamo politiki zigenga ibikorwa n’ ibyemezo bifasha uyu mugabane