Uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo ruzajya rutangirwa ku IREMBO

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yashyizeho uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo rukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ruzajya rutangwa binyuze ku rubuga Irembo.

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera
Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera

Ni serivisi yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva ku wa Mbere tariki ya 3 Mata 2023, igenewe abasanzwe bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga z’agateganyo zigifite agaciro n’abazazitsindira bose kuva icyo gihe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, aravuga ko bitakiri ngombwa ko usaba Uruhushya rw’agateganyo akora urugendo ajya kurushaka ku cyicaro cy’Ishami rya Polisi.

Yagize ati: “Turatangariza abakorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo ko ubu Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Irembo, hashyizweho uburyo bushya bwo gutanga Uruhushya rukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, bityo umuntu ntagisabwa kujya ku cyicaro cy’Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga, ahubwo narukorera akarutsindira, ashobora kujya kuri sisitemu y’Irembo akoresheje umubare yahawe yishyura, akaba yarusohora mu mashini (Print) akarwitwaza cyangwa akarushyira kuri telefone.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kurutsindira, uwarukoreye azajya ahita abona amakuru kuri telefone amumenyesha ko yarutsindiye kandi ko abarusanganywe na bo rugifite agaciro, bazahabwa iyi serivisi nshyashya nta bundi bwishyu basabwe, bikazanafasha mu gutahura abakora impushya z’agateganyo mpimbano.

Nyinawinkindi Liliose, umuyobozi mukuru w’Irembo ushinzwe serivisi z’abaturage, yavuze ko iyi serivisi nshyashya yashyizweho yoroshye kandi ko izafasha amuturage kubona icyangombwa cye mu buryo bwihuse.

Ati: “Ubu ruzajya ruhita ruboneka umuntu abe yabasha kurutwara mu ntoki cyangwa se kuri telefone, abakozi b’Irembo barabizi bazi uko bari butange iyo serivisi ku muturage uyikeneye, ariko kandi n’umuturage ufite telefone igezweho cyangwa mudasobwa yayisabira anyuze ku rubuga www.irembo.gov.rw agahita ayibona bitabaye ngombwa ko ajya ku mukozi w’Irembo.

Yavuze kandi ko ari bumwe mu buryo buzafasha kunoza iyi serivisi byagaragaye ko ikenerwa n’abantu benshi kandi ko n’uwatakaje Uruhushya rwe n’ushaka kurwongeresha igihe, azajya asubira ku rubuga rw’Irembo akongera akarusaba.

Biteganyijwe ko ufite Uruhushya rukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ashobora kurwereka umupolisi ku rupapuro cyangwa ahandi rubitse mu buryo bw’ikoranabuhanga nko kuri telefone igihe bibaye ngombwa.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

Mwiriwe neza none nashakaga kubaza igihe urutonde rwabazakora ikizamini cya provisoire kuri 30 kamena 2023 ruzasohoka ryari ? Kubantu badabye gukorera I Gicumbi

Emmanuel Mbonigaba yanditse ku itariki ya: 13-06-2023  →  Musubize

Muraho nez mwatubwira aho twayandikishiriz links

Nkurikiyimana Emmanuel yanditse ku itariki ya: 25-05-2023  →  Musubize

Gusaba kwiyandikisha gukorera uruhuda rwagateganyo two guywara ibinyabiziga

Nsengiyumva vincent yanditse ku itariki ya: 11-05-2023  →  Musubize

Igihe bazatagira kode yogukora perimi poloviza uruhushyarwagategazo mwadufasha murakoze

Murwanashyaka innocent yanditse ku itariki ya: 6-05-2023  →  Musubize

Bjr ndashimira cyaneeee CP Kabera JBOSCO murakoze cyane kuba mwegereje abatuge service hafiyabo.

Hahirwabasenga David yanditse ku itariki ya: 3-05-2023  →  Musubize

bjr.ndashimira cyaneeeee CP Kabera J Bosco uburyo atugezaho amakuru meza kandi ayatangira ku gihe.

Habimana Oscar yanditse ku itariki ya: 5-04-2023  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka