Uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo ruzajya rutangirwa ku IREMBO

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yashyizeho uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo rukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ruzajya rutangwa binyuze ku rubuga Irembo.

Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera
Umuvugizi wa Polisi, CP John Bosco Kabera

Ni serivisi yatangiye gushyirwa mu bikorwa kuva ku wa Mbere tariki ya 3 Mata 2023, igenewe abasanzwe bafite impushya zo gutwara ibinyabiziga z’agateganyo zigifite agaciro n’abazazitsindira bose kuva icyo gihe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, aravuga ko bitakiri ngombwa ko usaba Uruhushya rw’agateganyo akora urugendo ajya kurushaka ku cyicaro cy’Ishami rya Polisi.

Yagize ati: “Turatangariza abakorera uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’agateganyo ko ubu Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Irembo, hashyizweho uburyo bushya bwo gutanga Uruhushya rukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga, bityo umuntu ntagisabwa kujya ku cyicaro cy’Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga, ahubwo narukorera akarutsindira, ashobora kujya kuri sisitemu y’Irembo akoresheje umubare yahawe yishyura, akaba yarusohora mu mashini (Print) akarwitwaza cyangwa akarushyira kuri telefone.”

Yakomeje avuga ko nyuma yo kurutsindira, uwarukoreye azajya ahita abona amakuru kuri telefone amumenyesha ko yarutsindiye kandi ko abarusanganywe na bo rugifite agaciro, bazahabwa iyi serivisi nshyashya nta bundi bwishyu basabwe, bikazanafasha mu gutahura abakora impushya z’agateganyo mpimbano.

Nyinawinkindi Liliose, umuyobozi mukuru w’Irembo ushinzwe serivisi z’abaturage, yavuze ko iyi serivisi nshyashya yashyizweho yoroshye kandi ko izafasha amuturage kubona icyangombwa cye mu buryo bwihuse.

Ati: “Ubu ruzajya ruhita ruboneka umuntu abe yabasha kurutwara mu ntoki cyangwa se kuri telefone, abakozi b’Irembo barabizi bazi uko bari butange iyo serivisi ku muturage uyikeneye, ariko kandi n’umuturage ufite telefone igezweho cyangwa mudasobwa yayisabira anyuze ku rubuga www.irembo.gov.rw agahita ayibona bitabaye ngombwa ko ajya ku mukozi w’Irembo.

Yavuze kandi ko ari bumwe mu buryo buzafasha kunoza iyi serivisi byagaragaye ko ikenerwa n’abantu benshi kandi ko n’uwatakaje Uruhushya rwe n’ushaka kurwongeresha igihe, azajya asubira ku rubuga rw’Irembo akongera akarusaba.

Biteganyijwe ko ufite Uruhushya rukozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ashobora kurwereka umupolisi ku rupapuro cyangwa ahandi rubitse mu buryo bw’ikoranabuhanga nko kuri telefone igihe bibaye ngombwa.

Ni inkuru dukesha Polisi y’u Rwanda

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 19 )

muraho ?nakoze ku italiki 07/3/2024 on line mbona 13/20 ariko iyo ndebye amanota banyereka ko uwo musi nakoze naho nakoreye ariko nta manota banyereka aba bishinzwe batubwira impamvu murakoze.

NKUNZIMANA Adronis yanditse ku itariki ya: 18-03-2024  →  Musubize

Ngewe ko nagize ikibazo nkakorera online tariki16/01/2024 mbona14 none nanubu ntibampa nigisubizo none niba harubishinzwe cg akaba yandangira inzira nacamo ngo menye igisubizo yambwira murakoze.

Muhoza Robert yanditse ku itariki ya: 13-02-2024  →  Musubize

ese uruhushya rwagateganyo iyutarwandikishije rwarangizamanda

Frodouard niyonkuru yanditse ku itariki ya: 25-12-2023  →  Musubize

Natsindiye uruhushya rw’agateganyo kuri 10/06/2023.ntabwo ndakora declaration yarwo,ese Hari ingaruka nzagira igihe cyose nzakenera kurubona?

Aime Modeste yanditse ku itariki ya: 24-10-2023  →  Musubize

None ko mfite ikibazo cyo kuba ndebesha ijisho rimwe mwamfasha iki ngo nange mbone uruhushya rwo gutwara ?

NDUWAYO ETIENNE yanditse ku itariki ya: 6-09-2023  →  Musubize

Mwiriweho niyandikishije kuri (B) fiteporovizwari none nabonye (A) none nemerewe kuzakora? Nabonye perime nyuma

Habimana arphael yanditse ku itariki ya: 22-10-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza njye mfite ikibazo cyuko urushya rwagateganyo nabonye mkuwezi kwa 12 2022 ndikurukoresha nsaba code yo gukoreraho ikizami cyuruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga nkabwirwako urwo ruhushya rutemewe nanagerageza kurukura online bikanga kuko ntibuka code nishyuriyeho ese haricyo nafashwa kugerango ntakomeza gucikanwa

Alias yanditse ku itariki ya: 19-07-2023  →  Musubize

Nakoze declaration yo guhabwa uruhushya rwagateganyo Nishyura 10000 mukwezi kwa karindwi 2022.nsabako uruhushya nzarufatira huye ngoma,guhera mukwezi kwacumi 2022 nkajya kurwaka bakambwira ngo ntaruraboneka gugera mukwa 2 2023 biba uko.ukwagatatu 2023 njya ikigali kurureba barambwirango taha ruzaza ihuye 4,5 njya ihuye bambwirako ntaruhari ndibwira nti nzasubira ikigali kuko nari ntaramenya amakuru ko rusigaye rutangwa kwiremo noneho aho basohoreye itangazo ryanditse kuri 4/7/2023 ko zitangwa ku irembo nagiye kurukura ku irembo nsanga rwararangiye bitagishobokako nanarwongereza none ko namaze igihe kinini ntarahabwa uruhushya rwanjye kandi atarijye biturutseho none nkaba ntashobora nokurwongereza jye police iramfasha iki?

Tuyisenge Eric yanditse ku itariki ya: 11-07-2023  →  Musubize

Birashoboka ko umuntu yakibagirwa cg agatakaza code yishyuriyeho akorera uruhushya rw’agateganyo (provisoire), byaba byiza hashyizweho n’uburyo bwo gukoresha Indangamuntu gusa ukabona icyangombwa cyawe. Murakoze!

MUTANGANA Lambert yanditse ku itariki ya: 22-06-2023  →  Musubize

Mwiriwe neza none nashakaga kubaza igihe urutonde rwabazakora ikizamini cya provisoire kuri 30 kamena 2023 ruzasohoka ryari ? Kubantu badabye gukorera I Gicumbi

Emmanuel Mbonigaba yanditse ku itariki ya: 13-06-2023  →  Musubize

  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka