Uruhare rwa ‘Kirazira’ mu burere bw’abana bo hambere

Ababyeyi bo ha mbere bari bafite uburyo batangamo uburere ku bana babo babicishije mu migenzo n’imiziro bigafasha abana babo kugira uburere buboneye bidasabye kubagenzura no kubahozaho ijisho kuko umwana yabaga yaratojwe ibyo agomba kuziririza mu myitwarire ye muri icyo gihe.

Kigali Today yabakusanyirije bimwe muri iyo migenzo inagaragaza uburyo yafashaga mu burere bwahabwaga abana mu mibereho yabo ya buri munsi.

Twifashishije igitabo “Imihango, imigenzo n’Imiziririzo” cya Musenyeri Aloys Bigirumwami, cyanditswe mu 1974, Imihango, Imigenzo n’imiziririzo by’Abantu ni umuco karande ukaba n’imvugo-ngiro yarangaga abanyarwanda mu mibereho yabo ya buri munsi, ikaba yarimo ibikorwa bakoreranaga bo ubwabo, ababakomokaho n’ibyo bari batunze byose, ikaba igaragaza neza imibereho, imikorere n’imitekerereze y’Abanyarwanda bo hambere.

Umuntu azira kurya abyina, kuba ari ugukenya bene nyina; Aha bashakaga kwigisha umwana ko igihe barimo kurya yicara hamwe agatuza akarya akarangiza.

Umuntu azira gutera undi ingata cyangwa ikibo, kuba ari ukumusurira gupfa atabyaye, abyara abakobwa gusa. Ikibimara ntibigire icyo bitwara (kubizirura), uwateye ingata cyangwa se ikibo, areba agate kose abonye akakamutera agira ngo “Nguteye abana benshi. Ibi byari ukwigisha abana kutarwana no kuba atafata ikintu abonye ngo agitere mu genzi we.

Umuntu azira guhereza undi ikintu agicishije mu mugongo, ni ukwiteranya nawe bakangana rwose. Aha ababyeyi bigishaga abana kubaha no kubahana.

Umuntu uzi gucuranga iyo ashaka kubyigisha mugenzi we, amukarabira mu ntoki akabimenya adatinze ngo byari uburyo bwo gufasha ugiye kwiga kugira umuhate n’umurava byo gufata vuba ibyo yigishijwe kuko uwo muhango wo kumukarabira mu ntoke wabaga wamuremyemo ikizere ko agomba kubimenya.

Umuntu urumwe n’umusazi ngo nawe arasara. Nicyo gituma birinda cyane abasazi ngo batabaruma. Ababyeyi aha bashakaga kwigisha abana kutegera abasazi kuko bashboraga kubagirira nabi.

Umuntu urumwe n’umuntu usambagurika agiye gupfa, ngo nawe arapfa ntakabuza. Nicyo gituma birinda kwegera umuntu ugiye gupfa ngo atabaruma. Aha ababyeyi bangaga ko abana babo babona umuntu usamba bikaba byabahungabanya cyanga agahora akutse umutima w’iyo shusho yabonye.

Umuntu azira gukora kuri Mwishywa we ntacyo amuhaye icyo aricyo cyose, iyo ntacyo amuhaye ngo arwara isusumira. Ibi byari uburyo bwo kwerekana ko umwana yishimiwe mu muryango nubwo yabaga yabyawe n’umukobwa.

Umuntu ukunda gutamira igikumwe ngo aba akenya Nyirarume bwari uburyo bwo kubuza abana kurya intoki kuko zabaga ziriho umwanda kugira ngo bibarinde indwara bakwandura biturutse kurya intoki.

Umuntu iyo yisize amavuta umubiri wose agasigaza ibirenge atabisize, ahura na Nyirarume agapfa. Aha bwari uburyo bwo kubatoza kugira isuku y’umubiri wose ntibibagirwe n’isuku y’ibirenge.

Umuntu azira gusambana na Nyirasenge ngo yahumana, ahubwo yamubyarira umugeni uretse kumusambanya. Aha bagira ngo bagaragaze ko ba Nyirasnge babo ari abantu bakomeye bo kubahwa.

Kera cyaraziraga kuvugiriza nijoro go byakururaga inzoka mu nzu, aha ababyeyi babaga bashaka kwigisha abana ko iyo bwije bagomba kuba batekanye mu nzu.
Cyaraziraga gutaha nyuma y’uko inka zicyuwe mu rugo, aha ababyeyi babaga bashaka kwigisha abana gutaha kare ntibagorobereze mu gasozi.

Cyaraziraga gucira inzara mu nzira ngo iyo undi muntu yahatambukaga yavunikaga amaguru. Aha ababyeyi babaga bashaka kwigisha abana babo kugira isuku no kumenya ko badakwiye gusiga umwanda aho babonye hose.

Cyaraziraga kunywa amata uhagaze ngo bimara inka mu birari, bwari uburyo bwo kwigisha abana ko igihe bagiye gufungura bakwiye kubikora bicaye.

Cyaraziraga ko umukobwa arongorwa Atari isugi kuko ngo iyo yabaga yaratakaje ubusugi baramusendaga, Ibyo byashakaga kwigisha umukobwa imyitwarire iboneye yo kutazagwa mu busambanyi kugira ngo batazamusenda.

Kubera amateka y’u Rwanda yagiye ahinduka ubu imigenzo imwe ntigikorwa birurutse ku banyarwanda bakuriye ahantu hatandukanye kuko amateka yaranze u Rwanda yatumye bisanga mu bindi bihugu ntihakomeza kubaho umuco umwe kubantu bose.

Gusa n’iterambere hari ibyo ryahinduye mu myumvire n’imigirire kuko abantwu batakomeje kugendera kuri zo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka