Uruhare rw’urubyiruko mu gushimangira Ubunyarwanda

Amateka arandikwa, amateka aravugwa, amateka akaba meza cyangwa akaba mabi, amateka y’u Rwanda, amateka y’Abanyarwanda yabayemo byose, amabi ashavuza cyane n’ameza ashimishije yagaruriye icyizere Abanyarwanda. Uvuga ibyayo iyo atangiye kuyandika kenshi agira ikiniga, ariko yagera aho agera na none akamwenyura agacuma akarenga aho yicaye aharaga iminwe mudasobwa cyangwa ikaramu imutiza “wino” ngo yandike abazasoma bazamenye, ariko cyane cyane abazasoma bazumve kandi bazazirikane ko kuba Umunyarwanda ari “don’t touch” n’ubwo iyo mvuga ari iya vuba aha ariko abayiduhaye barakarama kuko kuba Umunyarwanda ntako bisa, kuba Umunyarwanda wuje ubunyarwanda ntibigira icyo wabinganya.

Dr. Jean-Chrysostome Ngabitsinze, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, ni we dukesha iyi nyandiko
Dr. Jean-Chrysostome Ngabitsinze, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ni we dukesha iyi nyandiko

Amateka yacu nk’Abanyarwanda yashavuje benshi kandi atonesha benshi, bamwe barateteshwa, baratona bagirwa ibitangaza, abandi barakubiswe, boherezwa i Mahanga arabahanda, ababuza amajyo n’amaza, birukanwa hano no hakurya, impande zose ziba induru, abana b’u Rwanda bacirwa ishyanga, ishyano rihabwa intebe, Ubunyarwanda buhinduka ubwoko, Gahutu araganza, Gatutsi arandagazwa, Gatwa abura aho ashyirwa, u Rwanda amarira avamo imiborogo, imisozi y’u Rwanda isingiza intero ya “Turatsinze ga ye” imvugo y’Abanyuramatwi ihabwa intebe.

Imyaka iricuma, amategeko ashyirwaho, amwe ahabwa amazina azira icyubahiro, amategeko icumi y’Imana ahindurwamo icumi ry’Abahutu, abonsa aho konsa Ubuyarwanda, bonsa amacakubiri, urubyiruko mu Gihugu rumwe ruhabwa kwiga urundi ruhabwa akato. Icyari amahirwe kuri bose bamwe baracyivutswa bangirwa kwiga, akazi barakimwa, inka ziranyagwa.

Ikitakwishe kiragukomeza, reka ndeke amatage ngaruke mu mahoro, amahirwe yongeye gusekera u Rwanda, abakiri bato bafashe imiheto bafora nta guhusha, u Rwanda rusubizwa Abanyarwanda, Ubunyarwanda bugarura akuka, none Rubyiruko twakora iki ngo Ubunyarwanda burambe kandi bumurikire u Rwanda none, ejo n’ejo bundi ndetse na kera hazaza?

Reka dusubize imyaka inyuma mu ntangiriro za 90, burya ababaye amahanga barabizi ko amahanga ahanda, kuko kutagira Igihugu biragatabwa iteka, nyuma y’imyaka itabarika, Ababyeyi baruha, abana batiga, Inka zidakamwa akwiye, urubyiruko rutazuyaje rwanogeje gahunda, imbunda zijya ibitugu, amaboko araterura, imitwe irikorera batabarira u Rwanda n’Abanyarwanda. Ntabwo byari byoroshye kuko abo banganyaga imyaka nabo imihoro bayishyize hafi, maze ikinani nacyo kirahira kubaha icyo bashatse cyose maze imihana y’u Rwanda irakabona, utishwe yarakomeretse, utarakomeretse ku mubiri, umutima na roho byaraviriranye.

Muri 94, Urubyiruko rw’ingabo za RPF Inkotanyi zihagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi, abicanyi bahata inzira ibirenge, nabo bagana amahanga, ariko ntawe ugira ukundi agize, Nyakubahwa “Afande PC” ati ntihagire Umunyarwanda uhera i Mahanga, urubyiruko rw’Igihugu rusingira imbunda rusubira ku rugamba, barasanira gutahana abana b’u Rwanda, UBUNYARWANDA butangira indi nzira ifite ireme, Abanyarwanda turiga turigishwa, gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge igera hose, ndetse hashyirwaho by’umwihariko n’abayishinzwe, ariko ntibyarangirira aho, Nyakubahwa Jeannette Kagame ati hakenewe imyumvure ihamye kandi inoze mu Bayobozi bakuru b’Igihugu, maze ‘Unity Club Intwararumuri” nayo ibona izuba n’ubu ritararenga kuko rigomba kumurika iteka ryose.

Rubyiruko nshuti z’u Rwanda n’Ubunyarwanda, amaboko yanyu ntagacogore, ururimi rwanyu ntirugahweme kuvuga ibyiza twagejejweho na “FPR INKOTANYI n’Ingabo zayo za RPA” ndetse n’abandi bose bahisemo igikwiye bakemera gufatanya nabo kuva yayobora Igihugu, kubisigasira ni ukwanga ikibi, kabone n’iyo cyaba gituruka ku mashyiga iwanyu, kabone niyo cyaba gikorwa n’Ababyeyi banyu. Uruhare rwanyu ni ntagereranywa, u Rwanda rwiza ruzira amacakubiri nimwe rureba, muzirikane ko kizira kikaziririzwa kugambanira u Rwanda, kirazira kikaziririzwa kutambamira ubumwe bw’Abanyarwanda no kugenzwa n’inyungu bwite, inda nini muyime amayira, gusambira ikije no kwimika ikinyoma mu byamagane.

Igihugu cyacu cyiza cy’u Rwanda kuva kera na kare cyagize Urubyiruko rwagize ubutwari bukomeye, nta kurangazwa n’ababaye ibigwari ahubwo ni ugushikama mu itorero tukubaka Ubunyarwanda, abato kuri mwe mu batoze, abakuru kuri mwe mubasange muganire, nta gutatira igihango cy’Inkotanyi, nta gutatira Umuryango w’Abanyarwanda.

Nyakubahwa Jeannette Kagame ati: “Ubunyarwanda ni urumuri rudususurutsa, si ikibatsi kidutwika” Rubyiruko muhere aho mukomeze mukwirakwize urwo rumuri maze Abanyarwanda bose dususuruke, muhere aho mugabe amashami mukomeze imbaraga murwanye ingengabitekerezo ya Jenoside maze Ubumwe n’Ubwiyunge bikomeze bicengere imitima na roho z’Abanyarwanda bose.

Reka nsonze iyi nyandiko ngira icyo mbisabira Rubyiruko: u Rwanda ni rweme kubera mwebwe, u Rwanda ni rwogere kubera mwebwe, bavuga ko urugerero rugira Imana, Imana y’i Rwanda ni ikomeze ibamurikire kandi namwe mumurikire abandi, muzire gusobanya mu minwe no mu ntambuko, muzire kugwa mu Nka mutanguranwa ahubwo muyigwemo icyarimwe imigara itendera mu bitugu, maze Ubumwe mu Banyarwanda busakare imisozi igihumbi mu myaka ibihumbi n’ibihumbi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka