Uruhare rw’umuturage mu bimukorerwa ruracyari hasi

Sosiyete sivile isanga umuturage ataragira uruhare rusesuye mu bimukorerwa, byagira ingaruka ku ishyirwamubikorwa ry’imwe mu mihigo aba agomba kugiramo uruhare.

Mu bushakashatsi sosiyete sivire yagaragarije inzego z’ibanze mu Karere ka Nyamagabe, kuri uyu wa gatatu tariki 15 Werurwe 2016, bwagaragaje ko hari abaturage bataragira uruhare mu bibakorerwa, bitewe n’uko gahunda nyinshi zibituraho batabanje kuzisobanurirwa, bigatuma batazitabira bumva ko zitabareba.

Inzego zibanze zagiriwe inama yo kunoza imikorere hagati y'ubuyobozi n'abaturage.
Inzego zibanze zagiriwe inama yo kunoza imikorere hagati y’ubuyobozi n’abaturage.

Pasiteri Theoneste Mbazibose, umwe mu bagize ihuriro rya sosiyete sivile, yavuze ko impamvu abaturage batagira uruhare mu bibakorerwa ari ubuyobozi rimwe na rimwe budashyiramo imbaraga zo kwegera abaturage n’abaturage igihe batumiwe ntibitabire.

Yagize ati “Leta iba ifite imirongo migari yateganijwe, bikava ku rwego rw’igihugu bijya mu bayobozi b’inzego z’ibanze kugira ngo bigezwe ku baturage, hari igihe abayobozi b’inzego z’ibanze rero babigiramo ubushake bucyeya, tukaba tubagira inama yo kwegera abaturage.”

Emmanuel Nkundukize, umuturage wo mu murenge wa Gasaka, atangaza ko ibintu byinshi bibituraho batabigizemo uruhare n’ibitekerezo batanze ugasanga bidakurikijwe ntibahabwe n’ubusobanuro.

Akarere ka Nyamagabe kashimye ibibazo sosiyete sivire yagaragaje kuko aribyo biherwaho hashakwa ibisubizo.
Akarere ka Nyamagabe kashimye ibibazo sosiyete sivire yagaragaje kuko aribyo biherwaho hashakwa ibisubizo.

Ati “Gahunda nshya ya Leta ije, baraza bakatubwira ngo hari iki n’iki, wenda ari nk’ibyiciro by’ubudehe, noneho abaturage nabo bagatanga ibitekerezo, ariko ntibagaruka ngo batubwire imyanzuro yafashwe bikaba iyo tugategereza tugaheba hakiyongeraho n’ibindi.”

Denis Hategekimana umuyobozi w’ishami ry’imiyoborere myiza mu karere, atangaza ko kuba sosiyete sivile ibagaragariza ibitagenda neza ari intambwe ya mbere yo kubikemura.

Ati “Ibibazo bimaze kugaraga batanga n’inzira zo kubikemura izo nzira rero, izo nzira rero nizo tuba tugomba kwifashisha kugira ngo ibibazo bikemuke.”

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko bugiye guhugura abakozi, kuva ku rwego rw’umudugudu kugeza ku mu murenge, kugira ngo burusheho kunoza imikoranire myiza n’abaturage.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka