Uruhare rw’abagabo mu kwereka abana ibishobora kubashuka rurakenewe - MIGEPROF

Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof. Jeannette Bayisenge, avuga ko abagabo na bo bakwiye kugira uruhare mu kurwanya isambanywa ry’abana babo, babereka ibishuko bashobora kugwamo.

Abagabo na bo barakenewe mu kwereka abana ibishuko bashobora guhura na byo
Abagabo na bo barakenewe mu kwereka abana ibishuko bashobora guhura na byo

Ubu butumwa yabugarutseho ubwo yasozaga iminsi itatu y’ubufasha ku bangavu bahohotewe mu Karere ka Nyanza, bwakozwe guhera tariki ya 2 Ugushyingo 2022.

Ni nyuma y’uko Jaqueline Mukangayaboshya, umushinjacyaha mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana, akanaba umwe mu bagize akanama kashyizweho mu Karere ka Nyanza mu kurengera abangavu bahohoterwa, na we yari yagaragaje ko uruhare rw’abagabo mu kurwanya ihohoterwa ry’abangavu rukenewe.

Yagize ati “Abagabo nibahaguruke, bumve ko bibareba. Abana ntibakwiye kuganirizwa n’abamama babo gusa kuko n’igitsure cy’umubyeyi w’umugabo na cyo gikenewe, cyane ko n’ubwo mu bahohotera abana harimo urungano rwabo, harimo n’abagabo bubatse ingo, muri bo hakabamo n’ababa babakoresha mu ngo.”

Agatabo 'Tuganire mwana wanjye' kakwifashishwa n'ababyeyi mu kuganiriza abana babo
Agatabo ’Tuganire mwana wanjye’ kakwifashishwa n’ababyeyi mu kuganiriza abana babo

Minisitiri Bayisenge yagize ati “Abagabo ni mwe muzi uko abagabo bagenzi banyu bashuka abana. Numubwira nk’umukobwa wawe, azakumva neza, avuge ati papa kandi bino yarabimbwiye, none uyu ni umugabo mugenzi we, na we ushaka kunshuka.”

Minisitiri Bayisenge anavuga ko bitoroheye ababyeyi bataganirijwe, kumenya uko baganiriza abana babo, ariko ko icya mbere ari ukubagira inshuti, kugira ngo bajye bababwira ibyo bahuye na byo, babone aho bahera babagira inama.

Ati “Dushobora no kwibwira ngo ese twebwe kera kuki tutashukwaga cyane? Kera ntabwo twariho mu gihe nk’icy’ubungubu. Kera se twagiraga telefone? Kera se twagiraga televiziyo? Kera se ni bangahe bajyaga kwiga kure batari hafi y’ababyeyi? Urubyiruko rw’iki gihe rufite byinshi birurangaje, kandi noneho kwa kubaba hafi ntibigendana n’ibyo bahura na byo.”

Minisitiri w'Uburinganire n'iterambere ry'umuryango, Prof. Jeannette Bayisenge
Minisitiri w’Uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Prof. Jeannette Bayisenge

Mu rwego rwo kunganira ababyeyi batabasha kuganiriza abana babo, Imbuto Foundation, ku bufatanye na RBC ndetse na Minisiteri y’Ubuzima banditse agatabo ‘Agaciro kanjye’, kagenewe abana b’imyaka hagati ya 15 na 24, ababyeyi bashobora kubona bifashishije Internet, bakagaha abana bakagasoma.

Hari n’agatabo ‘Tuganire mwana wanjye’, na ko abantu bashobora kubona bifashishije Internet, bakifashisha mu kuganiriza abana ku myaka itandukanye. Hari n’akandi kitwa ‘Uburere buboneye’ kari hafi kurangira.

Agatabo 'Agaciro kanjye' kaboneka kuri Internet kakwifashishwa n'urubyiruko
Agatabo ’Agaciro kanjye’ kaboneka kuri Internet kakwifashishwa n’urubyiruko
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka