Urugomero rwa Rusumo ruratanga amashanyarazi mu mpera z’uyu mwaka
Umushinga NELSAP ukurikirana imirimo yo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo wijeje Abamanisitiri bashinzwe ingufu mu Rwanda, Burundi na Tanzaniya ko ruzaba rwatangiye gutanga umuriro w’amashanyarazi mu kwezi k’Ukuboza 2021.
Minisitiri w’u Rwanda ushinzwe Ibikorwaremezo, Amb Claver Gatete hamwe na bagenzi be, Ibrahim Uwizeye w’u Burundi na Dr Medard Kalemani wa Tanzania, bagiye i Ngara muri Tanzania ku wa Gatandatu tariki 12 Kamena 2021, kureba aho imirimo yo kubaka urugomero rwa Rusumo igeze.
Umushinga NELSAP-CU (Nile Equatorial Lakes Subsidary Action Program-Coordination Unit), uvuga ko imirimo yo kubaka urwo rugomero yadindijwe n’icyorezo cya Covid-19, ariko ko ubu igeze ku rugero rwa 79%.
Urugomero rwa Rusumo ruteganyijwe gutanga Megawati (MW)80 zigomba gusangirwa n’ibihugu by’u Rwanda, u Burundi na Tanzania kuko byose bisangiye umugezi w’Akagera.
Urugomero rwa Rusumo rurimo kubakwa hakoreshejwe amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 340 (ahwanye na miliyari hafi 340 z’Amafaranga y’u Rwanda).
Ba Minisitiri Amb Gatete, Uwiziye na Dr Kalemani babanje gukora inama y’igihe gito yabereye mu muhezo i Ngara muri Tanzania, nyuma bakaba baje ku Rusumo hagati y’u Rwanda na Tanzania aho uruganda rw’amashanyarazi ruherereye.
Abo baminisitiri batatu hamwe n’ababaherekeje, bamaze gusura imirimo y’ubwubatsi bw’uruganda ku Rusumo basubira na none i Ngara (ku birometero bitanu uvuye ku Rusumo) bongera kugirana ibiganiro bigamije gufata umwanzuro.
Nk’ukuriye itsinda ry’abo baminisitiri, Amb Gatete, yavuze ko biyemeje ko umushinga uzarangira mu kwezi k’Ukuboza 2021.
Minisitiri Gatete yavuze ko ku ruhande rw’u Rwanda amashanyarazi azava ku Rusumo amwe azoherezwa mu muyoboro mugari, andi ajye gukoreshwa mu Bugesera ku kibuga cy’indege.
Inama y’Abaminisitiri bashinzwe Ingufu mu bihugu by’u Rwanda, Tanzania n’u Burundi ku bijyanye n’urugomero rwa Rusumo yaherukaga guterana mu kwezi k’Ukuboza kwa 2019.
Muri 2020 iyo nama ngarukamwaka ikaba itarateranye kubera kwirinda icyorezo Covid-19.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nko mu mirenge yehereye urwo rugomero ( MAHAMA NYAMUGALI KIGARAMA) Bagifite amashanyarazi ya monophase babanza bakawongera (triphase) murakoze.