Urugomero rwa Rusizi II rwari rushaje rugiye gusanwa

Abaminisitiri bashinzwe ingufu mu bihugu bigize umuryango w’ibihugu byo mu biyaga bigari (CEPGL) bemeje ko urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi II rusanwa.

Abaminisitiri bashinzwe iby'ingufu bemeje ko urugomero rwa Rusizi II rusanwa
Abaminisitiri bashinzwe iby’ingufu bemeje ko urugomero rwa Rusizi II rusanwa

Ni urugomero rw’umushinga wa SINELAC (Société Internationale d’Electricité des pays des Grands Lacs) rutanga amashanyarazi mu bihugu bigize umuryango wa CEPGL ari byo u Rwanda, u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Kubera imyaka urwo rugomero rumaze rudasanwa, ntirugishobora gutanga Megawati 43.8 rwatangiranye kandi ngo ruhagaze haba icyuho cy’amashanyarazi mu bihugu.

Byemerejwe mu nama yabereye mu Mujyi wa Goma kuwa Kane tariki 26 Ukwakira 2017 biga uburyo urugomero rwasanwa.

Umunyamabanga wa leta ushinzwe ingufu n’amazi muri Minisiteri y’ibikorwa Remezo (MININFRA) Kamayirese Germaine, yatangarije Kigali Today ko urwo rugomero rufitiye akamaro Abanyarwanda n’umuryango wa CEPGL.

Yagize ati “Rutanga amashanyarazi mu bihugu bigize umuryango wa CEPGL, ni byiza ko rusanwa tukizera ko amashanyarazi agiye kwiyongera ndetse ruzakora igihe kirere, mu gihe turi kongera amashanyarazi.”

Hazakenerwa miliyoni 34 z’Amayero kugira ngo urwo rugomero rusanwe. Abaminisitiri bari mu nama bemeje ko yava mu mafaranga umushinga wa SINELAC ufite harimo ayo yishyurwa n’amasosiyete y’amashanyarazi y’ibihugu buri kwezi n’andi ava mu myenda yishyurwa.

Mvuyikongo Jean Claude umuyobozi wa SINELAC avuga ko icyo bari bakeneye ari uko abayobozi babyemeza. Avuga ko bazareba amafaranga bafite n’ayishyurwa babihuze kugira ngo batangire ibyo kurusana.

Ati “Ayo amasosiyete y’amashanyarazi yishyura umuriro tubaha, ay’umwenda wa miliyoni 15 z’Amadorari y’Amerika badufitiye hanyuma turebe uko twahamagaza abasana uruganda, nibwo tuzamenya n’igihe ibikorwa bizarangirira.”

Mvuyikongo avuga ko urwo rugomero nirusanwa ruzajya rutanga 200 gigawati ku mwaka.

Urugomero rwa Rusizi II rwubatswe muri Kamena 1989. Kugeza ubu rufite imashini eshatu imwe itanga 14.6 megawati, rwubatswe iruhande rw’umugezi wa Rusizi II mu Murenge wa Mumosho muri DRC.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nibyo koko urugomero two muri 1989,rurashaje pe!!!!rwubakwe kandi ruzatanga Akazi kubanyarwanda ndetse n’abanyamahanga.

jean marie vianney mbonigaba yanditse ku itariki ya: 28-10-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka