Urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo rwatangiye gutanga umuriro
Nyuma y’igihe kinini urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo rwubakwa, mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, rwaruzuye ku buryo umuriro wamaze kugezwa mu miyoboro isanzwe mu bihugu bitatu bihuriye kuri uru rugomero, ukaba watangiye gukoreshwa.
Mu nama y’Abaminisitiri bashinzwe ibikorwa remezo mu bihugu bya Tanzaniya, u Burundi n’u Rwanda, yabereye muri District ya Ngara mu Gihugu cya Tanzaniya, ku wa 30 Nzeri 2023, bagaragarijwe ko imirimo yo kurwubaka yari igeze kuri 99.7%, iyari isigaye ikaba yari ijyanye no kugerageza imashini zitanga umuriro w’amashanyarazi gusa.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Eng. Uwase Patricie, aherutse gutangariza RBA ko uyu mushinga warangiye, kuko nyuma y’igihe hakorwa igeragezwa ubu umuriro wamaze kugezwa mu miyoboro isanzwe.
Ati “Uyu mushinga wararangiye, muri uyu mwaka twatangiye kubona amashanyarazi aturukayo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno, avuga ko ari inyungu ku baturage kuko uretse kubona umuriro kuri benshi, ariko nanone ngo hari n’abazabona akazi.
Yagize ati “Uretse kongera ingano y’amashanyarazi mu Gihugu no mu Karere kacu, kiriya gikorwa rusange kinazamura ubukungu bw’Akarere. Hari abakozi benshi bahakora batuye mu Karere kacu, hari ibikorwa by’ubucuruzi n’ibindi bizengurutse aho ruriya rugomero ruri.”
Abaturage 72% mu Karere ka Kirehe ni bo bafite umuriro w’amashanyarazi, ariko bikaba biteganyijwe ko bagiye kwiyongera kuko ngo mu ntangiriro za Gicurasi 2024, hazatangira igikorwa cyo kuwukwirakwiza mu bandi baturage.
Urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruzajya rutanga Megawatt 80, ukazasaranganywa mu buryo bungana ibihugu uko ari bitatu, ndetse kimwe cyakwihaza kikaba cyawugurisha ikindi.
Ohereza igitekerezo
|
Okok uyumuriro warukenewe hano hafi ninyegero zakagera muwuduhe nicyogihe kirehe yacu take kurushaho cyanecyane kigarama ndavuga umurenge wacu wakigarama