Urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo rushobora gutangira gutanga umuriro muri uku kwezi

Kompanyi ishinzwe kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ivuga ko hatabayeho ibibazo bya tekiniki, rwatangira gutanga umuriro muri uku kwezi kwa Kanama 2023.

Uru rugomero rwitezweho kongera amashanyarazi mu bihugu by'u Rwanda, DR Congo n'u Burundi
Uru rugomero rwitezweho kongera amashanyarazi mu bihugu by’u Rwanda, DR Congo n’u Burundi

Aganira na RBA, Engineer Munyampeta Emmanuel, yavuze ko imirimo igeze kuri 99.5% ku buryo batangiye igerageza ngo barebe ko umuriro uboneka.

Avuga ko hatabayeho ibindi bibazo bya tekiniki, uru rugomero rwatangira gutanga umuriro muri uku kwezi kwa Kanama.

Ati “Ubu turi mu magerageza ya nyuma yo gutanga umuriro, umushinga ugeze kuri 99.5% urumva ugiye kurangira muri uku kwezi kwa munani ndumva tudatinze waba wabonetse tutagize ibindi bibazo bya tekiniki.”

Urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruzatanga Megawatt 80 zizasaranganywa mu Bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Tanzania mu buryo bungana.

Nyamara mu nama yahuje ba Minisitiri b’Ibikorwa Remezo b’Ibihugu bihuriye kuri uyu mushinga ikabera mu Gihugu cya Tanzaniya tariki ya 20 Kanama 2022 byari byitezwe ko uru rugomero rutangira gutanga umuriro mu mpera za 2022.

Uyu mushinga kandi wagombaga kuba wararangiye mu mwaka wa 2020 ariko uza guhura n’imbogamizi zijyanye na COVID-19.

Uru rugomero nirutangira gukora, ruzongera ingano y’umuriro w’amashanyarazi kuri buri Gihugu, bityo habeho ihangwa ry’imirimo mishya ndetse binazamure urwego rw’inganda ntoya ndetse n’inini.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka