Urugomero rw’amashanyarazi akomoka kuri Gaz Methane ruri hafi kuzura mu Karere ka Rubavu

Shema Gaz Methane Power Plant ni urugomero rw’amashanyarazi ruzabyaza umusaruro Gaz Methane iri mu kiyaga cya Kivu, uru rugomero rukaba ruri kubakwa na sosiyete y’Abongereza yitwa Shema Power Lake Kivu Ltd, uru rugomero rukaba ruri kubakwa mu Kagari ka Busoro, Umurenge wa Nyamyumba, Akarere ka Rubavu.

Urugomero rugeze kure rwubakwa
Urugomero rugeze kure rwubakwa

Umuyobozi mukuru w’iyi sosiyete iri kubaka uru rugomero, Kabuto Alexis, avuga ko ibikoresho bikenewe byose byamaze kugurwa, imirimo yo kubyubaka ikaba ari yo irimo gukorwa ndetse iri kwihutishwa cyane kugira ngo uru rugomero ruzatangire gutanga amashanyarazi vuba.

Kabuto yagize ati “Ibikoresho byose bigomba kubakishwa uru rugomero byaraguzwe, ibitaragera i Kigali biri ku cyambu i Mombasa, imirimo yo kubaka na yo igeze kure, turizera ko muri Mata 2021 tuzaba twatangiye gutanga amashanyarazi ya mbere ku muyoboro mugari (on grid).”

Uyu Muyobozi Mukuru avuga ko imirimo yo kubaka uru rugomero rw’amashanyarazi izarangira itwaye miliyoni 220 z’Amadolari ya Amerika, ni hafi miliyari 215 z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse ayo mafaranga yose akaba ahari nta kibazo bazagira cyo gushakisha aho azava.

Aka ni ko gace uru rugomero rwubatsemo
Aka ni ko gace uru rugomero rwubatsemo

Kabuto akomeza avuga ko ku ikubitiro uru ruganda ruzatangira rukoresha abakozi 500 harimo 150 b’abanyamahanga n’abandi 350 b’Abanyarwanda.

Umuyobozi wa Shema Power Lake Kivu Ltd avuga ko kugeza amashanyarazi ku muyoboro mugari bizakorwa mu byiciro bibiri, icyiciro cya mbere kizatangira gutanga umusaruro muri Mata 2021 aho uru rugomero ruzaba rutanga megawati 17 naho muri Mata 2022 hagatangira gutangwa ikindi cyiciro kizatanga megawati 39 zizaba zisigaye.

Kabuto avuga ko gaz iyi sosiyete yabo izajya icukura izayibyaza amashanyarazi gusa, ngo nta gaz izatunganywa ngo ikoreshwe mu guteka.

Bimwe mu bikoresho bizifashishwa n'uru rugomero
Bimwe mu bikoresho bizifashishwa n’uru rugomero

Asobanura uburyo bizakorwa, Kabuto yavuze ko Gaz Methane izajya icukurwa muri metero 355 ndetse ibyuma biyicukura byamaze gushyirwa mu kiyaga cya Kivu, hakaba hagiye gutangira imirimo yo kuyicukura no kuyitunganya.

Kabuto avuga ko u Rwanda ruzungukira cyane kuri uru rugomero kuko mu masezerano basinyanye na Leta y’u Rwanda, aya mashanyarazi bazatanga azaba ahendutse ugereranyije n’uburyo izindi ngomero zigenga ziyagurisha na Leta.

Mu korohereza ishoramari, Leta y’u Rwanda yafashishije Shema Power Lake Kivu Ltd iyubakira ibikorwa remezo birimo imihanda, imiyoboro y’amashanyarazi izakura umuriro muri urwo rugomero n’ibindi.

Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe ubukungu n’iterambere, avuga ko biteganyijwe ko umuhanda ugana kuri uru rugomero ubu uri kubakwa na Leta y’u Rwanda, ndetse imirimo yo kuwubaka igeze kure, bateganya ko izasozwa muri Werurwe 2021, ukwezi kumwe mbere y’uko uru rugomero rutangira gutanga amashanyarazi ku murongo mugari.

Ahazacukurwa Gaz Methane hagiye hashyirwa ibimenyetso
Ahazacukurwa Gaz Methane hagiye hashyirwa ibimenyetso

Imirimo yo kubaka uru rugomero yatangiye muri 2015 rufitwe na sosiyete y’Abanyamerika yitwa Symbion Energy, iyi sosiyete iza kugurisha uru rugomero na Shema Power Lake Kivu Ltd muri 2018.

Mu rwego rwo kurushaho kwihutisha iterambere ry’ubukungu, Leta y’u Rwanda yihaye intego ko buri muturarwanda azaba afite amashanyarazi bitarenze umwaka wa 2024.

Imibare igaragazwa na REG kugeza ubu yerekana ko ubu ingo zifite amashanyarazi yaba afatiye ku muyoboro mugari cyangwa afatiye ku mirasire y’izuba zisaga 56,7%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Nibyiza cyane . nyuma yamashanyarazi hazatekerezwe uburyo abantu bajya bayikoresha mu bikoni banayitekesha

NIZEYIMANA Ssmuel yanditse ku itariki ya: 23-02-2022  →  Musubize

Nibyiza cyane Urwanda rurakataje mwiterambere kbs imirimo Koko irimo irihutishwa ndetse turashimira Fair Construction nayo idahwema kugira uruhare rukomeye mukwihutisha iyi mirimo Yuko ikora amanwa nijoro congratulations kurimwe kbs

Moses Mbarushimana yanditse ku itariki ya: 23-11-2020  →  Musubize

Sasa iyi gaz izadukoraho. Ibi byose ni byiza kiko binayigabanya munda yikiyaga ariko bihomba kwitonderwa sana !!!! Iyi gaz ni toxique ishobora guturika cyangwa hakabaho fuite ikica abantu benshi. Cyane ko aribwo bwambere usanga izi societe zikoze ikintu nkiki!

Luc yanditse ku itariki ya: 22-11-2020  →  Musubize

Wigira impungenge kuko si ubwambere bikozwe mu Rwanda. Kuko umushinga wa 1 umaze imyaka 5 ucukura Gaz. rero bafite reference.

Alias yanditse ku itariki ya: 22-11-2020  →  Musubize

ntabwo biza turika kandi nta fuite

samuel yanditse ku itariki ya: 10-08-2022  →  Musubize

Nibyizako tugiyekubona umuriro Mana ishimwe igitekerezo.cyanjye ese umuntu utarize agenewe akahekazi muruwomushinga ugiyegutangira kugirango nkanjye rubanda rugufi ntusheho kuzamuka murakoze chalom shalom

Aloys musabyimana yanditse ku itariki ya: 21-11-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka