Urugerero rwabo ruzarangwa no kurandura imirire mibi

Intore zatangiye urugerero kuri uyu wa 27 Mutarama 2016, zavuze ko mu bikorwa zizibandaho harimo guhangana n’ikibazo cy’imirire mibi, hagamijwe gukumira Bwaki.

Nyuma y’aho intore ziviriye mu itorero ubu zatangiye ibikorwa by’urugerero bizamara hafi amezi atandatu, aho zizakora ibikorwa bitandukanye bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Imbaraga bafite bazazikoresha mu kurwanya indyo ituzuye
Imbaraga bafite bazazikoresha mu kurwanya indyo ituzuye

Uwizeyimana Jean Damascene, intore iri k’urugerero, watangiriye urugerero mu Kagari ka Kebero mu Murenge wa Ntongwe, avuga ko aho bari ari agace k’icyaro, aho usanga benshi batazi akarima k’igikoni.

Ati "Aha ni mu cyaro abenshi ntibazi gutegura indyo yuzuye. Ibi rero ni byo tugiye kwitaho, muri aya mezi atandatu tuzamara ku rugero, ariko tuzanakora n’ibindi byinshi, gusa icyo dushyize imbere ni ukurwanya indyo ituzuye tugaca bwaki”.

Ababyeyi batuye mu Karere ka Ruhango, bo bavuga ko bishimira cyane ibikorwa abana babo bari ku rugerero bakora.

Barakagira John, umwe muri bo, avuga ko bishimira cyane abagize igitekerezo cy’urugerero, kuko urubyiruko rukoramo ibikorwa byinshi biteza imbere imiryango n’igihugu muri rusange.

Batangiye bubaka iturima tw'igikoni mu midugudu
Batangiye bubaka iturima tw’igikoni mu midugudu

Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Mbabazi Francois Xavier, watangije uru rugerero, yasabye intore zigiye kurukora guha agaciro igikorwa bagiyemo, bagaharanira kwesa imihigo biyemeje.

Yasabye kandi ababyeyi kuzajya borohereza uru rubyiruko, kugira ngo rubone umwanya wo gukora ibikorwa rwiyemeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka