Urugendo rw’u Rwanda kugira ngo rugere kuri Megawatts 208

Umushinga wa Kivu Watt watangiye gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 2 Werurwe 2009. Gaz Methane ikurwamo izi ngufu yavumbuwe mu Kiyaga cya Kivu mu mwaka wa 1936.

Uyu muturage ni umwe mu bishimira ko asigaye abasha gutera ipasi uko abishatse.
Uyu muturage ni umwe mu bishimira ko asigaye abasha gutera ipasi uko abishatse.

Murenzi utuye mu Karere ka Karongi, avuga ko kuri ubu kugenda ku muriro ari ibintu bitangaje, mu gihe mu myaka yashize ahubwo kuba bafite umuriro byabaga ari ibitangaza. avuga ko icyo gihe nta bikorwa byikoreshwa n’umuriro bakoraga, ugasanga barasigaye inyuma mu iterambere.

Agira ati ʺKeretse ikibazo gishobora kuvuka mu gace runaka gitunguranye, ariko ibura ry’umuriro mu gihe kinini turiheruka. Narebaga inyungu nkura mu bubaji nkayibura, ariko ubu ndayibona.ʺ

Abaturage basigaye babasha kureba televiziyo.
Abaturage basigaye babasha kureba televiziyo.

Kimwe n’abatuye muri aka karere, Murenzi yemeza ko impinduka zatangiye kuba kuva aho umushinga wa Kivu Watt utangiriye gukora. Bavuga ko umuriro wiyongereye, impinduka zikanagaragarira mu kazi kabo.

Uyu mushinga kandi wagiriye akamaro kanini abashoramari mu Karere ka Karongi nk’uko bivugwa na Ntwari Janvier, umuyobozi wa Hotel Betania.

Ati ʺUmuriro wakundaga kugenda inshuro nyinshi, ugasanga ibiri muri za Frigo birapfuye, kandi n’amafaranga twakoreshaga mu gihe umuriro wabuze mu kwezi twishyuraga mazutu itari munsi y’amafaranga ibihumbi 800 ariko ubu turishyura itarengeje ibihumbi 200."

Muri Hoteli duhorana abakozi ba Kivu Watt bacumbitse ku buryo ku kwezi batwishyura atari munsi ya Miliyoni eshatu. Iyo babaye bake aho usanga bazamara nk’amezi 6, ariko umushinga ugitangira ku kwezi bashoboraga kutwishyura agera kuri Miliyoni 15 ku kwezi.ʺ

Umushinga Kivu Watt bavuga ibigwi, ni umushinga watangijwe na Leta y’u Rwanda ariko ukabanza kugenda ugira ibibazo by’imikorere, byatumye udindira gutangira. Byatewe n’ikibazo cyaturutse ku migozi ifata imashini iri mu kiyaga cya Kivu ifasha mu gucukura Gaz Methane ibyazwamo izi ngufu yangiritse kuyisumbuza bikaza kugorana.

Ibintu byaje guhinduka ariko kuko kuva ku wa 31 Ukuboza 2015 icyiciro cya mbere cy’uwo mushinga kuri Megawati 25 cyagombaga gutanga, cyatangiye gutanga 26.

Ndayisaba François uyobora Akarere ka Karongi
Ndayisaba François uyobora Akarere ka Karongi

Nkurikiye Casmir, ushinzwe guhuza ibikorwa by’abikorera mu Karere ka Karongi, avuga ko ubuyobozi butagihura n’ibirego no kwinuba kw’abaturage nk’uko babyakiraga mebre.

Ati "Umuriro waragendaga, wanagaruka ukagaruka nijoro abantu baryamye, akazi kagapfa. Ariko ubu uretse nk’iyo habayeho ikibazo kidasanzwe ukabura nabyo by’igihe gito, nta kibazo cy’umuriro tukigira."

Uyu mushinga watashywe na Perezida ku mugaragaro, yahise atangaza ko hakurikiyeho kubakwa icyiciro cya kabiri cyo kubaka uwo mushinga wa Kivu Watt.
Icyo cyiciro cya kabiri nacyo cyagombaga gutanga Megawati 75, zose hamwe zikaba 100.

Kubona insinga z'amashanyarazi zinyuranamo mu mirenge yabo byari inzozi, ariko ubu byabaye impamo.
Kubona insinga z’amashanyarazi zinyuranamo mu mirenge yabo byari inzozi, ariko ubu byabaye impamo.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe kongera ingufu, EDCL (Energy Development Corporation ltd) Kamanzi Emmanuel, avuga ko kugeza ubu MW 26 zitangwa n’uyu mushinga zikoreshwa mu kunganira ingufu z’amashanyarazi zisanzwe zifashishwa mu gihugu hose.

Uyu mushinga kandi wagiriye akamaro abawuturiye, harimo korozwa inka ku miryango 43, itishoboye yari ituye aho umushinga uri ikaza kwimurwa ikanahabwa n’ingurane.

Amashanyaranzi yagejejwe hose mu biturage.
Amashanyaranzi yagejejwe hose mu biturage.

Hezimana Maritha, umwe mu bahawe vuze ko ari ubwa mbere mu buzima bwe yari atunze inka ya kijyambere, agashimira Leta ko uretse kubashumbusha ubutaka yanabakurikiranye.

yainka ati ʺ Kivu Watt ndayishima, nta yindi gahunda twari dufitanye kuko bari barampaye ingurane ku murima wanjye, ngiye kumva numva ngo ndi ku rutonde rw’abazahabwa inka.ʺ

Nyirajyambere Beatrice wahawe inka na Kivu Watt avuga ko atari yarigeze atunga none ikaba imaze no kumubyarira.
Nyirajyambere Beatrice wahawe inka na Kivu Watt avuga ko atari yarigeze atunga none ikaba imaze no kumubyarira.

Nyirajyambere Beatrice nawe ati ʺKivu Watt yampaye inka, iyimpa ntarigeze ntunga na rimwe. Iyi nka rero nahise nyita Kivu Watt, none dore yaranabyaye, abana banjye baranywa amata nkanagurisha amata nkabona amafaranga.ʺ

Ubuyobozi bwa Kivu watt, buvuga ko ibikorwa nk’ibi bizakomeza, harimo gutanga za mudasobwa mu mashuri, kugurira akarere imbangukiragutabara, kubaka ikibuga cy’imyidagaduro cy’abana mu Murenge wa Bwisyura, kubaka utuzu tugeza amazi ku baturage batuye mu Tugari dutanu twegereye aho bakorera no kwishyurira mitiweri abaturage.

Mu myaka irindwi amashanyarazi mu Rwanda yikubye inshuro eshatu

Gaz Methane yo mu Kivu ni yo ntambwe ikomeye u Rwanda ruherutse gutera mu minsi ishize.
Gaz Methane yo mu Kivu ni yo ntambwe ikomeye u Rwanda ruherutse gutera mu minsi ishize.

Mu gihe mu 2010 u Rwanda rwari rufite MW 76 z’amashanyarazi, muri Mutarama 2017 rwari rumaze kugera kuri MW 208. Bivuze ko amashanyarazi yikubye inshuro hafi eshatu ari na ko byongera umuvuduko w’iterambere by’Abanyarwanda.

Ntwari Janvier, umuyobozi wa Hotel Bethany avuga ko buri kwezi binjiza amafaranga agera kuri Miliyoni 2 aturutse ku bakozi ba Kivu Watt bahacumbitse.
Ntwari Janvier, umuyobozi wa Hotel Bethany avuga ko buri kwezi binjiza amafaranga agera kuri Miliyoni 2 aturutse ku bakozi ba Kivu Watt bahacumbitse.

U Rwanda rwihaye intego y’uko muri 2018, Abanyarwanda 70% bazaba baramaze kugerwaho n’umuriro w’amashanyarazi, mu gihe ku geza ubu abashobora kuyabona babarirwa muri 30%.

Muri abo harimo abagera kuri 27% bakoresha umuriro ukomoka ku muyoboro mugari w’amashanyarazi mu gihugu (on-grid) n’abagera kuri 3% bakoresha amashanyarazi adashamakiye ku muyoboro mugari (off-grid).

Kugira ngo igihugu kigere ku ntego kihaye yo gukwirakwiza amashanyarazi mu Banyarwanda, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG), kivuga ko hakenewe nibura MW 563. Bishatse kuvuga ko kuva ubu kugeza mu mpera za 2018 haba hakenewe MW 355.

Hezimana Maritha, nawe yahawe inka na Kivu Watt, avuga ko ari bwo bwa mbere yari atunze inka mu buzima bwe.
Hezimana Maritha, nawe yahawe inka na Kivu Watt, avuga ko ari bwo bwa mbere yari atunze inka mu buzima bwe.

Kugeza ubu ingo zisaga ibihumbi 665 mu Rwanda zicana umuriro w’amashanyarazi mu gihe byitezwe ko agomba kugera ku ngo zikabakaba miliyoni 1 n’ibihumbi 105 bitarenze muri 2018.

Ni mu gihe kugeza ubu, REG ikigaragaza ko igihugu kigikoresha ingufu zikomoka ku bimera ku kigero kiri hejuru ya 80%, ariko hakaba hari gahunda ko mu 2020 umuriro uzaba wariyongereye ku buryo ibicanwa bizagabanuka ku kigero cya 50%.

Ibi bikazakemurwa no kuba u Rwanda rumara kubona MW 563, Abanyarwanda babarirwa muri 70% bazaba bashobora gukoresha umuriro w’amashanyarazi mu mirimo yabo ya buri munsi ndetse n’ibigo bya Leta byose bikazaba bifite umuriro w’amashayanyarazi ku kigereranyo cya 100%.

Imwe mu mishinga ishobora gutuma u Rwanda rugera ku ntego yo gukwirakwiza amashanyarazi

Usibye amashanyarazi akomoka ku mashyuza, kugeza ubu u Rwanda rufite imishinga myinshi itandukanye yo kubyaza amashanyarazi ingufu zituruka kuri gaz metane, izikomoka kuri nyiramugengengeri, izikomoka ku mazi ndetse n’izikomoka ku myanda (biogas).

Gas Methane

Gas Methane iri mu Kiyaga cya Kivu ni imwe mu masoko u Rwanda rwatangiye kubyaza amashanyarazi, dore ko ubu uruganda ruyitunganyamo amashanyarazi ruri mu Karere ka Karongi, mu mushinga wiswe KivuWatt ubu rukaba rutanga MW 25 zunganira amashanyarazi y’umuyoboro mugari w’igihugu.

Ni mu mushinga mugari kuko bivugwa ko mu Kivu harimo Gaz Methane ibarirwa muri metero kibe miliyari zirenga 55 ariko ikaba isangiwe n’ibihugu bifata ku Kiyaga cya Kivu ari byo u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) zishobora kubyara MW 700 z’amashanyarazi.

Muri ibyo bihugu, kugeza ubu u Rwanda ni rwo rwashoboye kuyibyaza umusaruro kuko nyuma yo kubona MW 25 zatashywe muri 2016, umushinga wa KivuWatt ukomeje icyiciro cya kabiri kigomba kubyara MW 75 bitarenze muri 2018.

Mu gihe izi MW 100 zigomba kuboneka bikozwe na Kompanyi yo muri Amerika yitwa Contour Global, hari izindi MW 50 na zo zigomba guturuka muri Gas Methane ku ruganda ruzubakwa na Kompanyi, na yo yo muri Amerika yitwa Symbion Power.

Nyiramugengeri

Izindi ngufu z’amashanyarazi zigomba kuboneka mu gihe cya vuba ni izikomoka kuri nyiramugengeri zingana na MW 120 mu mushinga uzakorwa na kompanyi yitwa Hakan yo muri Turikiya.

Iyo Kompanyi ku wa 10 Gicurasi 2017 yatangiye ku mugaragaro kubaka uruganda ku ikubitiro ruzatanga ingufu zikomoka kuri nyiramugengeri zingana na MW 80. Uru ruganda rurimo kubakwa ku nkombe z’Akanyaru mu Murenge wa Mamba mu Karere ka Gisagara, biteganijwe ko ruzuzura mu myaka itatu rukazatanga MW 120 z’amashanyarazi. Ruzubakwa mu byiciro bibiri, aho icyiciro cya mbere kigomba gutanga MW 80 naho icya kabiri kigatanga MW 40.

Mu masezerano Kompanyi ya Hakan irimo kubaka urwo ruganda yagiranye na Leta y’u Rwanda harimo ko ni rwuzura izacuruza umuriro w’amashanyarazi urukomokamo mu gihe cy’imyaka 26 ubundi rugashyirwa mu maboko ya Leta y’u Rwanda.

Ni umushinga bivugwa ko uzongera ingufu z’amashanyarazi y’u Rwanda ku kigero cya 40% bigatuma u Rwanda rwisanzura mu bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi kuko uzaba uturuka mu Rwanda ku kigero cya 100%, bityo bikaba byagabanya umuriro u Rwanda rukura mu mahanga.

Batangiza ku mugaragaro imirimo yo kubaka uru ruganda, Minisitiri w’ibikorwar-remezo, James Musoni, yagize ati “Uyu mushinga uje mu rukomatane rw’imishinga Leta y’u Rwanda yashoyemo amafaranga kandi yitezweho kongerera u Rwanda umuriro w’amashanyarazi.”

Mu gihe uru ruganda rwa nyiramugengeri ruzaba rushobora gutanga MW 80 z’amashanyarazi, ni rwo ruganda runini rutanga amashanyarazi ruzaba ruhatse izindi mu Rwanda.

Minisitiri James Musoni ati “Uru ruganda hamwe n’izindi ziri mu mishinga yatangiye, ruzongera umuriro w’amashyanyarazi ku buryo bizatuma u Rwanda rugera kuri MegaWatt zisaga 500.”

Uretse iyi mishinga y’umuriro ukomoka kuri Gaz Methane no kuri nyiramugengeri yiyongera ku mashanyarazi akomoka ku mashyuza, u Rwanda rwanashyize ingufu ku mashanyarazi akomoka ku zuba aho Kompanyi yitwa GoldSol ikorera muri Portugal, Afrurika y’Epfo no mu Rwanda biteganijwe ko na yo muri 2018 igomba kuba imaze kugeza mu Rwanda MW 10 zikomoka ku mirasire y’izuba.

Hari kandi na Gigawatt Global wo muri Israel biteganijwe ko igomba kuzaba imaze kugeza mu Rwanda MW8.5 na zo zikomoka ku mirasire y’izuba.

Amashanyarazi akomoka ku ngufu z’amazi kugeza ubu mu Rwanda amashanyarazi akomoka ku ngufu z’amazi abarirwa kuri MW 100 gusa.

Icyakora hari imishinga y’ingomero nto zigera kuri 40 zose hamwe biteganijwe ko zishobora kubyara hagati ya MW 10 na 15 yamaze gutegurwa ariko REG ikaba ivuga ko hagitegerejwe abo kuyishyira mu bikorwa.

Hari n’imishinga migari ihuriweho n’ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari. Twavuga nka Rusizi III yitezweho MW 145 ariko azaba asangiwe n’u Rwanda,u Burundi na RDC. Ni umushinga uterwa inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi na Banki Nyafurika itsura amajyambere ukaba uzarangira hagati ya 2018-2019 utwaye miliyoni 450 z’Amayero.

Hari kandi n’umushinga w’urugomero rwa Rusizi ya IV na wo uzaterwa inkunga n’ n’Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’Uburayi na Banki Nyafurika itsura amajyambere.

Na wo uzatwara miliyoni 450 z’Amayero ariko utange MW 287 zizasangirwa n’u Rwanda, Uburudi na RDC ukaba wo uzarangira muri 2019-2020.
Undi mushinga w’amashyanyarazi akomoka ku mazi ni uw’urugomero rwa Rusumo uhuriweho n’u Rwanda, u Burundi na Tanzaniya, uzaterwa inkunga na Banki y’Isi ugatanga MW 90.

Kugeza ubu urugomero rw’amazi rutanga amashyanyarazi menshi mu Rwanda ni urwa Nyaborongo ya mbere rwuzuye muri 2016.

Kuri izi ngufu z’amashyanyarazi tuvuze, hiyongeraho ingufu zikomoka ku mashyuza kugeza ubu byagaragaye ko ahanini ayo mashyuza aherereye mu Burengerazuba bw’u Rwanda ahitezwe ko haboneka MW 320 no mu Majyaruguru y’u Rwanda mu gice cy’ibirunga, ubushakashatsi bwagaragaje ko hava MW 170.Icyakora, imyinshi mu mishinga yo kuri uru rwego iracyari mu nyigo hakaba hari n’umushinga w’igererageza wa MW 10 watangiye kuri Karisimbi.

Izindi ngufu Leta y’u Rwanda yashyizemo yashoyemo imari n’izikomoka ku myanda y’abantu n’amatungo (biogas). Imibare twashoboye kubona igaragaza ko kugeza mu mpera za 2013, hirya no hino mu Rwanda hari hamaze kubakwa ibigega bya biogas bibarirwa mu bihumbi 3 na 365.

Kugeza icyo gihe, hari Kompanyi zibarirwa muri 40 zifasha abaturage kubaka ibigega bya biogas, aho umuturage yishyura 50% by’ikiguzi cy’icyo kigega asigaye akishyurwa na Leta. Byongeye kandi Leta ikaba ifasha abaturage kubona inguzanyo y’uruhare rwabo muri za Sacco.g

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka